Digiqole ad

U Rwanda rurakira inama ihuza impuguke 500 ku mihindagurikire y’ikirere

 U Rwanda rurakira inama ihuza impuguke 500 ku mihindagurikire y’ikirere

BRUSA, Umuyobozi w’Agashami k’Umuryango w’Abibumye kita ku Mihindagurikire y’Ibihe gashizwe gutegura iyi nama (hagati).

Ku matariki 28-30 Kamena, u Rwanda rurakira inama mpuzamahanga izitabirwa n’inzobere mu bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere zirenga 500, n’abandi bayobozi mu bihugu bishinzwe ibijyanye no gusigasira ibidukikije.

BRUSA, Umuyobozi w’Agashami k’Umuryango w’Abibumye kita ku Mihindagurikire y’Ibihe gashizwe gutegura iyi nama (hagati).
BRUSA, Umuyobozi w’Agashami k’Umuryango w’Abibumye kita ku Mihindagurikire y’Ibihe gashizwe gutegura iyi nama (hagati).

Iyi nama kandi izongera kuganira ku ishyirwa mubikorwa ry’amasezerano y’i Paris ku igabanywa ry’ibyuka bya ‘carbone’ no guhindura ubukungu bw’Afurika hagamijwe kurengera ibidukikije.

LUCA BRUSA, Umuyobozi w’Agashami k’Umuryango w’Abibumye kita ku Mihindagurikire y’Ibihe gashizwe gutegura iyi nama yavuze ko u Rwanda rwatoranijwe kwakira iyi nama kubera ingufu rushyira mu bikorwa byo kwita ku bidukikije no kurwanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Mu bikorwa u Rwanda rwubahirwaho bigamije kurengera ibidukikije harimo guhagarika ikoreshwa ry’amashashi, gusana indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima zangiritse, gutera amashyamba, kurinda za Parike no guteza imbere ingufu zisubira.

Muri iyi nama, u Rwanda ruzavuga ku bikorwa by’ikigega cya FONERWA, cyita ku Bidukikije n’Imihindagurikire y’Ibihe gitera inkunga imishinga ya Leta n’iy’abikorera ishyira mu bikorwa ingamba z’u Rwanda mu iterambere ryita ku bidukikije.

Mu kiganiro Ministeri y’umutungo kamerere yagiranye n’abanyamakuru, yavuze ko abazitabira inama bazaganira ku nzira y’iterambere rirambye n’ubukungu busangiwe, kubyaza umusaruro amahirwe y’ishoramari ariho no gutera inkunga imishinga ibungabunga ibidukikije.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta yabwiye abanyamakuru ko amasezerano y’i Paris ku mihindagurikire y’ibihe ari icyerekezo cyo gukora ku buryo ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’isi bwaguma hasi ya ‘degree Celsius’ 1.5, no guhangana n’ingaruka z’izamuka ry’ubushyuhe bw’isi.

Ati “Iyi ntego rusange rero tugomba no kuyigira iyacu. U Rwanda rwiteguye gusangiza abatuye uyu mugabane wa Afurika inararibonye ku iterambere ryita ku bidukikije kandi ryihanganira imihindagurikire y’ibihe kandi rukanigira ku bandi.”

Min. Biruta avuga kuba umugabane wa Afurika nawo ukunze guhura n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ibihugu bikwiye kujya bihura bikiga uko wagabanya imyuka yangiza ikirere no kongera ubudahangarwa bw’ikirere hagamijwe kugera ku bukungu busangiwe kandi budahungabanya ibidukikije.

Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vincent Biruta yavuze ko u Rwanda rwiteze byinshi muri iyi nama, ngo kuba rwaratoranyijwe nayo ni iyindi ntambwe.

Yagiyeze ati “Guverinoma y’u Rwanda yiteze byinshi kuri iyi nama kuko ariyo izatanga imirongo ngenderwa y’indi nama izabira muri Ethiopia, ikindi kandi tukaba twizeye ko imwe mu mishinga u Rwanda ruzamurika inama izajya kurangira yabonewe abaterankunga.”

Iyi nama yo ku rwego rw’Umugabane yateguwe n’Agashami k’Umuryango w’Abibumye kita ku Mihindagurikire y’Ibihe, iba buri mwaka, ikaba yarabaye ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2008.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE .RW

en_USEnglish