Mu mideli abitabira ibitaramo baragabanuka aho kwiyongera!

Abategura ibitaramo bimurikirwamo imideli baravuga ko muri iyi minsi ababyitabira bakomeje kuba iyanga mu gihe mu myaka ya 2011 ubwo uru ruganda rwatangiraga ababyitabiraga babaga ari benshi ndetse bagaragaza ko ari ibintu bari banyotewe. Kuva mu 2011 abashoramari batandukanye batangije uburyo buhamye bw’ibitaramo bimurikirwamo imideli biba ngarukamwaka,  ibi babikoraga  bagamije guteza imbere abamurika n’abahanga imideli. […]Irambuye

Nigeria: Boko Haram yarekuye abandi bakobwa 82 nayo ihabwa imfungwa

Ibiganiro by’ubwumvikane hagati ya Leta ya Nigeria n’umutwe wa Boko Haram bikomeje gutuma bamwe mu bakobwa 276 bashimuswe n’uyu mutwe muri 2014 barekurwa. Kuri iki cyumweru uyu mutwe warekuye abandi bakobwa 82 na yo ihabwa imfungwa Eshanu zirimo abayobozi b’uyu mutwe. Ibi biganiro byo kurekura abakibwa 82 byagizwemo uruhare n’uwitwa Mustapha Zanna ubu ufite ikigo […]Irambuye

Abacuruzi bo muri Gare ya Remera basuye ku Murindi w’Intwari

Bari bamaze igihe bafite inyota yo gusura aha habumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda. Aba bacuruzi bo muri Gare ya Remera mu  Giporoso  Mbere yo kwerekeza mu Karere ka Gicumbi gusura aho Perezida Kagame Paul yari yarashyize ibirindiro bya APR na FPR, babanje gusura urwibutso rukuru rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Bahageze babanje gusobanurirwa […]Irambuye

Sen. Tito ngo abakuru bagifite ingengabitekerezo bazigishwa nibinangira bazayipfane

Mu muhango wo kwibuka abajugunywe mu mazi muri Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye mu ishuri rya KHI-Nyamishaba mu karere ka Karongi, Senateri Tito Rutaremara yashimiye urubyiruko rukomeje kwitandukanya n’Ingengabitekerezo ya Jenoside arusaba kujya kwigisha bagenzi barwo bagitsikamiwe n’ikibi, abasezeranya ko abakuru nabo bagiye gufasha bagenzi babo bagifite ingengabitekerezo kwitandukanya na yo ariko nibinangira bazarebaka bapfane na […]Irambuye

Kirehe: Kugezwaho amashanyarazi baari kwishyura mu byiciro none bari kubyishyuzwa

Mu murenge wa Mushikiri, mu karere ka Kirehe abaturage baravuga ko bari bababwiye ko bazagezwaho amashanyarazi ariko amafaranga y’ibikoresho bakagenda bayishyura buhoro buhoro none bari kwishyuzwa buri gikoresho bari kugezwaho nka mubazi (cash power) n’ibindi. Aba baturage biganjemo abo mu tugari twa Bisagara na Rwayikona bavuga ko mbere y’uko hatangira imirimo yo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi […]Irambuye

Umushinga uzakemura burundu ikibazo cy’amazi muri Kigali ugeze kuri 80%

*Ngo umushinga wa Nzove I na Nzove II uzatuma Abanya-Kigali babona amazi arenze akenewe, *Igihombo cya miliyari 8.6 Frw cy’amazi atishyurwa cyatewe n’imiyoboro ishaje. Kuri uyu wa gatanu umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo ushinzwe ingufu n’amazi Kamayirese Germaine yasuye umushinga wo kongera amazi  mu mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo wa Nzove […]Irambuye

Mpayimana wifuza kuba perezida ngo natorwa azahita akuraho MIDIMAR

*Avuga ko Perezida Kagame bazahangana ari intangarugero muri Afurika Umwe mu bamaze gutanagaza ko baziyamariza guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama, Mpayimana Philippe aravuga ko aramutse agize amahirwe agatorwa azahita akuraho Minisiteri ishinzwe Ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ahubwo agashyiraho Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Abanyarwanda baba mu mahanga. Mpayimana wagaragarije Itangazamakuru imigabo n’imigambi ye kuri uyu […]Irambuye

Gakenke: Muri ‘Army Week’ Barashima ko bavuwe indwara bamaranye igihe

Ku bitaro bya Nemba mu karere ka Gakenke, Bamwe mu bahawe serivisi z’ubuvuzi n’ingabo z’u Rwanda zatangiye icyumweru cyahariwe ibikorwa byazo (Army Week) baravuga ko bamaze iminsi barwaye indwara ariko barabuze ubushobozi bwo kujya kwivuriza mu mavuriro akomeye y’i Kigali, bagashima kuba ingabo z’u Rwanda zabegereye zikabavura ku buntu. Muri iki gikorwa cy’ubuvuzi bw’ingabo z’u […]Irambuye

en_USEnglish