Abashakashatsi bakwiye gufasha Leta kubona umuti w’ibibazo Sosiyete ifite –

*Prof Sahyaka avuga ko ubushakshatsi butagomba kubikwa bukazahera mu kabati, *Umwe mu bashakahsatsi, Padiri Nyombayire asanga Leta idaha umwanya uhagije abashakashatsi kuko ngo yo ishaka ibyihuta. Kuri uyu wa kabiri, Ikigo cy’Igihugu gishizwe Imiyoborere (RGB) cyahuye n’abashakashatsi ndetse n’abarimu ba za Kaminuza barebera hamwe uruhare na bo bagira mu miyoborere myiza no muri gahunda za […]Irambuye

Abafana ba Rayon Sports barashima ubuyobozi, ariko bafite n’ibyo basaba

Mu gihe umwaka w’imikino uri hafi kurangira, abakunzi ba Rayon Sports bafite ibyagezweho bashimira ubuyobozi bwayo, ariko bafite na byinshi basaba ko byazakosorwa mu minsi isigaye, no mu mwaka utaha. Mu gihe Rayon Sports igeze muri ½ cy’igikombe cy’amahoro, abafana bayo bafite ibyo bashimira ubuyobozi bushya bw’umuryango, ngo kuko hari ibyakosotse mu miyoborere yayo, by’umwihariko […]Irambuye

Brexit ifite ingaruka kuri EAC ariko ntabwo zikomeye- Robert Mathu

Nyuma y’uko ubwami bw’Abongereza butoye ku kigero cya 51,9% ko bwifuza kuva mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, igikorwa cyiswe “Brexit”, Robert Mathu uyobora Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda aravuga ko nta ngaruka z’igihe kirekire bizagira ku karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Mbereho gato na nyuma y’aya matora, ifaranga ry’Abongereza rikomeje guta agaciro ku kigero cyaherukaga mu myaka […]Irambuye

U Rwanda rurakira inama ihuza impuguke 500 ku mihindagurikire y’ikirere

Ku matariki 28-30 Kamena, u Rwanda rurakira inama mpuzamahanga izitabirwa n’inzobere mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere zirenga 500, n’abandi bayobozi mu bihugu bishinzwe ibijyanye no gusigasira ibidukikije. Iyi nama kandi izongera kuganira ku ishyirwa mubikorwa ry’amasezerano y’i Paris ku igabanywa ry’ibyuka bya ‘carbone’ no guhindura ubukungu bw’Afurika hagamijwe kurengera ibidukikije. LUCA BRUSA, Umuyobozi w’Agashami k’Umuryango w’Abibumye […]Irambuye

Mu mafoto 60, Kigali Fashion Week yari akataraboneka

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, Abanyamideli baturutse mu bihugu 11 bamuritse imideli mu myambaro itandukanye, mu gikorwa cyiswe “Kigali Fashion Week 2016” cyabaga ku nshuro ya gatandatu. Ni igikorwa cyitabiriwe n’abanyamideli barenga 60 baturutse mu bihugu 12 bitandukanye aribyo u Rwanda rwanacyakiriye, Burundi, Uganda, DR Congo, Kenya, Sudani y’Epfo, Afurika y’Epfo, Ubuhinde, Ububiligi, […]Irambuye

Amagare: Adrien Niyonshuti yegukanye shampiyona muri ‘Individual time trial’

Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena 2016, Adrien Niyonshuti ukina nk’uwabigize umwuga muri ‘Team Dimension Data’ yo muri Afurika y’Epfo yegukanye Shampiyona y’u Rwanda y’amagare, mu gice cyo gusiganwa umuntu ku giti cye basiganwa n’igihe ‘individual time trial’. Mu bagabo abasiganwa bahagurutse mu Mujyi wa Nyamata, i Bugesera, bajya i Ramiro bagaruka i Nyamata, urugendo […]Irambuye

Karongi: IPRC-West yashyikirije umukecuru warokotse Jenoside inzu yamusaniye

Kuri uyu wa gatanu, Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro ryo mu Burengerazuba “IPRC-West” ryashyikirije umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu ryamusaniye, ndeste n’ibikoresho byo mu nzu bamushyiriyemo, byose hamwe ngo byaratwaye Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda. Uyu mukecuru witwa Anastaziya Nyirahabayo, utuye mu Murenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi yasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe […]Irambuye

USA: Obama, Zuckerberg, n’umunyarwanda batanze ikiganiro ku kwihangira umurimo

Mu ihuriro mpuzamahanga ryitwa “Global Entrepreneurship Summit” ryatangiye kuri uyu wa gatanu, Umunyarwanda witwa Nzeyimana Jean Bosco, Umuyobozi wa Facebook Mark Zuckerberg na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama batanze ikiganiro ku kwihangira umurimo. Ihuriro “Global Entrepreneurship Summit” ry’uyu mwaka wa 2016, ryahurije abikorera ibihumbi n’ibihumbi muri Kaminuza ya Stanford University, iherereye […]Irambuye

Iburengerazuba: Imisoro n’ibihano bihanitse bituma hari abigira gukorera DRCongo

Abikorera bo mu Turere two mu Ntara y’Iburengerazuba baravuga ko hari abikorera bagenzi babo bagiye bajyana amafaranga yabo kuyashora muri DR Congo no mu Burundi bahunga imisoro n’ibihano bikomeye bihabwa abatayitanze ku gihe cyangwa abadakoresha imashini zitanga inyemezabuguzi ‘EBM’ bafatwa nk’ababa bashaka kunyereza imisoro. Ibi bibazo by’imisoro, icy’ibihano bihanitse n’iby’abandikwa ku musoro ku nyongeragaciro ku […]Irambuye

en_USEnglish