Irushanwa ryo kwibuka muri Tennis ryegukanywe n’abanye-Congo

Irushanwa ngarukamwaka rya Tennis ryo kwibuka ku nshuro ya 23 abasportifs bazize Jenoside yakorewe Abatutsi  mu 1994 ryasojwe. Abanyarwanda n’abanyarwandakazi batsindiwe ku mikino ya nyuma n’abanye-Congo. Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Kamena 2017 nibwo hasojwe ‘Genocide Memorial Tournament’ mu mukino wa Tennis. Iri rushanwa ryatewe inkunga na Rwanda Stock Exchange Ltd (RSE) rikitabirwa n’abakinnyi […]Irambuye

Gatenga Gymnastic Club yagaragaje ubuhanga buhanitse mu irushanwa ryo kwibuka

Ishyirahamwe ry’umukino wa Gymnastique mu Rwanda (FERWAGY) yateguye irushanwa ryo kwibuka, abana bo mu Gatenga bazwiho ubuhanga muri ‘acrobatie’ nibo bahize abandi. Kuri uyu wa gatandatu tariki 17 Kamena 2017 nibwo irushanwa mpuzamahanga rya Gymnastique ryahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. Iyi myiyereko yabereye i Rubavu ku kibuga cya Vision Jeunesse Nouvelle […]Irambuye

Iranzi wari umaze amezi ane adahembwa aranyomoza Topoľčany imushinja imyitwarire

Abakinnyi batatu b’abanyarwanda bari bamaze umwaka bakina muri muri Slovakia byatangajwe ko birukwanywe n’ikipe yabo MFK Topvar Topoľčany. Gusa ngo basezerewe mu buryo butemewe n’amategeko kuko barimo ibirarane by’imishahara y’amezi ane. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 15 Kamane 2017 nibwo Abdelaziz Benaoudia uyobora MFK Topvar Topoľčany yabwiye Umuseke ko komite y’ikipe ayoboye […]Irambuye

Iranzi, Ombolenga na Kalisa birukanywe muri Slovakia kubera imyitwarire mibi

Ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo mu kiciro cya gatatu muri Slovakia yatangaje ku mugaragaro ko yirukanye abakinnyi batatu b’abanyarwanda Iranzi Jean Claude, Ombokenga Fitina na Kalisa Rachid. Barashinjwa imyitwarire mibi no kutubaha ubuyobozi bw’ikipe. Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo inkuru yamenyekanye umuyobozi wa MFK Topvar Topoľčany yaje mu Rwanda akumvikana n’amakipe arimo APR FC, […]Irambuye

Umutoza wa APR FC yemeje ko yifuza Savio na Manzi

Mu gihe ubuyobozi bwa APR FC buvuga ko nta mukinnyi n’umwe buraganiriza ngo azayikinire umwaka utaha kuko uyu mwaka w’imikino utararangira, umutoza wayo Jimmy Mulisa we yemeza ko Savio Nshuti Dominique na Manzi Thierry ari abakinnyi yifuza. Tariki 4 Nyakanga buri mwaka nibwo hakinwa umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Uyu mukino niwo urangiza umwaka w’imikino […]Irambuye

U Rwanda rugiye kwakira amasigwanwa y’amagare mpuzamahanga 4 mu mezi

Ubusanzwe buri mwaka u Rwanda rutegura isiganwa ry’amagare mpuzamahanga rimzwe rizenguruka intara zose, ‘Tour du Rwanda’. Ariko kuva mu Ugushyingo 2017 kugera muri Gashyantare 2019 u Rwanda ruzakira amasiganwa ane mpuzamahanga, harimo na shampiyona ya Afurika. Tour du Rwanda ni irushanwa rikomeye kurusha andi yose ategurwa mu mikino mu Rwanda. Uko umwaka ushize rikomeza kugenda […]Irambuye

Rayon ni ikipe buri mukinnyi yakwishimira gukinira- Patrick Sibomana

Umukinnyi wo hagati wa APR FC Sibomana Patrick Papy yemereye abanyamakuru ko Rayon sports ari ikipe yifuza gukinira. Bivugwa ko uyu musore yumvikanye n’iyi kipe yatwaye igikombe cya shampiyona mu Rwanda. Nyuma y’imyaka ine ari umukinnyi wa APR FC, Sibomana Patrick Papy ashobora kuba ari gukina ukwezi kwa nyuma muri iyi kipe ya gisirikare yahesheje […]Irambuye

Areruya Joseph yegukanye etape ya 5 muri Giro d’Italia U23

Umusore uvuka i Kayonza Areruya Joseph akoze amateka yegukana etape mu isiganwa rizengurura Ubutaliyani Giro d’Italia y’abatarengeje imyaka 23. Niwe munyarwanda wa mbere wegukanye agace k’isiganwa mu irushanwa ry’iburayi. Ni ku nshuro ya mbere abanyarwanda babiri Areruya Joseph na Mugisha Samuel bitabira isiganwa rya kabiri rikomeye kurusha ayandi ku isi mu batarengeje imyaka 23 (Giro […]Irambuye

Rwasamanzi yongeye gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda

Abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kwiyubaka no gushaka impamyabushobozi zibemerera gukorera mu bihugu bitandukanye. Ishyirahamwe ryabo ryabonye ubuyobozi bushya bwahize kwihesha agaciro no kongerera ubushobozi abanyamuryango. Abatoza b’abanyarwanda 133 bafite impamyabumenyi z’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika ‘CAF’ nibo banyamuryango b’ishyirahamwe ryabo ryari rimaze umwaka ridafite abayobozi batowe kuko abariho bari barangije manda mu Ugushyingo […]Irambuye

en_USEnglish