Episode 100: John abaye Papa Nelson! Martin agobotse Dovine uri kugendera mu kagare
Sogokuru- “Oya ni we rwose rwose! Tambuka unsanga, Yuuuuuuh! Uraho urakoma Kabalira tujya gutaha kakavuka kakitwa Nulisoni?”
Njyewe- “Inka nagabiwe na Mvuyekure wa mushagizi? Ibyo ni ibiki uvuga se Sogoku?”
Sogokuru- “Iyo nka uvuga se si yo nari ndi gucira icyarire!”
Njyewe- “Uuuuuh! Iya Mvuyekure se?”
Sogokuru- “Niyo rwose! Ni ya yindi waragiraga cyera!”
Njyewe- “Ya sine y’igaju? Ko numva se kandi ari amayobera? Ndagira nte ra? Ibyo maze kumva Mukanya se byo ni ibiki?”
Sogokuru- “Ibiki se mwana wanjye?”
Njyewe- “Ngo Mama? Uwo muvuga ni inde?”
Kaka- “Nuliso! Dore ni uriya?”
Kaka yavuze antungira urutoki Madame John ndikanga ngize ngo mvuge Sogokuru ahita antanga,
Sogokuru- “Oya ni we Kilisitina nabyaye ari umwe nawe akakubyara”
Njyewe- “Ngo? Uyu niwe Mama?”
Madame John- “Oya wee! Kandi narabiketse! Ubu se koko uyu ni Nelson nasize ari uruhinja?”
Njyewe- “Ngo? Oya ntabwo mbyumva! Ni wowe Mama se numvaga mu mateka?”
Mama Brown- “Oya! Oya rwose Niwe nanjye ibyo Muzehe yavuze nabyumvise ntabwo byanciye mu mwatwi”
Njyewe- “Ooooh my God! Ubu se koko nerekeze hehe?”
Kaka- “Oya se kandi! Wajya hehe se ubonye uwakwibarutse, ugize amahirwe aje ari kumwe na So!”
Njyewe- “Ariko se koko ibyo muvuga ni ukuri?”
Sogokuru- “Nkurahiye Karamizi ka mushi sinkubeshya! Uyu ni so, uyu ni nyoko!”
Njyewe- “Ntibishoboka! Koko se John ni Data?”
John- “Nelson! Nahise mbyibwira mwana wanjye! Ngitambika inzira iza hano nibutse byose”
Mama Brown- “Wibutse ko wazanaga na Data se?”
John- “Nta kubeshya rwose urabizi ko yaje hano cyera”
Sogokuru- “Ndabiyobewe se siho waboneye umukobwa wanjye maze ukamukunda kakahava?”
John- “Rwose ntabwo wibeshya!”
Mama Brown- “Ibi ni ibiki se kandi? Mana wee! John burya nakwitiranyaga uri ingenzi mu ntwari za data?”
John- “Oya ntuzongere kunyitiranya ukundi, nakumenye bugicya ngusanganiza za mpuwe za Data! Gusa icyo ntari nzi ni uko Nelson wakuye ku muhanda wamenye ko ari amaraso yanjye”
Mama John- “Nanjye ntabwo nari mbizi! Iyo nza kumenya ko ari muhungu wawe byari kuba ibindi! Ahubwo se koko ubu nkore iki ko bindenze”
Madame John ako kanya wari umaze kumenya ko ari Mama n’amarira menshi yicaye hasi mu mbuga maze atangira kurira, Nyogokuru amusanganiza impumbya z’ababyeyi maze aramubwira,
We- “Ihangane mwana wanjye dore wansanze usanganizwa ibisabo none dore ucigatiwe n’ababyeyi ndetse n’uwo washyize imugogongo”
Madame John- “Mana wee! Nelson! Ni wowe koko umwana wanjye nashatse amatage n’amatage?”
Njyewe- “None se nako ubu uri Mama?”
Madame John- “Ni ukuri uri Nelson umuhungu wanjye nasize ari uruhinja!”
Njyewe- “Oooh my God! Mama!”
Mama- “Karame mwana wanjye!
Njyewe- “Ni wowe?”
Mama– “Ni njyewe rwose, mbere ya byose mbabarira, sinzi niba hari amagambo yasobanura uko nciye bugufi ariko undebye mu mutima wabona ko nkwiye imbabazi, ni ukuri ntako ntagize ngo ngushake”
Njyewe- “Mama! Ibindi byose ntacyo bimbwiye! Icya mbere ni uko nkubonye”
Mama- “Mwana wanjye rwose nanjye nkabibona utakamba ngo John anyumve!”
Papa- “Nelson mwana wanjye mbabarira!”
Aliane- “Yuwiiiiiii! Mbega byiza! Ababyeyi disi bari guhamagara umwana? Nelson singuhanagura ayo marira wihangane naguhanaguye ay’agahinda”
Aliane akivuga gutyo Papa na Mama barasanganiranye maze barahoberana numva muri njye hari imbaraga zisutse mu zindi, numva nsendereye ibyishimo ntari narabonye maze,
Kaka- “Yebaba Nyagasani wee! Ibi byishimo koko ndabikwiza hehe?”
Sogokuru- “Enda nanjye ngwino umpobere!”
Kaka-“Ariko uzi ko ari byo! Naherukaga kuguhobera kuri pasika!”
Sogokuru- “Ololololo! Uzi ko burya ugifite imbavu?”
Kaka- “Hhhhhh! Nazibura nte se muganji wanjye ko wiriye ukimara ngo unshimishe”
Sogokuru- “Yuuuuh! Ugize uti ngushimisha? Nabura nte se kugushimisha mugore nakunze ko nagukuye aho utakuwe n’abandi nkakwambika ikamba ukaberwa Data akazitura gaju ngo utahe mu rwanjye”
Kaka- “Ayiiiiiiii! Ni uko ni uko shenge ushaje ukimenya”
Mama Brown- “Ayiiiiii!”
Brown- “Ayiiiiiii!”
Mama Brown- “Oya ntabwo abasore bavuza impundu ariko!”
Brown- “None se mvuze induru?”
Aliane- “Hhhhhhh! Ariko ibyishimo ntako bisa koko! Uzi ko umuntu abura uko yishima? Ubu se njye mvuze iki?”
Mama Brown- “Nawe vuza impundu!”
Kaka- “Oya se kandi! Ubwo se uwo mukobwa wambaye ipantalo ntiyambaye na ka kavunamuheto?”
Twese- “Hhhhhhhh!”
Aliane- “Ahwiiii! Impavu zirandiye wee!”
Gaju- “Reka njyewe ntacyo navuga, Alia! Nawe se ngwino ungwemo twisungane! Urabona ibintu bitabaye ibindi?”
Aliane- “Hhhhh! Yego sha!”
Aho hantu hari ibyishimo byinshi nabuze uko nshyingura mu mutima wanjye, byari birenze ubwiza bubaho, gusa nashimishijwe cyane n’ukuntu amateka yanjye ahindutse, mu mvugo, mu nyandiko nkongera guhamagara Mama na Papa wa mugisha ugeretse ku wundi nagiriwe! Woooow!
Mama Brown- “Njyewe se kandi ndaba uwande?”
Brown– “Nyihoberera Mama!”
Sogokuru- “Eeeeh! Si nguwo umukobwa wa Ruti arazamuka agusanga!”
Ako kanya nahise mpindukira ndebye mbona ni Mama Gasongo ntangira kwibuka byose.
Akitugeraho yaradusuhuje maze natwe tumusuhuzanya ubwuzu ariko ku mutima byari ibindi,
Mama Gasongo- “Ese Ese koko mumuhoberanana mwesese (adidimanga)?”
Aliane- “Ibi ni iki ra? Uyu se kandi uvuga gutya ni inde?”
Njyewe- “Alia! Uyu ni Mama Gasongo!”
Aliane-“Ngo Mama Gasongo?”
Mama Gasongo- “Ko mumumbona sese mugagatinya? Nibaba mvugaga gugutya nini njyenjye wabyibyiteye?”
Njyewe- “Oya Mama Gaso! Rwose ihangane uzakira! Ahubwo buriya hari impamvu uyu mukobwa yikanze!”
Sogokuru- “Inka yanjye! Ariko se wa mugani wa musore ari he ra?”
Mama Brown- “Muravuga Gasongo?”
Kaka- “Yego! Rudomoro mwamusize hehe?”
Gaju- “Hhhhh! Ngo Rudomoro! Niwe Gasongo se?”
Mama Gasongo- “Yeyego! Ariri hehe sese koko mutatazanye?”
Njyewe- “Mama Gaso! Rudomoro wawe twageze mu mugi uramuhindura ahemukira amateka yanjye nawe!”
Mama Gasongo- “Ayiyiwe? Ibyobyo uvuvuga nini ibibiki? Nonene sese ari hehe?”
Njyewe- “Mwihangane mwihangane tumusize mu gihome”
Mama Gasongo- “Ayiwee! Mbega ibimbayeho wee! Uzi ko inzozi namuroteye ari impamo?”
Sogokuru- “Mba ndoga Karamizi ka Mugezamacumu wa Rucakumuyanye wambyariye uwampetse, uzi ko akize!”
Njyewe- “Uzi ko koko avuze neza?”
Gaju- “Mana wee! Arakize ni ukuri!”
Mama Gasongo- “Niba ari no gukira birorere! Ubu se kuki nkize indwara narwaye nkibyara Gasongo ari uko numvise inkuru mbi ye?”
Mama Brown– “Ariko rero iyaba wamenya ibye wakabaye ahubwo umenya ko ari we wari waragoretse ururimi rwawe agatuma uvuga udidimanga! Disi ihangane wa mubyeyi we!”
Mama Gasongo- “Ngaho ndebera koko iryo ngushije! Ubu se koko ko n’umugabo nitaga uwanjye mvuye kumushyingura nzabaho nte?”
Twese-“Yooooh! Koko se?”
Mama Gasongo- “Aragiye Cyiza nubwo namubyariye ariko yarankundaga”
Twese- “Yooooh!”
Njyewe- “None se Cyiza ni inde Mama Gaso?”
Kaka- “Ko numva se uhuye n’ibyago bije bihekanye? Ngo azize iki se uwo mugabo wawe? Ese ko tutigeze tumumenya ra?”
Mama Gasongo- “N’ubundi nkize ntabitekerezaga! Uwo Cyiza yari se wa Gasongo! Dore yabaga iyo mu mugi! Yagiye cyera asuhutse agezeyo agumayo amaze gukira ashaka umugore wundi njye aranyibagirwa”
Mama- “Ndabyibuka disi yajyaga aza kukureba tukiri inkumi n’ubwo wandutaga ntabwo wampishaga”
Mama Gasongo- “Wahora niki ko nanjye byose nkibyibuka!”
Njyewe- “None se yabaga hehe Cyusa tutamenye? Ahubwo se Rudomoro aramuzi?”
Mama Gasongo- “Yabaga ku gisenyi! Rudomoro Gasongo ntiyigeze amumenya kuko ntabishakaga”
Mama Brown- “Mbega amakosa wakoze? Ubu se basi iyo amumenya ntaba…”
Mama Gasongo- “Nanjye nicyo nicuza! Ubu rero asize abana bane, umugore we niwe umuhitanye!”
Twese- “Yeeeh?”
Mama Brown- “Ngo amuhoye iki se nyabuna?”
Mama Gasongo- “Cyiza yirukanye umugore amuziza ko ngo yafashe umwana we nabi akarinda aterwa inda n’umugabo umubyaye, uwo mwana nawe yahise asara, nyina nawe aba yinaze mu modoka zimunyura hejuru”
Aliane– “Jesus! Uwo si…”
Mama Gasongo- “Oya ndacyavuga, ubwo nyine umugabo Cyiza nawe yahise yinaga mu mugozi ngo atazabibazwa none mvuye kumushyingura ngarutse mu kazu k’uburushyi data yanyubakiye”
Twese- “Yoooooh! Ihangane”
Njyewe- “Uzi ko Cyuza ari se wa Dovine?”
John- “Mwana wanjye nabimenye kare!”
Mama Brown- “Rwose nanjye ndabihamya! Disi ihangane ni ubuzima!”
Mama Gasongo- “None se koko Cyusa muramuzi?”
Twese twatangiye kururutsa agahinda mu mutima, maze dutangira kwibuka icyo amateka asiga, muri ako kanya nari maze kumenya byinshi ari nabyo byabyiganiye muri njye nkagira ikiniga kinshi nibutse ko Papa Gasongo ariwe Papa Dovine!
Twarahozanyije, maze twese twicara aho hanze twururutsa agahinda, bya Gahuzamiryango Sogokuru arabizana ahereza Nyogokuru bayagira Mama gasongo maze umunsi uciye ikibu,
John -“Data wambyariye uwampekeye iki gihe nicyo nategereje ngo nze mbabwire ko ya mateka nkiyibuka!”
Sogokuru- “Oya nanjye nari nzi ko utazahera rwose! Ongera usome!”
John- “Rero bibaye amahire! Amata abyaye amavuta ku karubanda! Nareze uwo ntazi nyamara ari amaraso yanjye, none reka njye kumurera muzi musigire ibyanjye kandi namwe ntabwo mbasiga!”
Sogokuru- “Ngo? Ibi ni ibiki se kandi?”
Kaka- “Ngo tujyana? None se ubu koko iyo za mugi twahashobora? Ampayinka ubwo najya nsoroma agashogoro he?”
Mama Brown- “Oya nanjye ndashaka kubitura ibyo mwadukoreye, Sogoku! Wabaniye Nganji data nanjye sinagusiga aha! Ako gashogoro nako nzakagushakira”
Mama- “Mana wee! Ubu se koko mbigire nte? Mbega ibyishimo wee! Ubu nongeye kwitwa umubyeyi nshigatiye uwo nibarutse?”
Kaka- “Yego mwana wanjye! Nkako ka Nulisoni”
Mama- “Mana weee! Ntacyo nabona mvuga!”
John- “Ndumva rero mwareba agakoni kuko ntabwo mbasiga! Ndetse nawe mubyeyi ntitwagusiga muri aka gahinda ngwino ujye gusigasira ibya Cyusa”
Sogokuru- “Inka yanjye! Ibi se kandi ni ibiki?”
Sogokuru na Nyogokuru bagize ngo ni ibyo kwivugira ariko bemejwe na Mama wagiye kubazingira utwangushye maze sogokuru afata agakoni ba bantu bari bazamutse badutwaje Nyogokuru yari yahaye akayoga yari yahishije baba baradutwaje dusubira ku muhanda, ibyari kutajya mu modoka tubisiga kwa Mwenzangu ku ga centre dufata inzira tugaruka ku Gisenyi mu byishimo byinshi.
Twageze ku Gisenyi ntangira kubana na Papa na Mama! Sogokuru nawe asaba Mama Brown ko bajyana akajya kongera kurara izamu gusa Mama Brown yamusubije yisekera ati ngwino aganze kwa Nganji wirahiraga, aho bigeze ni njye ugiye kukurera nk’uko wandeze.
Hashize iminsi ibiri twajyanye na Mama Gasongo kwa muganga maze tukigerayo dusanga amaguru yose barangije kuyakuraho, inkuru mbi itaha kuri twe gusa nta kundi byari kugenda nyuma y’icyumweru twamutahanye mu kagare, feri ya mbere tujya kureba Ma Bella!
Twagezeyo nanirwa kwihanga mbona yambaye iroza ndetse wa musatsi mwiza twita amarende ntawuriho, nananiwe kumuvugisha kubera agahinda turinda dutaha, John umubyeyi w’ibihe byose n’akabura ntikaboneke Mama bemera kubana na Dovine wankoreye byose ndetse na barumuna be, imyaka ishira havaho umwe umwana we arakura arerwa na Mama Gasongo.
Hari umunsi umwe twagiye gusura Martin na Ma Bella, Dorlene, Gasongo nako ni umuryango wose, tugezeyo Martin yitegereje umwana we mwiza, na nyina mu kagare amarira ayatura hasi, maze amuha ATM yari agifite,
Martin- “Dovi! Ntacyo narenzaho gusa mbabarira! Aha hariho amafaranga ahagije azatuma utangira business uzashobora gucunga n’ubwo bwose uri mu kagare, Nelson, John, mumbabarire”
Amarira yabaye menshi, nta kibabaza nko kubona, umugabo, umugore, umwana arira byo guhogora maze turikubura turataha.
Bob- “Yebaba weee! Mbega ubuzima mbega ubuzima!”
Nelson- “Basore! Uwo ni Dovine mumaze kubona nsunitse mu kagare………………………………..
62 Comments
Ahwiiiii birarangiye byari byiza nuko Inkuru irangiye Brendah na Dorlene batavuye mu gihome. Thx Umuseke
Dude ntabwo inkuru irangiye uko nabibonye! Kuko itangira Martin acunga Dovine mu kagare mu kabari yamuguriye: none hano Dovine aragendera mu kagare Ariko Martin arenze, Ikindi nuko inkuru itangira twahawe umusogongero umwanditsi arabyandika ndetse na episode ya mbere, ndumva rero niyi ngiyi episode 100 umwanditsi ntiyarananiwe kwandika ko ari UMUSOZO W’INKURU?! Kandi rwose ubu koko urugamba Nelson & Blendah barwanye inkuru yarangira batabanye kandi Dovine, Martin, Dorlene, Gasongo badafunguwe ngo babane neza n’abo bahemukiye nabyo bibe irindi somo? Murakoze.
Byanezeza nanjye ikomeje ariko nkurikije uko umusogongero wayo Nelson acunze Dovine mukagare yahamagaye abasore bari mukabari ngo abagezeho amateka ya Dovine wari umaze kubagurira aka round atabazi yaba irangiye kuko isoje umwe muri abo basore Bob yiruhukije kdi na Nelson ababwiye ati ngayo amateka. Gusa Umwanditsi akomeje byarushaho kuba byiza
Nelison! Ahubwo agize ibindi yongeraho yaba atari umwanditisi ari ugupfundikanya. Yaduhaye “prologue” ni ukuvuga wa musogongera w’ibyabaye mbere y’inkuru ariho Nelson acunga Dovine mu kagare, ntabwo ari Martin, ubwiza bwa Dovine bwatangaje abasore bari bicaye mu kabari barimo Bob, nibwo Nelson yaje atangira kubabwira inkuru y’ibya Dovine ariyo iyi yose turangije muri episodes 100. Umwanditsi cyokora abishatse yashyiraho ibyo twita “epilogue” avuga incamake y’ibyakurikiyeho mu mezi, imyaka runaka ariko undi singobwa. Nta nkuru ikunze guhabwa ibyo byombi (prologue, epilogue) icyarimwe. Bayeté!!
wowe Nelson Dovine yafunzwe ryari hahahahahah ibyo uvuga ndabona wagirango hari Episode usimbuka
Mwanditsi w’iyi nkuru ndagushimiye warakoze kuko iyi nkuru iteguranye ubuhanga. Gusa nkosore ho gato ko Brenda na Dorlene batagombaga gufungwa kuko ibyo bakoze:
1. Bari bashimuswe rero bagombaga kwirwanaho
2. Iyo umuntu aguteye ukitabara akagira ibyago agapfa icyo gihe wowe ntufungwa kuko uyu mukobwa ntiyagombaga gufungwa ngo abakoze amabi babe bidegembya.
N. B nasabaga ko inkuru zindi ziri imbere zitatandukana n’i tegeko riri local.
Murakoze
YeP, dats true!
WARAKOZE MWANDITSI MWIZA!!!! UWITEKA AKONGERERE!!!! NONE C INKURU IRAKOMEZA CYANGWA IHEREYE AHA? IRYO NI IBANGA RY’UM– USEKE!!! GUSA NAKWIFUJE KO IKOMEZA NELSON NAWE AGAKORA UBUKWE NA BLENDAH NDETSE GASONGO AKAREKURWA AGASANGA NYINA AKAMUFASHA NDETSE AKARERA UMWANA WE YABYARANYE NA JOJO!!! GUSA MBONYE IGIKOMEZA KUKO DOVINE NTARAKORA AKABARI IKINDI NGO MARTIN AJYE AMUCUNGA MU KAGARI AHO INKURU YATANGIRIYE. YEMWE IMANA IHE UMUGISHA UM– USEKE, UMWANDITSI N’ABASOMYI B’IYI NKURU. NDABAKUNDA CYANE. NASHIMISHIJWE NO GUKURIKIRANA INKURU IVUGA UMUNTU TWITIRANWA KANDI IGATERA AMATSIKO KU BURYO ABANTU BABYUKA IGICUKU BAYISHAKA KU M– USEKE. GENDA UM– USEKE MURI INDASHYIKIRWA.
NELSON: 0788573952
nonese irangiye Gaspard atavuye murigereza gusa byaribyiza,Arko c ni true story?
Nuliso!Mu bwanditsi ibyo ntibibaho!!! Ntabwo warangiza inkuru ngo ibintu byose bibe +++ hagomba kugira ibidakemuka. Urabizi “Ntabyera ngo de!”
Ubuse iyi nkuru ni aha irangiriye bahu? nonese Bob ni uwuhe ko tutigeze tumwumva mu nkuru yacu?
@Mahoro, Niba warasomye umusogongero w’inkuru Bob na Danny babonye Nelson asunika mu kagare Dovine, bagira amatsiko. Nelson yarimo ababwira uko byose byagenze,iyi nkuru yose Nelson yarimo kuyibarira Bob na Danny. Niba utibuka umusogongero wayo soma iyi link urasanga story irangiye: https://umuseke.rw/umusogongero-winkuru-nshya-online-game.html
???????????? nizereko itarangiye. Kuko singisinzira ntamenye suite wapo. Sacyenda mbamaze kugasoma
????
Sorry njyewe bob simenye aho aturutse kuko mperuka muva kwa muganga na dovine ndetse na mama gasongo,papa nelson ndetse na merè wawe none se uwo we avuye he ra?
Ntabwo yorangirira aha pe.nibakomeze mpaka brendah bapfunguwe bakazabana na Nelson
Ooooh nooooooo nizere ko bitarangiriye aha!! Sinakwemera ko irangira Brendah akiri muriprison ???????? rwose mutuzanire episode 101 wenda mumbwire mbafashe kuyandika arko ize Brendah yafunguwe yakoze ubukwe na Nelson
MURAKOZE UM– USEKE MURI ABAMBERE PE ! ARIKO NTIMUTUBWIYE IZO NKUMI ZARAKATIWE INGAHE ? ESE URUKUNDO RWABO NA NERSON RWARANGIRIYAHO ? MUDUSIGIYE AMATSIKO MENSHI SANA !
Aya yose namateka mabi y’ababyeyi bahisha abana ba se.ubu se iyo gasongo atera inda dovine!ahaa
Aya yose namateka mabi y’ababyeyi bahisha abana ba se.ubu se iyo gasongo atera inda dovine!ahaa.Murakoze
Mbuze icyo mvuga!!! ndashimira cyane umwanditsi!!! nubwo iyi episode igiyemo byinshi ariko iradushimishije cyane mwakoze akazi katoroshye kd mwaradushimishije muranaturiza ariko mugamije kutwigisha mwarakoze cyane
Yeweee ntimubwire ko ahandi ari ah’umusomyi!!!! gusa iyi nkuru Yari nziza.Ubuse irangiye Gasongo aticujije ngo amenye n’ukuri peee!
Kbs warakoze cyane utubabarire cher wq nilisen atahe
mana wee bibaye byiza cyane ariko ikimbabaje ni Brendan na Dorlenne! sha inkuru irangiye baheze mugihome koko? sha oya rwose reka izarangire ejo wee!kuko aba Bakobwa baba bambabaje cyane!na gasongo atamenyeko avukana na Dovine!umuseke ndabakunda cyanee
Irangiye nabi rwose
Umwanditsi arancanze, ibintu mu migemo yanyuma urabicabiranyije amazina agaruka aturutsi ahantu hatazwi rwose, abari bafunze ntawamenye uko bafunguwe, mbese wasiganywaga no kuyisosa, hhhhhh ariko aka gakuru kari gashimishije rwose. Ndabashimye cyane mwabanye nange iminsi 100 ndara ntagohetse kubera suites z’ama episodes, mbese wagiraga ngo ndi muri movie acting,nange iyi nkuru inyubakiye urukundo n’uwange iyo ntatangira kuyisoma nari namuretse mba ndoga Nulusoni umwana uzi ubwenge. Longlive umuseke.rw and the writters
Gs byo iyi nkuru ntago irangiye , kuko hari byinshi tutarageraho kd twarabimenyeshejwe igitangira! Umuseke.rw mutumare amatsiko kuko iyi episode irangiye gutya ntago yaba irangiye neza nka my day of surprised!! Mugire ibihe byiza cyn kd muduhe uko dovine akora akabari ndetse na Martin yaravuye mur gereza Bari kumwe! Kd dushaka Nelson arikumwe na blendah hamwe n’umuryango wose kuko bizadushimisha.
yego sha neli ariko noneho biranze biragucanze urinze utaha utavugishije uwo wihebeye nonese buriya agahinda ntikamwegura kubera ntajambo ryawe yumvise rimukomeza
Mana wee mbega ibyishimo bivanze namarira. Gasongo ni musaza wa Dovine mbabajwe na Papa dovine wiyahuyeee rwoseeee.Nelson ubonye ababyeyi nezerwaa. Ariko John nimfura pee nako ni bene nganji bose.sogokuru ati njyana Kwa nganji njye ndara izamuuu. Ntaziko agiye kwiturwa ineza yagize.
Oooh là la! Mbega I inkuru inejeje! Gusa dukeneye no kumva Brendah na Dorlene bafungurwa, ibirori bigatahwa mu munezero, Nelson agaragiwe n’ababyeyi n’abavandimwe.
Gusa sinamenye Bob uwo ariwe, yaba ari Brown se? Ese ko mwavuze abandi basuwe kuri gereza, noneho Pascal yaratuje, cyangwa we ntibamusohoye kubera amahane ye?!
Muryango mwiza, nshimye ko kubera umutima mwiza n’urukundo rudasanzwe, mwababariye byose byose mugatangira ubuzima bushya.
Twizere ko inkuru igikomeza!
Thanks a lot Umuseke, Umwanditsi we coup de chapeau pe!!!
Abanditsi biyi nkuru ndavashimiye cyane nizereko igikomeje
Haracyari amatsiko.
