Gicumbi: Iterambere ry’amakoperative ngo ridindizwa n’inda nini z’abayayobora

Kuri uyu wa 19 Gicurasi, Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwatunze agatoki abayobozi b’amakoperative  kugira uruhare mu idindira ryayo kubera ikibazo cy’imitangire mibi ya serivisi yabo itanoze. Ushinzwe iterambere muri aka karere avuga ko aba bayobozi bakwiye kureka ibyo gukubira mu nda zabo iby’abanyamuryango. Hasozwaga icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku mitangire ya serivisi inoze mu makoperative bwiswe […]Irambuye

Abigisha gutwara ibinyabiziga bizeje ubuvugizi abarokotse b’i Muganza

Kuri uyu wa Gatandatu ishyirahamwe ry’abafite amashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga basuye abarokotse Jenoside batuye mu mudugudu wa Kanto I, mu kagari ka Saga mu murenge wa  Muganza. Uretse koroza inka bamwe muri bo banabizeje ubuvugizi ku bibazo bafite birimo iby’amazu yabo yangiritse kubera gusaza. Uyu mudugudu wasuwe n’abigisha gutwara ibinyabiziga ugizwe n’amazu […]Irambuye

Hamwe na AZAM TV ntugire impungenge z’ibiciro by’Ifatabuguzi…Twabihananuye!

Mu rwego rwo gukomeza kubagezaho ibyiza, AZAM TV yakubise hasi ibiciro by’ifatabuguzi (Abonnement/ Subscription). Ubu AZAM PURE irishyurwa 3 500 Frw yonyine ukabasha  kwirebera amashene arenga 50 mu gihe cy’ukwezi kose. Ku bindi byiciro by’ifatabuguzi, AZAM TV iracyari mudatenguha mu kumenya ubushake bujyanye n’ubushobozi bw’abakiliya bayo . AZAM PURE  irimo amasheni atandukanye yaba ayo mu […]Irambuye

Umubyeyi w’imyaka 57 ari mu barangije imyuga irimo guteka

*Ufite A0 urangije guteka ati “ Abize ahubwo ni bo bagomba kwiga imyuga. » Muhonganseko Jacqueline w’imyaka 57 ari mu banyeshuri 182 barangije amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro mu kigo Kigali Leading TSS (Technical Secondary School), uyu mubyeyi avuga ko kwiga aya masomo bitagombera imyaka umuntu afite ahubwo ko bisaba kureba kure no gusobanukirwa icyahesha umuntu umurimo. Uyu […]Irambuye

Abakoze Jenoside ntibagiriye impuhwe n’abafite ubumuga

Inama y’abafite ubumuga, NCPD yasuye urwibutso rwa Gatagara rushyinguwemo imibiri 7 313 barimo abafite ubumuga 44. Albert Musafiri warokokeye i Gatagara watanze ubuhamya yavuze ko ubusanzwe i Gatagara habaga abafite ubumuga ariko ko abakoze Jenoside batatinye no kuvutsa ubuzima abafite ubumuga bakomoka mu miryango y’Abatutsi. Muri iki kigo giherereye I Nyanza habagamo abafite ubumuga n’abatabufite […]Irambuye

Rwanda: Abanyamideli baherutse kugurirwa ishati na Morgan biteze impinduka

Inzu y’imideli ‘Uzi Collections’ bari mu byishimo nyuma yo kugurirwa ishati n’icyamamare muri cinema Morgan Freeman uherutse kugirira uruzinduko mu Rwanda, bakavuga ko bizabafasha kumenyekana ku rwego mpuzamahanga. Kuwa 15 Gicurasi ubwo Morgan Freeman yasuraga urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi yagaragaye yambaye ishati y’ubururu ifite umwimerere wa Kinyafurika. Iyi shati yayiguriye mu Rwanda, […]Irambuye

Muhanga: Uwaregwaga kunyereza miliyoni 8 z’abamotari yagizwe umwere

Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwagize umwere Nshimiyumuremyi Eric wari Perezida wa Koperative COTRAVEMOMU (Cooperative de Transport de Vélo moteur de Muhanga) wakekwagaho kunyereza 8 000 000 Frw z’abanyamuryango b’iyi koperative ruhita runategeka ko afungurwa. Abamotari bavuga batamenye imikirize y’urubanza ndetse ko bagiye kubona bakabona uyu waregwaga yidegembya hanze. Mu mwaka ushize wa 2016 ikigo cy’igihugu […]Irambuye

Ntaganzwa yandikiye Kajuga wayoboraga Interahamwe amushima kurinda igihugu

*Muri iyi baruwa, Ntaganzwa yamusabaga ubufasha bwo guhashya ‘umwanzi’ *Ubushinjacyaha bwasomye indi nyandiko yanditse agaragaza amasasu akenewe i Nyakizu… Mu rubanza ruregwamo Ladislas Ntaganzwa ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside birimo kwica Abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi ya Cyahinda, kuri uyu wa 18 Gicurasi Ubushinjacyaha bwasomye amabarurwa agaragaza uruhare rw’uregwa muri Jenoside arimo iyo yandikiye Robert Kajuga wari Perezida […]Irambuye

Mu butabera, yagiye kwaka ubufasha nk’umukene ari muri V8

Ubutabera ni ubwa buri wese yaba uwishoboye n’udafite amikoro. Mu Rwanda hari ubufasha bugenerwa abatishoboye burimo gusonerwa igarama y’urubanza. Umuvugizi w’inkiko z’u Rwanda akaba n’umugenzuzi mukuru wazo, Itamwa Emmanuel avuga ko hari bamwe mu baturage bacurisha ibyangombwa by’ubukene kugira ngo bahabwe ubu bufasha, akavuga ko hari n’uwigeze kugana urukiko rukuru aje mu modoka ya V8 […]Irambuye

en_USEnglish