Digiqole ad

Nahimana Shasir yapfushije Se ariko yanze gutererana ikipe ye

 Nahimana Shasir yapfushije Se ariko yanze gutererana ikipe ye

Shasir yanze gutererana ikipe ye Rayon sports isabwa gutsinda Espoir FC byinshi ngo igere ku mukino wa nyuma

Rayon sports irasabwa gutsinda Espoir FC ikinyuranyo cy’ibitego bitatu ngo igere ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Mu gihe bitegura uyu mukino, Nahimana Shasir yatakaje umubyeyi we ariko yanze gutererana ikipe ye. Yiyemeje kubanza gukina na Espoir FC, akajya kwita ku muryango we nyuma y’umukino.

Nahimana Shasir yapfushije se umubyara
Nahimana Shasir yapfushije se umubyara

Kuri uyu wa kabiri tariki 27 Kamena 2017 nibwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko umubyeyi ‘Se’ wa Nahimana Shasir yashizemo umwuka kubera uburwayi.

Uyu musore usanzwe ukinira Rayon sports yagombaga kujya mu Buyenzi mu mujyi wa Bujumbura aho umuryango we utuye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ariko yifuje kugenda amaze gukina umukino wo kwishyura wa ½ w’igikombe cy’Amahoro ikipe ye ifitanye na Espoir FC.

Mu ijoro ryakeye mu mwiherero wa Rayon sports habaye inama yahuje abakinnyi n’abatoza, uyu musore w’imyaka 24 yemereza bagenzi be ko atifuza kongera gusiga ikipe ye kuko umukino ubanza Rayon sports yatsinzwemo 2-0 na Espoir FC, Nahimana yari yagiye kuvuza umwana we urwariye i Burundi.

Ngo ntiyifuza kongera gusubira yo adafashije ikipe ye gushaka itike yo gusubiza Rayon sports ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro begukanye umwaka ushize batsinze APR FC 1-0.

Muri iyo nama abakinnyi ba Rayon sports basezeranyije Nahimana Shasir ko bakora ibishoboka ngo basezerere Espoir FC, nk’impano yo kumwereka ko bifatanyije nawe n’umuryango we mu byago bagize. Banamuhaye ibihumbi 200frw byo kumushyigikira.

Nahimana watsinze ibitego byinshi (8) kurusha abandi mu gikombe cy’Amahoro ari mu bakinnyi bashobora kubanza mu kibuga muri uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa gatatu tariki 28 Kamena 2017, saa 15:30 kuri stade regional ya Kigali.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga ku mpande zombi:

Rayon sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Munezero Fiston, Jean d’Amour Mayor, Fabrice Mugheni, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio, na Nahimana Shasir.

Espoir FC: Patrick Isingizwe, Harelimana Jean Damascene, Mbogo Ally, Jacques Wilonja ©, Walusambo Moninga, Jean Dushimumugenzi, Adolphe Hakundukize, Bazir Hatungimana, Barora Bao, Wilonja Albert, Renzaho Hussein

Nahimana Shasir niwe umaze gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy'Amahoro
Nahimana Shasir niwe umaze gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’Amahoro
Shasir yanze gutererana ikipe ye Rayon sports isabwa gutsinda Espoir FC byinshi ngo igere ku mukino wa nyuma
Shasir yanze gutererana ikipe ye Rayon sports isabwa gutsinda Espoir FC byinshi ngo igere ku mukino wa nyuma

Roben NGABO

UM– USEKE

2 Comments

  • POLE SANA SHASIR

  • pole Shasir

Comments are closed.

en_USEnglish