Cyakora rwose mu basomyi b’iyi nkuru, hari bamwe namenyeye kuri comments Dude, Clementine, Shema Steve, Lyl, Lyd,Jean Baptiste, Joram, Gislaine, wa wundi W’Umuislam,Giramata,Béa,n’abandi n’abandi…….. ni benshi bari abakunzi b’iyi nkuru nanjye Gaju ndimo!!
Gaju nunze mu ryawe nanjye mfite benshi namenyeye aha nuko ntanababona nyine ngo mbahobereeee.
yoooooo mbega inkuru nakunze ikimbabaje nukuntu brend irangiye ari mugihome nanone nishimiye nelson kubona ababyeyi be
Wot a nice story….ubuse irarangiye pepe!??
muduhe nakandi da
Warakoze cyane kabisa
Yebabawe irarangiye mbega inkuru weee uwahakuye isomo araribonye pe . Urakoze umwanakoze ditsi wacu.iyaba yarirangiye nelson akoze ubukwe na
Yoooooo Nelson abonye ababyeyi be bose na Martin arahinduka
yeee babawe mbeg’a mateka ubuse gasongo naratangira kwicuza ibyoyakoze mukomeze turabakurikiye thx
Umuseke turabashimye ariko iyi nkuru niba atangiye irangiye ukuntu!!!
Umuseke turabashimiye gusa iyi nkuru niba irangiye irangiye ukuntu!!! Ndabona hari ukuntu byihutishijwe turasimbutse tugwa ku musozoo
Mbega Gasongo na Dovine ni abavandimwe bose bahuje ubugome? Twizere ko inkuru igikomeje kuko ntiyarangira tutanamenye urwo bakatiye Brendah na Dorlene
ko batanditse ntuzacikwe na Episode 101. cyangwa niyo tuzishyura.
Mbega inkuru nziza.Irarangiye kuko mwibuke igitangira Umusore wari gusunika Dovine mukagare abwiye bâ Bob ngobaze ababwire ibya Dovine.Arangije kubibabwira rero akabare kavuye muraho ma frw Martin amuhaye kuri ATM.Nuko mbitahuye.Mugire umugisha
Mwaramutse!iyi nkuru yari nziza cyane yatwigishije byinshi byiza.ariko umwanditsi twagusaba kuzajya ushishoza neza iyo ugeze ku nkuru y’umwuga wabandi bakora wenda utawusobonukiwe ujye ubanza ubaze uko amategeko awuteganya.
Urugero:
1.nkaho ba Brenda na Dorlene bahohotewe bagafatwa kungufu hanyuma ubutabera bukabafunga barishe bitabara.twizere ko hari episode bazaburanamo bakabona ubutabera bukwiriye .
2.uko wasobanuye uburyo Brown yatewe urushinge bitari ibyumwuga ujye ugisha inama nugera aho udasobanukiwe uko bikorwa.ikindi rwose turabibona ko ukora umurimo utoroshye ariko ujye ureba neza haraho uvuga inkuru mwizina ryundi.nkiyi episode yanyumaharaho wavuze mama john
mbega irangiye ikiryoshye
Tukiyamira, wa mugabo wari usunitse akagare yahise agaruka maze yunama ku meza atwitegereza mu maso maze ahita atubwira;
We-“Mutangajwe na Dovine se? niba mwifuza kumenya byinshi munkurikire gato”
Twese twahise duhaguruka dukurikira uwo mugabo ntawe uvuga tugeze mu ka jardin kari kari hanze, turicara maze yitsa umutima, ubundi aterura agira ati.…….
Nelson- “Basore! Uwo ni Dovine mumaze kubona nsunitse mu kagare…
Ntagushidikanya irarangiye nimwitegure kwishyura indi yagatatu kuko yo ngo izasomwa nuwayishyuye!Gusa uyumusore ni umuhanga!!!!!!!coup de chapeau!
Ubu se inkuru yaba irangiye Brendah atavuye mu gihome ngo yishimane na Nuliso?
Cyakoze amaraso ni amaraso koko ndemeye. Dovine na Gasongo bahubukaga nka Papa wabo koko. Ukuntu yizeye ibinyoma bya Gasongo akiyirukanira umugore none birangiye yimanitse nkuko umukobwa we yihanuye kuri Etage. Ubu na Gasongo wasanga namenya byose aziyahura ndumva kwiyahura ari utuntu twabo. John,Nelson na Mawuwa nabo amaraso yabo ni aya Nganji pe ukurikije uko twamubwiwe. Gusa twishimiye umwanditsi nubwo ashoje tutanyuzwe ariko wasanga ariryo banga ry’umuhanzi.
Mwanditsi, uri umuhanga pe! Ikimbabaje ni uko inkuru irangiye Brenda na Dorlene bakiri muri gereza. Harakabaho Umuseke!
Nta bukwe bwa Brendah na nuliso bahu???
Finally c Brendah na Nelson birangiye batabanye kweli??? Oh noo!! Gsa it was awesome pe… I loved the story ifite umwihariko kweli… What next? Dukeneye more info abt the charges kugira ngo dupagase dukomeze kuyisoma kuko yaduhinduriye ubuzima for real
umuseke turabashimiye bivuye ku mutima!
ibitekerezo byanyu ni ibyo kubaka umuryango nyarwanda by’umwihariko tubasoromyeho imbuto z’ubumuntu n’ubugwaneza!
Inkuru ishyizweho akadomo.
Igisigaye n’ikireba twebwe abasomyi (gushyira mu ngiro ibyo twungutse muri iyi nkuru). Dukwiye kubana na bose amahoro kuko buri muntu wese afite uwe mumaro kuri wowe.
1. Iyo umuntu akubereye mubi, uba ukwiye kumwigiraho kwihangana no kubabarira bityo iyo utsinze, abagukikije bahora bakubonamo umunyeshuri w’umunyamurava kandi w’indashyikirwa udahindurwa n’inabi ngo abe mubi.
2. Iyo umuntu akubereye mwiza umwigiraho kugira neza ndetse no kubanira abandi kuburyo butuma nawe uhora uri uwo kwifuzwa no gusangwa mu gihe cy’amage ukabera abandi ubwugamo n’ihahiro ry’ihumure.
Murakoze cyane (Ubuyobozi bw’umuseke, umwanditsi namwe basomyi nshuti z’Imana n’abantu).
Ubishoboye yasoma Ibyahishuwe 4:11.
Imana izabibuke mu bihe by’amakuba no mu bihe by’amahoro.
Salute????et Bravo????
cnz icyo navuga gusa mpamya ko iyi nkuru yigisha kuruta iya mbere kdi njy ku giti cyanjy nize byinsh kdi niteguye kwishyura nind izakurikiraho pe
iyi nkuru yanyigishij kgra umutima ufash ndets unihanganye kko burya iby’Imana biribwa n’abarambije abarambiwe bigurukiye
reb ishyar gasongo yagiz kd nawe har hakiri ibanga rizirits gusa iyi nkur pe byinsh birim ni ubuzim bwacu bwa buri munsi aho inshut ziduhemukira
gusa burya iyo ubay umunyakur Imana iragushinira
iyi nkuru yandemyem ibint byinsh kd byiza
ark ko ishyiz basoje batubwira umwandits nibind ubu ho byagenz gte??
thx Umuseke ndetse n’abasomyi pe mwarakoz cyn
mu.nkuru itah ndizer ko tuzabona ikind kigish gishy gusa iyo umunt agez ku gasonger bsab gukomez gukora nkiby yakoz kgra ngo ahager bizamufash kuhaguma rer nimudohoka mutanjyir gushak inyung aho zitar wend kubury bur politically bizazamba
mugire ibihe byiza mwarakoz cyane
lol
murakoze cyane,umuseke inkuru yose mwatugejejeho ama episode 100,kandi ku buntu. bwitange bwanyu,turabuzirikana,kandi ntimwaruhiye ubusa,twakuyemo amasomo menshi:
ubunyangamugayo,kugira neza nta nyungu ubitezemo,kwihangana,kubabarira bose,gukunda akazi,ubunyangamugayo……mwarakoze cyane
biraryoshye! nuko karangiye tutamenye iherezo rya Brenda na Nelson!
mbega byiza!ibyishimo mumuryango!burya amaraso arakururana koko!Nelson yagiriraga neza babyarabe atabazi!?imana ishimwe, mumuryango we uruzuye!disi yagiriye mm.wiwe impuwe ataranamumenya!papawe nawe, barahuye biba ibanga rizitse koko!ntiyaraziko arimo gukorera umwanawe!mutwongere akandi!
Ahwiiiiiiiii. ndaruhutse amarira yaragiye kuzanyica. ndishimye ko Nelson abonye ababyeyi be. Gusa iyi nkuru ndabona itarangiye ahubwo ibice bikurikiye nibyo tugiye guheraho twishyura. Umwanditsi wizi nkuru uri umuhanga ndagushimye. mudukomereze iyi nkuru natwe twiteguye kuyishyura kuko ntiyarangira tutabonye ubukwe bwa Nelson
Ariko Uyu Bob Yaturutse He Ko Mutadusobanuriye?
Comments are closed.