Digiqole ad

Umunyarwandakazi umurika imideli arifuza kurema ikirango cy’imyenda kizamwitirirwa

 Umunyarwandakazi umurika imideli arifuza kurema ikirango cy’imyenda kizamwitirirwa

Josephine avuga ko inzozi ze ari uguhanga ikirango cy’imyenda kizamwitirirwa

Umwe mu banyarwandakazi bamurika imideli Josephine Ingabire Kakasi avuga ko yishimira urwego agezeho muri uyu mwuga akavuga ko intego ye ari ukwagura iyi mpano ye akanayikorera mu bihugu byateye imbere ndetse ko afite inzozi zo guhanga ikirango cy’imyenda kizamwitirirwa.

Josephine avuga ko inzozi ze ari uguhanga ikirango cy'imyenda kizamwitirirwa
Josephine avuga ko inzozi ze ari uguhanga ikirango cy’imyenda kizamwitirirwa

Josephine yatangiye kumurika imideli mu 2013, avuga ko yakuze akunda ibyo guhanga imideli ariko akaza kwisanga mu mwuga wo kuyimurika.

Uyu munyarwandakazi ufatanya kumurika imideli no kuyihanga avuga ko imbaraga nyinshi yazishoye mu kumurika kuko ari ho impano ye isa nk’ishinze imizi.

Ati ” Ubu ibyo guhimba imyenda mbikora gahoro kuko ubushobozi butaraba bwinshi ikindi hari ibyo nkirimo kwiga kugira ngo nindangiza nzabashe kubikora neza nk’umwuga.”

Avuga ko yishimira urwego agezeho kuko amaze kumurika imideli mu bitaramo bitandukaye hano mu Rwanda nka Rwanda Cultural fashion show, Collective rw Week of fashion na Kigali fashion week.

Gusa ngo kuri we inzozi ziracyari mbisi kuko yifuza kwagura ibikorwa bye bikogera amahanga ndetse agakarishya n’uyu mwuga wo guhanga imideli ku buryo yazagira uruganda ruyikora rukamwitirirwa.

Ashima intambwe imaze guterwa mu Rwanda mu ruganda rwo guhanga no  kumurika imideli .

Ati ” Niba buri mwaka hashobora kuba ibitaramo byibura bitatu, ni ukuvuga ko hari intambwe tumaze gutera, ikindi kandi ibi bituma natwe aba-model twiyerekana, tukabasha kumurika impano zacu.”

Gusa ngo hari ibikwiye gukosorwa. Ati ” Hari ikibazo cy’aba designer bamwe usanga bima aba-model agaciro, ibi kandi bikunze gukurura umwuka utari mwiza hagati yacu ‘models’, gusa icyo nizera ni uko bizashira kuko n’ababikora gutyo si benshi ndizera ko bazagenda bahinduka umunsi ku munsi.”

Uyu mwari unagira inama bagenzi be bari mu ruganda rw’imideli, avuga ko ibikorwa byo kwimenyekanisha bigicumbagira.

Ati ” Nk’ubu umubare munini w’abamurikamideli ni abakorera mu Rwanda gusa, ibyo byari bikwiye gukosoka kuko iyo nkurikije abanyamahanga baza hano mu Rwanda sinatinya kuvuga ko tubarusha kwitwara neza muri event , turacyafite akantu ko kudatinyuka ngo twitabire ama ‘casting’ yo hanze naho ibindi byose turabyujuje.”

Josephine ashima intambwe imaze guterwa mu kumurika imideli
Josephine ashima intambwe imaze guterwa mu kumurika imideli
Agira inama bagenzi be ko bakwiye kurushaho kwimenyekanisha
Agira inama bagenzi be ko bakwiye kurushaho kwimenyekanisha

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • NDAGUSHYIGIKIYE CYANE!!! NTABWO WAKABYA INZOZI UTAROSE!!! H.E niwe kuva kera utubwira ngo “THINK BIG”.
    Komera mwana mwiza w’umunyarwandakazi ugaragaze ko hejuru yo kuba turi igihugu cyiza cy’abaturage bihesha AGACIRO, igihugu gifite abagore benshi ku isi mu nzego zifata ibyemezo nk’inteko n’izindi, ugaragarize amahanga ko abanyarwandakazi bashiki bacu bashoboye kuko dufite UBUYOBOZI bwiza.
    Nelson 0788573952

  • nkunze ko wimurika kandi utiyambitse ubusa..komera kandi utere imbere muko…..
    wubahishe umuco nyarwanda kandi wubahishe nababyeyi bawe naho ubundi the sky will be a limit..

  • None se uyu witwa Nelson ushyizeho numéro ze numwanditsi wumu Museke cga ashaka ko uyumukobmwa azamu mugamagare mwatubwira izi numéro icyo yazishyiriyeho murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish