Digiqole ad

Isuku nke, ubumenyi bucye, ikimenyane muri ‘Fashion’ bizadindiza uru rwego

 Isuku nke, ubumenyi bucye, ikimenyane muri ‘Fashion’ bizadindiza uru rwego

Mu gutoranya abamurika imideli ngo bikorwa n’abatabifiteho ubumenyi buhagije

Abakurikiranira hafi ibyo kumurika imideli mu Rwanda baravuga ko amakosa ari muri uru rwego nk’isuku nke, ikimenyane n’ubumenyi budahagije ku bamurika n’ababatoranya bishobora kuzadindiza iterambere ry’ubu bwoko bw’imyidagaduro bukizamuka mu Rwanda.

Mu gutoranya abamurika imideli ngo bikorwa n'abatabifiteho ubumenyi buhagije
Mu gutoranya abamurika imideli ngo bikorwa n’abatabifiteho ubumenyi buhagije

Aba bahanga mu by’imideli bavuga ko aya makosa akunze kugaragara mu bikorwa byo kujonjora abagomba kugaragaza imideli.

Muri 2011 mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo gutoranya abasore n’inkumi bifashishwa mu kumurika imideli.

Imiryango yari ifunguye kuri buri wese ubyifuza yaba ubifiteho ubumenyi wabihuguriwe n’undi wese bakaza guhatana.

Mu kujonjora abagomba kumurika imideli mu bitaramo bitandukanye hakunze kwitabazwa abahanzi b’imideli baba badafite ubumyenyi buhagije mu kujonjora.

Aba bahanzi b’imideli banifashishwa mu kujonjora batungwa agatoki ko bagendera ku marangamutima yabo bagaha amahirwe abo bifuza batagendeye ku bushobozi bwabo.

Umusore witwa Kalisa Emmanuel utuye mu mujyi wa Kigali ukunze kwitabira ibikorwa byo kujonjora abamurikamideli anenga kuba muri ibi bikorwa hifashishwa aba bantu.

Ati “ Kuba umu designer (umuhanzi w’imideli) ntibivuga ko uzi no gutora aberekana imyambaro. aba-designers benshi  batora abo bakunze cyangwa abo babona bazakwirwa nibyo bahimbye, aho rero nta bunyamwuga, kuko abamurika imyambaro bakwiye kugira ‘standards’ runaka ziri ku rwego rw’isi.”

Uyu musore usanzwe amurika imideli anagaragaza andi makosa akorwa muri uru ruganda rw’imideli, akavuga ko hari n’abitwaza izina bamaze kugira muri uyu mwuga bakumva ko bakora buri kimwe cyose.

Ati “ Umuntu azamara imyaka itatu yerekana imyenda y’ibitenge bisa bidahinduka agaragare mu binyamakuru bitatu na TV runaka, yumve ngo arakomeye, ejo aze guhitamo abamurika imyambaro (models) kandi atazi n’uko modeling ikorwa.”

Kalisa avuga ko abamaze kwigaragaza muri uyu mwuga ari bo gusa bahabwa amahirwe ku buryo nta maraso mashya ari kuzamuka.

Ati “ Mbere ya event abayitegura ujya kumva ngo bazaha amahirwe menshi abakizamuka, yego ni ukuzamura abagitangira kandi ni  byiza ariko se byanakozwe ahubwo bagahabwa amahugurwa cyangwa bakabafasha kuzamura ubumenyi bwabo aho kubaha urubuga ngo biyerekane  kandi ubumenyi n’ubundi bukiri hasi.”

Undi na we umurika imideli utifuje ko atangazwa avuga ko abakora uyu mwuga bakunze guhura n’akarengane ndetse bigatuma bamwe bafata umwanzuro wo kubivamo.

Ati “ Twe abakizamuka dukunze guhura n’ikibazo cy’aba-model bumva ko bakomeye kuko wenda bamaze kuba inshuti n’abahimba imyambaro cyangwa se abategura ibitaramo, iyo tugiye muri casting usanga aribo bitaweho cyane kandi hari n’igihe rwose baba batanakurusha no kwiyerekana neza ariko kuko uba utazwi ukimwa amahirwe gutyo.”

Umwe mu bahanzi b’imideli utifuje gutangazwa, yavuze ko abamurikamideli bamwe bitabira amajonjora bafite umwanda.

Ati” Hari igihe ubona umu-model runaka aje muri casting ariko ukabona yambaye nabi cyane ku buryo bitakurura abakemurampaka, abandi ugasanga imisatsi imeze nabi, mbese nta suku abandi wabegera ukumva bafite umwuka mubi kubera kutiyitaho ibyo byose hari igihe ubishyira ku munzani ugahita uhakanira umuntu hakiri kare.”

Aba bahanga mu byo kumurika imideli bavuga ko aya ari amakosa y’ibanze ashobora kugusha mu manga uru rwego rwari rutangiye kuba indorerwamo ya rumwe mu rubyiruko, bagasaba inzego zibishinzwe kugira icyo zikora kugira ngo ibi bikorwa bihagarare.

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Iyi nkirabuheri ivugango:ukumva bafite umwuka mubi” uwamubaza uko nyirakuru yahumuraga cyangwa nyirakuruza yabidusobanuira? Ese bahumura nabi kubera ubushake bwabo? Ese Iman bagiye gushaka muri somalia afite imyaka 18 yahumuraga neza? Byamubujije se guhinduka icyo aricyo iki gihe? Tujye tumenye kumenya uko tureshya tunirinda kwishongora kuko ntacyo bimarira abo twagombye kwereka inzira kuko uyu umubajije imyaka afite n’urwego yagezeho wasanga nta nahamwe yewe utazi nukuntu yitwa.Nikimenyimenyi yahisemo guhisha amazina ye.

Comments are closed.

en_USEnglish