Digiqole ad

Abari guhagararira u Rwanda mu ‘festival’ y’imideli muri Guinée bimwe visa

 Abari guhagararira u Rwanda mu ‘festival’ y’imideli muri Guinée bimwe visa

Abanyarwanda bo bagombaga kwigaragaza kuri uyu wa Gatanu ariko ntibariyo kuko bimwe Visa

Abagombaga guhagararira u Rwanda mu iserukiramuco ry’imurikamideli ryiswe ‘Festival International de la Mode Guinéenne’ riri kubera muri Guinée ntibayitabiriye kuko iki gihugu cyabimye uruhusa rw’inzira (visa).

Abanyarwanda bo bagombaga kwigaragaza kuri uyu wa Gatanu ariko ntibariyo kuko bimwe Visa
Abanyarwanda bo bagombaga kwigaragaza kuri uyu wa Gatanu ariko ntibariyo kuko bimwe Visa

Mu minsi ishize hamenyekanye amakuru ko hari Abanyarwanda batumiwe mu iserukiramuco ry’imideli ‘Festival International de la Mode Guinéenne’ muri Guinée ryatangiye kuwa 07 Gicurasi.

Amakuru agera k’Umuseke ni uko aba banyarwanda batabashije kwitabira iri serukiramuco kuko bimwe uruhusa rw’inzira (Visa).

Aba bagombye kuba bari kuzamura ibendera ry’u Rwanda muri iri serukiramuco barimo uwitwa Franco Kabano usanzwe anayobora ihuriro ry’abamurika imideli mu Rwanda (Rwanda Fashion Models Union).

Harimo kandi uwitwa Shema Ryabasinga Idrissa, Leatitia Ngamije, Mucyo Sandrine, Ntabanganyimana Jean de Dieu , Ganza Irihose Jean Fidèle na Sekamana Eric Louis.

Umwe muri aba bagombaga guhagararira u Rwanda muri Guinée utifuje ko umwirondoro we utangazwa avuga ko bababajwe n’iki gikorwa kuko cyabimye amahirwe yo kugaragaza igihugu cyababyaye.

Ati ” Twari tumaze iminsi tubaza abateguye iri serukiramuco ry’imideli ibijyanye n’urugendo rwacu, ariko bakomezaga batubwira ko bari kubikurikirana, bakadusaba ko twaba twihanganye kuko ngo barimo kubikurikirana. gusa ubu ntibigishobotse kuko Guinée yanze gutanga Visa ku banyamahanga bari kuzaza  kumurika imideli muri iri serukiramuco ry’imideli.”

Akomeza agira ati ” Ubundi nk’uko bari batumenyesheje mbere ni uko ibijyanye n’urugendo rwacu kuva tuvuye mu Rwanda kugera tugeze aho igikorwa cyari kubera nibo byarebaga, gusa i tike y’igende  nitwe twari kwiyishyurira ariko Visa n’ibijyanye n’icumbi n’indi mibereho yose nibo byarebaga .”

Avuga ko bagombaga guhaguruka i Kigali ku wa Gatatu w’iki cyumweru kuko bo bagombaga kumurika imideli kuri uyu wa gatanu, tariki ya 12 Gicurasi.

Ati ” Ubundi nk’uko twari twamenyeshejwe gahunda, twari twizeye ko nibiramuka bitunganye neza twari guhaguruka ku wa gatatu twerekeza muri Guinée hanyuma tukazamurika imideli ku wa gatanu kuko n’ubundi abanyamahanga bose bari batumiwe niwo munsi bose bari bagenewe, akaba ariwo munsi  bose bari kuzamurika imideli. “

Iri serukiramuco ribaye ku nshuro ya gatatu, bikaba byari biteganyijwe ko  iry’uyu mwaka ryari kuzahuriza hamwe abahanzi b’imideli 100, ndetse n’abamurikamideli bagombaga kuva  mu bihugu 15 barimo barindwi bo mu Rwanda.

Iri serukiramuco risanzwe ritegurwa na Bah Alpha Oumar Ly abicishije mu nzu y’imideli yitwa Alphao Fashion ku bufatanye na Minisiteri ya Siporo, Umuco, umurage n’amateka muri Guinée.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ese ni guinée yihe?

    • GUINEE CONAKRY? GUINEE BISSAU? GUINEE EQUATORIALE?,….?

  • Ubwo HE mu rugendo yagize umwaka ushize muri Guinnee icyo yaragicyemuye .reba.
    L’accord portant suppression de visas pour les détenteurs de passeports diplomatique, de service ou officiel ainsi que de la délivrance de visas à l’entrée pour les détenteurs de passeports ordinaires entre les République de Guinée et du Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish