Kigali Fashion Week: 270 bifuzaga kuzigaragaza batoranyijwemo 50
Kuri iki cyumweru habaye igikorwa cyo gutoranya abanyamideli bazamurika imideli mu gikorwa ngarukamwaka cyo kumurika imideri ‘Kigali Fashion Week’. Iri jonjora ryari ryitabiriwe n’abasore n’inkumi basaga 270 ryarangiye hatoranyijwemo 50.
Iri murikamideli rya Kigali Fashion Week rigiye kuba ku nshuro yaryo ya karindwi rizaba kuva kuwa 25-27 Gicurasi.
Daniel Ndayishimiye uri mu itsinda ry’abari gutegura iki gikorwa kizamo abakunzi b’imurikamideli mu mugi wa Kigali avuga ko kuba gutoranya abamurikamideli byitabiriwe cyane ari ikimenyetso cy’intambwe nziza imaze guterwa mu imurikamideli ryo mu Rwanda.
Ati “ Buri gihe iyo duteguye casting (ijonjora) haza abantu benshi cyane kuko Kigali Fashion Week ni ibirori bimaze kumenyekana.”
Avuga ko urubyiruko rumaze kwibona muri uru rwego rw’imyidagaduro rusa nk’aho rukiyubaka bityo abasore n’inkumi bafite impano yo kugaragza imideli baba bumva ibi birori bishobora kubabera amahirwe yo kuzamuka.
Ati “ Kuba twabashije kubona abasaga 270 byerekana ko abantu bamaze gukunda ibyo dukora bakaba babona ariyo nzira nziza yo kunyuramo bazamura impano zabo.”
Daniel avuga ko adatewe impugenge n’igihe ijonjora ribereye ugereranyije n’igihe gisigaye ngo igitaramo kibe, akavuga ko ntakizabuza abitabiriye ibi birori kunyurwa kuko abazamurika biganjemo abasanzwe babikora kuko amatsinda abitoza amaze kuba menshi mu Rwanda.
Ati “ Ikiza cyayo (amatsinda atoza) ni uko umunsi ku munsi aba afite igihe akorera imyitozo, bizatworohera gukora na bo.”
Iri murikamideli ryatangiye mu mwaka wa 2011, uyu mwaka biteganyijwe ko hazanamurikwamo imideli yahanzwe n’abahanzi 15 baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.
Biteganyijwe ko abahanzi b’imideli bazaturuka hanze bazagera mu Rwanda kuwa 23 Gicurasi.
Udushya tuzagaragara muri iri murikamideli rizibanda ku bikorerwa mu Rwanda ni uko hazanamurikwa imodoka.
Photos ©R.Kayihura/Umuseke
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW