Digiqole ad

Iburengerazuba: Imisoro n’ibihano bihanitse bituma hari abigira gukorera DRCongo

 Iburengerazuba: Imisoro n’ibihano bihanitse bituma hari abigira gukorera DRCongo

Aboyobozi mu nzego zitandukanye bo mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba.

Abikorera bo mu Turere two mu Ntara y’Iburengerazuba baravuga ko hari abikorera bagenzi babo bagiye bajyana amafaranga yabo kuyashora muri DR Congo no mu Burundi bahunga imisoro n’ibihano bikomeye bihabwa abatayitanze ku gihe cyangwa abadakoresha imashini zitanga inyemezabuguzi ‘EBM’ bafatwa nk’ababa bashaka kunyereza imisoro.

Aboyobozi mu nzego zitandukanye bo mu turere tugize Intara y'Iburengerazuba.
Aboyobozi mu nzego zitandukanye bo mu turere tugize Intara y’Iburengerazuba.

Ibi bibazo by’imisoro, icy’ibihano bihanitse n’iby’abandikwa ku musoro ku nyongeragaciro ku ngufu, abacuruzi babigaragarije mu nama yabahuje n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwakira Imisoro (Rwanda Revenue Authority) n’izindi nzego za Leta.

Faida Jean Marie Vianney uhagarariye abikorera mu Karere ka Nyamasheke yabwiye Umuseke ko hakenewe ubuvugizi kuri bagenzi babo bikorera bagishaka guhisha no kunyereza imisoro, bagahitamo guhunga imisoro, batitaye ku kamaro k’imisoro mu kubaka igihugu.

Yagize ati “Abenshi baba bahunga imisoro babiterwa n’ibihano bihanitse bihabwa bamwe mu bakoresha biturutse kumikoreshereze mibi ya EBM ku bakozi babo nyamara bigahorwa abakoresha, turasaba ubuvugizi n’amahugurwa ku bakozi ndetse n’abakoresha babo.”

Kuri ibi bibazo, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Frederic Harerimana yasabye abikorera bose ko gusuzuma ikibazo gituma abikorera bajya mu bihugu bindi, kuko ari umutungo w’igihugu uba ujya hanze.

Ku ruhante rw’Intara y’Uburangerazuba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Jabo Paul yavuze ko hari abikorera batagakwiye gutinya imisoro kuko yose igarukira Uturere n’Intara zikayikoresha mu bikorwa by’iterambere nabo bibafitiye inyungu.

Abikorera banyuranye bari bitabiriye iyi nama.
Abikorera banyuranye bari bitabiriye iyi nama.

Komiseri mukuru wungirije wa Rwanda Revenue Authority, wungirije Ruganintwari Bizimana Pascal yavuze ko koko ikibazo cy’ibihano kiriho kandi ko hagiye gukorwa ubuvugizi.

Ati “Ikibazo cy’abandikwa ku ngufu nacyo turakizi, kirahari koko ariko turakora uko dushoboye tubavugire kuko bituma abagatanze aya mafaranga bihungira nyamara yagakwiye kuba yubaka igihugu.”

Abavuga rikijyana muri iyi ntara y’ uburengerazuba bashimiwe ko bari imbere mu gutanga imisoro n’amahoro nko muturere twa

Mu Ntara y’Uburengerazuba , uturere twa Rusizi na Rubavu nitwo tuza ku isonga mu gutanga imisoro myinshi mu Ntara. Iyi Ntara, kimwe no hirya no hino mu Rwanda hari gahunda yo kongera umubare w’abikorera bakoresha imashini za EBM, umwaka ukazajya kurangira bose bazifite.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Iyukamye inka cyane ikuma, byose irafunga wakurura akaba ariwowe uruha.

  • Ese nkuyu musilikare wambariye urugamba aramariki hano?

  • @Bamenya,urantangaje,mu gihe cy’amahoro abenshi twibagirwa aho aturuka,uriya uvuga wambariye urugamba ni we dukesha gukora tukunguka,iyo misoro igatangwa.None kuko amahoro ahari tumuheze?!Buriya bariya bagabo bambara kuriya uwabaha ikiruhuko cy’iminsi 2 gusa,hose mu gihugu,bakitahira bakajya gusura imiryango yabo wareba uko bigenda.Muri iyo minsi twajya dutaha saa kumi n’imwe duhunga benengango!Bariya bagabo sha!Icecekere harakabaho ingabo z’u Rwanda n’ikinyabupfura zihorana.

    • Ingabo se nipolisi? Ese ntayindi myenda bafite aho guhora bamabaye nk’abagiye cg bavuye kurugamba? Ibi byerekana ko turi muri military state cg policy state uhitemo ibyushaka aho abasivili ntacyo baba bashinzwe bose bakorera kwijisho ryabo mvuze haruguru.

  • Nimbe n’uwacuruje bakawumwaka yungutse, abasorera ubutaka batuyeho gusa nta yindi nyungu babukuramo se usibye kubusasaho ukaryama cg warabuhinzeho ukarumbya nka hano i Kayonza none bakaba bari kudufatanya na Nzaramba nayo itatworoheye. Ariko Mana wakumvise ugutabaza kw’abawe!!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish