Digiqole ad

Abazi Rubangura umaze imyaka 10 yitabye Imana baracyazirikana ubugwaneza bwe

 Abazi Rubangura umaze imyaka 10 yitabye Imana baracyazirikana ubugwaneza bwe

Abo mu muryango wa Rubangura bongeye kumuzirikana nyuma y’imyaka 10 atabarutse

Abagize umuryango n’inshuti z’umunyemari nyakwigendera Rubangura Vedaste umaze imyaka 10 atabarutse bongeye kumwibuka no kuzirikana bimwe mu byamurangaga. Abazi uyu muherwe wamenyekanye cyane mu mujyi wa Kigali no mu Rwanda bahuriza ku bugwaneza n’ibindi bikorwa by’indashyikirwa byaranze uyu mugabo witahiye ariko izina rye rikaba rigicumbitse mu banyarwanda bamumenye n’abamwumvise.

Abo mu muryango wa Rubangura bongeye kumuzirikana nyuma y'imyaka 10 atabarutse
Abo mu muryango wa Rubangura bongeye kumuzirikana nyuma y’imyaka 10 atabarutse

Rubangura izina ritazibagirana mu mujyi wa Kigali dore ko hari n’imwe mu nyubako ze zikomeye muri uyu mujyi, abazi uyu mugabo bamusobanura nk’intwari ikiziritse ku mitima yabo kubera ibikorwa by’urukundo byamuranze ubwo yari akiri ku Isi.

Mu muhango wo kwibuka Rubangura umaze imyaka 10 yitahiye, abamukomokaho n’inshuti ze bahoranaga bagarutse ku muhate wamurangaga mu bikorwa bye, bakavuga ko yakomeje kurangwa no kwicisha bugufi no ku bantu baciriritse kuri we.

Uyu muhango wabanjirijwe n’igitambo cya misa cyo kumusabira cyabereye muri Kiliziya ya mutagatifu Pawulo (Saint Paul) hakurikiraho ubuhamya bwa bamwe mu bamukomokaho n’inshuti ze.

Abuzukuru be barimo Ryan Rubangura na Robin Rubangura bagarutse ku ijambo bafite mu muryango mugari kubera gukomoka kuri uyu mugabo waranzwe n’ubugwaneza.

Bavuga ko bumva bafite igitinyiro kubera izina rya Sekuru wabasigiye umurage udasanzwe wo guharanira gusiga inkuru nziza ku Isi.

Muri uyu muhango witabiriwe na benshi, abana ba Rubangura batabashije kwitabira uyu muhango kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba batari mu gihugu bohereje ubutumwa bugaruka ku butwari bwa se bwasomewe mu ruhame.

Kelly Uwase Rubangura wiga muri Leta ya California muri USA, yagarutse ku gahinda yabonanye nyina n’umuvandimwe we ubwo bakiraga inkuru y’incamugongo ngo se yitabye Imana. Avuga ko na we yahise agwa mu gahunda.

Teta Shirleen Rubangura wiga mu cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri Amerika, ubutumwa bwe bwagarutse ku mbaraga aterwa n’izina ‘Rubangura’, kuri we ngo iri zina rivuga umuntu ukunda umurimo, umunyembaraga n’umugwaneza ndetse ko abamukomokaho bazagerageza kumwigana.

Umwe mu babaye inshuti ya hafi ya Rubangura witwa Kayiranga Mukama Alphonse yasize ubutumwa bugaruka ku bigwi bya nyakwigendera.

Ati “ Hari abantu bibagirana uko imyaka igenda isimburana ariko Rubangura Vedaste ntajya yibagirana. Umuntu yakwibaza impamvu, nkeka ko yari afite impano yo gukunda abantu akanabishakira umwanya uhagije.

Mwarahuraga akakuganiriza, akakubwira ikintu gituma ugenda wishimye, uko ukibutse kikagushimisha nubwo mwaba mutari kumwe. Ndakeka ko ari imwe mu mpamvu abamuzi batajya bamwibagirwa. Kuri uyu munsi wo kumwibuka ku nshuro ya 10, ngize nti ‘Imfura ntiyibagirana. Arakagira Imana.”

Umwe mu babyeyi akaba n’umuvandimwe w’umuryango wa Rubangura, yavuze ko kubera ubugwaneza bwe, yaranwaga n’ibikorwa by’urukundo birimo no gutanga.

Ati “ Umusaza yambaye hafi. Umugabo wanjye amaze gupfa, inshuti zatubaye hafi ariko nkumva nkomeye kuko numvaga mufite (Rubangura). Abana bajyaga kwiga bakamunyuraho, ngira ngo hari abana benshi bagiye bagira ibyago mu bihe twanyuzemo, hari igihe umwana aca ku mubyeyi akamusezera asubiye ku ishuri, ukabona ntacyo bimubwiye.

Umusaza si uko yitwaraga ku bana banjye n’ab’abandi. Umwana wamugeragaho ntiyagendaga ntacyo amubwiye. Yashoboraga no kuguha amadorari 1000, akakubwira ngo genda uge kugura bombo.”

