Rwanda Sports Awards igiye guhemba indashyikirwa mu mikino
Kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 saa 18h00 nibwo hazahembwa abakinnyi, amakipe, abatoza, abaterankunga n’amashyirahamwe yagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa mu mikino mu Rwanda mu myaka irindwi ishize.
Ibi birori bizabera muri Kigali Marriot Hotel byateguwe na Rwanda Sports Awards bigamije kuzirikana imbaraga abakinnyi batanga ngo abanyarwanda bakunda imikino babone ibyishimo.
Mugisha Emmanuel uri mu bateguye uyu yemeza ko uyu mwaka bafashe umwanzuro wo guhemba abahize abandi mu myaka irindwi ishize (kuva muri 2010). Gusa imyaka izakurikira uyu hazahembwa abesheje uduhigo mu mwaka umwe.
“Turizera ko hari byinshi bizakorwa kugira ngo twizere ko imikino yacu izagera ku rwego rwisumbuye ugereranyije n’aho turi ubu.Turasabwa kuzirikana no guhemba abakoze cyane kurusha abandi muri siporo kugira ngo n’ubutaha bazarusheho gukora cyane. Tuatangira duhemba abahize abandi mu myaka irindwi ishize”. Mugisha Emmanuel
Mu itangwa ry’ibi bihembo, hazahembwa umukinnyi w’umwaka, umutoza w’umwaka, ikipe y’umwaka, umuterankunga w’imikino w’umwaka, ishyirahamwe ry’umukino ryakoze neza kurusha ayandi n’ibindi byiciro bitandukanye.
Kwinjira muri ibi birori bizasaba ko ubishaka azaba yatumiwe cyangwa akiyishyurira ibyo kurya n’ibyo kunywa azafata muri Hotel. Charly na Nina n’abandi bahanzi nibo bazasusurutsa abitabiriye
Roben NGABO
UM– USEKE