Digiqole ad

Maj Gen J. Nziza yizeje ubutabera umuryango w’uherutse kwicwa n’abasirikare I Gikondo

 Maj Gen J. Nziza yizeje ubutabera umuryango w’uherutse kwicwa n’abasirikare I Gikondo

Mu muhango wo gusezera bwa nyuma kuri Ntivuguruzwa Aimé Yvan uherutse kwicwa arashwe n’abasirikare babiri i Gikondo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, Maj Gen Jack Nziza wari uyoboye itsinda ry’ingabo z’u Rwanda zagiye kwifatanya n’uyu muryango yawizeje ubutabera, avuga ko mu gihe abasirikare bakekwaho ubu bugizi bwa nabi bazabihamywa bazahanwa by’intangarugero.

Maj Gen Jack Nziza yari yitabiriye umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera
Maj Gen Jack Nziza yari yitabiriye umuhango wo gusezera kuri nyakwigendera

Uyu muhango wabereye mu kagari ka Mbuye, mu murenge wa Kibirizi, akarere ka Nyanza wanitabiriwe na Maj Gen Jack Nziza wari ukuriye itsinda rya RDF ryagiye kwifatanya n’umuryango wa Nyakwigendera.

Mu ijambo yavugiye muri uyu muhango, Maj Gen Jack Nziza yihanganishije uyu muryango wabuze umuntu wabo n’inshuti ze, avuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyababajwe n’iki gikorwa kigayitse cyakozwe na bamwe mu basirikare bacyo.

N’ubwo iperereza rigikomeje, Igisirikare cy’u Rwanda kivuga ko ibimaze kugerwaho byagaragaje ko aba basirikare babiri bari banyoye inzoga ku buryo ari byo bishobora kuba byarabateye iyi myitwarire idahwitse.

Maj Gen Jack Nziza yavuze ko ubutabera buzakora akazi kabwo, avuga ko mu gihe ibimenyetso simusiga bizagaragaza ko aba basirikare ‘bagikekwaho’ iki cyaha bagikoze bazahanwa by’intangarugero.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col René Ngendahimana na we wari witabiriye uyu muhango yavuze ko aba basirikare bakekwaho kwica uyu mugabo babikoze mu izina ryabo atari mu izina ry’ingabo z’u Rwanda.

Lt Col René Ngendahimana avuga ko abasikare ba RDF batozwa imyitwarire inoze, bityo igisirikare cy’u Rwanda kitakwihanganira abagihesha isura mbi.

Ati “ Indangagaciro za RDF zirasobanutse, akamaro kacu ni ukurinda abaturage, ntabwo ari ukubagirira nabi. RDF ntijya yihanganira na busa imyitwarire idahwitse. Bisobanuke neza bariya bakoze (bakekwaho/ntibarabihamywa) iki cyaha babikoze mu izina ryabo bwite, ntabwo ari mu izina rwa RDF.”

Igisirikare cy'u Rwanda cyafashe mu mugongo umuryango wa nyakwigendera
Igisirikare cy’u Rwanda cyafashe mu mugongo umuryango wa nyakwigendera

RDF

UM– USEKE.RW

15 Comments

  • nabo bazabarase wana

    • Umva nawe ra ngo nabo babarase ntuzi ko igihano cyo gupfa cyavuyeho igifungo cya burundu nicyo gisigaye kiruta ibindi

  • umva mbese ngwaragereranya ibitagereranywa!!!umutekano wa RDF turawizeye ariko nkuko GEN abivuga ntago bariya basoda batumwe na rdf ngo bage kwica. niyo mpamvu avuga ko bazahanwa

    • @Ngoga nawe rero reka gushyanuka.Ngo kwica? Abasilikare b’abanyamwuga barasa urufaya umuntu umwe gute utitwaje imbunda? Ese ababasoda umunsi bahuye nufite kalack bazabigenza gute?

    • uyu muntu numusazi ugereranya exfrar ninkotanyi,ufite Amado ntureba kbsa bakubabarire

  • ntawabatumye gusa barahemutse peee! basebeje ingabo. ariko urabona ko bifatanyije nuyu muryango kandi uko biri kose baranawuyagira. Afande yavuze ukuri acishije make kandi aciye bugufi nkuko asanzwe atuje. Gusa uko biri kose kubahata igiti ntibizabure kabisa kuko abandi baboneraho kureka ibicupa bya BRALIRWA baba bacigatiye iyo bari kw’irondo nijoro. bababuze kuko inzoga ni mbi RDF itange amabwiriza yo kudakorera irondo mu tubari cg ngo bamwe banywe

  • Ariko amakuru ya TV1 avuga ko aba basilikare bari bahereye ku gicamunsi baka abantu i Gikondo ibyangombwa, hari n’abana b’abakobwa biga SFB babyatse babibuze babahondanya imitwe baragenda, hari n’uwo ngo batse 30,000 frw; ndetse ngo n’imodoka bazakaka permis.

    Umwaka ushize umusilikare yarasiye abantu i Gicumbi muri boite de nuit bapfa umukobwa, undi musilikare yarasiye umuntu mu kabari i Rubavu kuko ngo yari yibwe frw muri ako kabari yanyweragamo, ejobundi Major uvura i Kanombe ariko utuye muri quartier yakubise umwana kugeza apfuye,…Ibibazo 2 umuntu yibaza:

    1. kuki abasilikare bitwaje intwaro bivanga n’abasivile, kuki baba ku misozi, mu mirenge yose aho kuba mu bigo bya gisilikare ?

    2. Kuki bisa n’aho discipline mu ngabo irimo gusubira hasi, ese Military police irakora akazi kayo neza, kuburyo umusilikare ahera saa cyenda azengereza abantu mu muhanda, akajya mu kabari akanywa agasinda kugera aho arasa umuntu saa sita z’ijoro bitaramenyekana. Ese mu ngabo nta ba IO babamo ngo bajye nabo bashyirwa ku mihanda mu barara irondo, bityo batange amakurur ku gihe ?

    • @Umubyeyi, uriya muntu ntabwo yarashwe ku manywa y’ihangu. Byumvikane rero ko ababikoze ntawabibatumye ari ikibazo cya indiscipline gusa. Amarorerwa nk’ariya, ajye kandi abibutsa ko imbunda bariya basirikare bambariye urugamba bakwizwa muri za quartiers zose buri munsi zitarasa amashaza. Ntimuzabamenyere rero ngo mugire ngo bazuyaza kuzikoresha igihe bumva ari ngombwa.

      • Ubwo nawe nguravuze, sha birutwa nuko wari kwicecekera kbsa

  • Icyaha ni gatozi ntabwo batumwe na RDF, so nibahanwe kugiti cyabo kdi reka ku gereranya ibitagereranywa

  • Bakanirwe urubakwiye.

  • Yewe birababaje kubona har’uwagereranya exfar na RDF
    ikosa nigatozi kabisa, RDF ikora neza namahanga arabihamya
    ngirango HE mwese mwaramubonye agabanya abaturage amasambu nako ibikingi byaba general mumutara icyo kirahagije kubereka uko aha agaciro umuturage kandi niwe mugaba wikirenga wa rdf so ababikoze bazabihanirwe rero ariko rdf ntiyabatumye.

  • Ndagirango nsabe abantu bakora comments ku nkuru nk’iyi bage bagira n’ikinyabupfura. Iyo uvuze ngo Gen Nziza ntiyababazwa n’uwapfuye uba ushaka kuvuga ko atagira amarangamutima nk’ayawe. Kandi wasanga ari wowe utababazwa nabusa n’uwagiye (uwapfuye). Uriya ni Gen wemewe n’igihugu. Niyo avuye ku mirimo neza ntukwiye kumuningura, Kuko uba usuzugura igihugu ugirango niwe usuzugura. Bavandimwe tureke gukomeza kubiba inzangano kuko aho zatugejeje turahazi cyane ababaye muri iki Gihugu mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi.
    IMANA IDUHE AMAHORO TWESE.

  • murekere Imana yarabishakaga ko yigendera agataha buriya yariyo nziraye ubworero uzamerera kwisi nakomeze guca urubanza,umuryango mukomere kandi ntimwere guheranwa n’agahinda muharanire kusa ikivi yatangiye akaba agisize,namwe ngabo zacu mwibuke amasomo mwiga ntakwica umwana w’urwanda bibamo uretse uwabaye aduyi kugihugu cyacu uwo ntakuzuyaza,mbifurije gukomeza kurangwa n’ubutwari kuva cyagihe mwatangiriye.

  • Ariko abasevire we!!! mwagiye mugabanya amagambo!!Iyo musirikare akoze ikosa induru iba yose! ninde wababwiye ko kuba umusirikare bimuvanaho kuba umuntu(ubumunt)ntahantu hataba abanyamakosa, yewe no mubihugu byateye imbere abantu nkaba ntibabura. Gusa dushimire RDF idahwema gukangurira ingabo zayo kurangwa na dicipline nubwo harimo abababashaka kuyivangira kandi ntanuba wabatumye.

Comments are closed.

en_USEnglish