Digiqole ad

APR FC inyagiye Amagaju FC 5-0, isanga Espoir FC kuri ‘Final’ y’icy’Amahoro

 APR FC inyagiye Amagaju FC 5-0, isanga Espoir FC kuri ‘Final’ y’icy’Amahoro

APR FC igeze ku mukino wa nyuma isezereye Amagaju FC

Nyamirambo- Hamenyekanye indi kipe izahura na Espoir FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe tariki 4 Nyakanga 2017. Ni APR FC isezereye Amagaju FC iyanyagiye 5-0 mu mukino wo kwishyura, 6-1 mu mikino yombi.

APR FC igeze ku mukino wa nyuma isezereye Amagaju FC
APR FC igeze ku mukino wa nyuma isezereye Amagaju FC

Umukino wa ½ cy’igikombe cy’Amahoro wa kabiri wabereye kuri stade Regional ya Kigali kuri uyu wa kane tariki 29 Kamena 2017. APR FC yaje muri uyu mukino yifuza gusubira ku mukino wa nyuma yatsindiweho na Rayon sports 1-0 umwaka ushize.

Byatumye itorohera Amagaju FC kuko ku munota wa gatatu gusa yari yamaze gufungura amazamu ku mupira Issa Bigirimana wakinaga ku ruhande rw’iburyo yahinduriye Muhadjiri Hakizimana atsindisha umutwe.

Nyuma y’amasegonda make APR FC yashoboraga gutsinda igitego cya kabiri ariko umusifuzi Uwikunda Samuel wayoboye uyu mukino yemeza Nshuti Innocent yari yaraririye.

Amagaju FC yatinze kwinjira mu mukino byatumye APR FC iyisatira cyane ikoresheje impande zariho Bizimana Djihad na Issa Bigirimana. Aba bombi nibo bahererekanyije umupira batsinda igitego cya kabiri ku munota wa 19 cyatsinzwe na Bizimana Djihad. Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Mu gice cya kabiri umutoza Jimmy Mulisa wari wabonye impamba yasimbuje yongeramo abasore bafite ‘technique’ nka Tuyishimire Eric buta Congolais, Maxime Sekamana na Fiston Nkinzingabo.

Byazahaje cyane abasore ba Nduwimana Pablo utoza Amagaju kuko yaje gutsindwa ibitego bitatu mu gice cya kabiri bya Innocent Habyarimana, Muhadjiri Hakizimana na Maxime Sekamana.

APR FC igeze ku mukino wa nyuma izahura na Espoir FC yasezereye Rayon sports. Umukino wa nyuma uzaba kuwa kabiri tariki 4 Nyakanga 2017 kuri stade Regional ya Kigali. Rayon n’Amagaju FC zatsinzwe muri ½ zizahatanira umwanya wa gatatu kuri iyo stade tariki 3 Nyakanga.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

APR FC: Kimenyi, Ngabo Albert(c), Rusheshangoga, Nsabimana Aimable, Imanishimwe Emmanuel, Mukunzi Yannick, Nshimiyimana Imran, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Bigirimana Issa, Nshuti Innocent

Amagaju FC: Gady Muhawenayo, Buregeya Rodrigue , Bizimana Noë (c), Arafati Sibomana , Nsengiyumva Djafari , Manishimwe Jean de Dieu , Munezero Dieudonné ,Ndizeye Innocent , Habimana Hassan, Amani Mugisho Mukeshe , Shaban Hussein bita Tchabalala.

Nshuti Innocent wa APR FC arwanira umupira na bazina we Munezero Dieudonné
Nshuti Innocent wa APR FC arwanira umupira na bazina we Munezero Dieudonné
Emmanuel Imanishimwe yatwaye igikombe cy'Amahoro giheruka ari muri Rayon, ashobora kubisubiramo akinira APR FC
Emmanuel Imanishimwe yatwaye igikombe cy’Amahoro giheruka ari muri Rayon, ashobora kubisubiramo akinira APR FC
Amagaju FC ntako atagize ariko APR FC yari ihagaze bwuma
Amagaju FC ntako atagize ariko APR FC yari ihagaze bwuma
Abazwi nk'Intare za APR FC ni itsinda rimwe mu bafana benshi ba APR FC bagaragaje ibyishimo byo gusubira ku mukino wa nyuma
Abazwi nk’Intare za APR FC ni itsinda rimwe mu bafana benshi ba APR FC bagaragaje ibyishimo byo gusubira ku mukino wa nyuma
Yannick Mukunzi yakinnye yigengesera kuko iyo abona ikarita y'umuhondo yari kuzasiba final
Yannick Mukunzi yakinnye yigengesera kuko iyo abona ikarita y’umuhondo yari kuzasiba final
Shabani Hussein wari witezweho gucungura Amagaju FC yagowe cyane n'abasore ba APR FC barimo Bizimana Djihad
Shabani Hussein wari witezweho gucungura Amagaju FC yagowe cyane n’abasore ba APR FC barimo Bizimana Djihad

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • Final ibishye bya hatari.

  • APR YABIKOZE PE !!.. OYEEEEEEEEE!!!!!….

Comments are closed.

en_USEnglish