Mu bitabiriye igitambo cya misa harimo n'abamenyerewe muri politiki y'u Rwanda. Uyu ni Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo
Mu bitabiriye igitambo cya misa harimo n’abamenyerewe muri politiki y’u Rwanda. Uyu ni Senateri Jean Damascene Ntawukuriryayo

 

Nyakwigendera Rubangura n’umuhungu we Denis bigeze gutungurana i Burayi!

Rubangura Denis ubyarwa na Rubangura (witahiye) yavuze ko bigeze kujya mu Bubiligi, aho yigaga (Denis) bakaza kumenya ko hari ahantu hari hagiye gutezwa cyamunara y’imashini nshya ikata ibyuma. Yari isanzwe igura miliyoni ebyiri z’amadorali ariko kubera cyamunara yari yashyizwe ku bihumbi 200, se akamusaba ko yifuza kwegukana iyi mashini

Rubangura Denis ati “Yaraje arambwira ati ‘nushaka usibire, niba ufite n’ikizamini gisibire iriya mashini ntincika’. Dusanga abaje kuyigura bayisuzuguye, bavuga ko itagezweho, ahita ayishyura, abazungu baratungurwa.

Ubwo abazungu bahita badutumira gusangira muri restaurant, baratubaza bati ‘ariko ubundi iwanyu ni muri Zaïre, iwanyu ni he?’ tuti ni mu Rwanda. Ni uko mberekera ku ikarita y’Isi yari aho (kuko batari bazi u Rwanda aho ruherereye). Bati ‘Ese iwanyu mugira zahabu nyinshi, mugira Peteroli se?’ Tuti oya, abazungu bati ‘none se iyi mashini muzayimaza iki? Rubangura (se) amwongorera agira ati “Mubwire ko kubera u Rwanda ari igihugu gikennye, abantu ibyo bakora babikora bihebye. Utwara imodoka ayitwara cyane, ucuruza acuruza cyane n’uwiba yiba cyane.”

Avuga ko iyi mvugo ya se ifite byinshi ihatse birimo gukangurira abantu gukora cyane kandi baharanira kugera ku ntego nziza bifuza.

Muri uyu muhango, abantu benshi bagiye bagaruka ku bigwi, byaranze Rubangura Vedaste, byiganjemo gufasha abantu atarobanuye, gutebya, gukunda umurimo n’ibindi.

Rubangura Vedaste mwene Rukatitabire Augustin na Kabanyana Angeline, yavukiye i Kavumu mu Karere ka Nyanza. Yavutse tariki ya 3 Mata 1942, atabaruka kuya 6 Gicurasi 2007, aguye mu bitaro biri mu Mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Abakomoka kuri Rubangura bavuga ko bishimira amateka ye
Abakomoka kuri Rubangura bavuga ko bishimira amateka ye
Batuye igitambo cya misa
Batuye igitambo cya misa
Bashima umurage basigiwe na Rubangura
Bashima umurage basigiwe na Rubangura
Mu gitambo cya misa, bari bitabiriye
Mu gitambo cya misa, bari bitabiriye
Muri paruwasi ya Saint Paul bakoze igitambo cyo gusabira Rubangura
Muri paruwasi ya Saint Paul bakoze igitambo cyo gusabira Rubangura

Photos © Famille Rubangura

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • ntimwavuze ibyo yakundaga kuko haribyo bamuziho, ntimwavuze abagoreyashatse, ibijyanye n’ibitutsi yatukanaga rekada

    • @ John ibyo ntacyo byatumarira icyi ngenzi nibyiza twamwigiraho kandi birigaragaza ko yari umukozi pe Akomeze aruhukire mu mahoro

  • Harya ubu Rubangura,Majyambere,Assinapoli,Sisi Evaritse,Kajeguhakwa Valensi nabo batotezwaga na Habyarimana? Cyangwa bamwe baje gutotezwa nyuma?

    • Aba batutsi bose mubona babamiliyoneri bakijijwe na habyarimana,ubukire bafite babukesha habyarimana

  • hhahahhaah abantu baraterana bakavuga ubusaaaaaaaa

  • RIP

  • Rubangura yari umugabo Uzi guhanura abana be ngo batitwara nk’ abaherwe bakibagirwa gukora no gukinga ati murishinga bariya ba mwarimu w’ umukire! byigishaga umwana kutirarika.!!! ibi ni intaga rugero . NGO yagiraga nurwenya ngo yabwiye abantu ati mwe mubasha byeri inkoko ,n’ amafi njye sinkibibasha nsigaye gusa Ku bidahingwa!

    • @Nyampinga, mwalimu yarumuntu w’intangarugero kera.Ubu yahidutse kirato, burya iyo bijya guca bicamarenga.Nta kuntu igihugu kiziteza imbere gisuzugura mwalimu.

  • Ko batavuze ukuntu yakundaga amafranga kurusha YUDA?

  • Usibye n’abana be, nzi abantu benshi bihimbye izina Rubangura. Umusaza yamara gushyiramo agacupa kamwe, ati jyewe ndi Rubangura sha! Mubyange cyangwa mubyemere, iyaba twese twakundaga umurimo nka Rubangura, igihugu cyakira vuba. Abanyeshyari bo ndabona ryenda kubaturitsa!

Comments are closed.

en_USEnglish