Digiqole ad

Karongi: IPRC-West yashyikirije umukecuru warokotse Jenoside inzu yamusaniye

 Karongi: IPRC-West yashyikirije umukecuru warokotse Jenoside inzu yamusaniye

Uyu mukecuru yahawe inzu igezweho.

Kuri uyu wa gatanu, Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyi ngiro ryo mu Burengerazuba “IPRC-West” ryashyikirije umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi inzu ryamusaniye, ndeste n’ibikoresho byo mu nzu bamushyiriyemo, byose hamwe ngo byaratwaye Miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mukecuru yahawe inzu igezweho.
Uyu mukecuru yahawe inzu igezweho.

Uyu mukecuru witwa Anastaziya Nyirahabayo, utuye mu Murenge wa Bwishyura, mu Karere ka Karongi yasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi, asigarana umwana umwe w’umukobwa.

Mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Ishuri rikuru rya IPRC-West ryaje gusanira uyu mubyeyi inzu yari amaze igihe abamo kandi yarasenyutse ibice bimwe.

Iyi gahunda yo kumurikira Nyirahabayo iyi nzu ye nshya, IPRC-West yanayihuje kandi no Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko bakaba bibukaga abari abanyeshuri, abarimu n’abakozi b’icyahoze ari ETO-Kibuye bishwe mu 1994, ubu bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Gatwaro, mu Murenge wa Bwishyura.

Si ubwa mbere IPRC-West ifasha umuntu muri ubu buryo kuko mu mwaka ushize bubakiye uwacitse ku icumu inzu ifite agaciro ka Miliyoni 30. Ibi bikorwa bikaba biri mu ntego IPRC-West yihaye yo gufasha buri mwaka nibura umuntu umwe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Anastaziya Nyirahabayo yishimiye iyi nzu yaha.
Anastaziya Nyirahabayo yishimiye iyi nzu yaha.

Anastaziya Nyirahabayo akimara kumurikirwa inzu, ibyishimo byamusaze avuga ko yumva yongeye kugira icyizere cyo kubaho.

Umuyobozi wa IPRC-West, Mutangana Frederic yavuze ko gufasha abantu nk’aba batishoboye biri mu nshingano zabo nk’ikigo cy’ishuri rikuru, kandi ko baba bashaka kwereka abarokotse ko batari bonyine:

Yagize ati “Ibi ni ibintu tuzakomeza gukora nk’ishuri ry’imyuga, twifuza ko n’abandi batureberaho bagafasha abasizwe iheruheru na Jenoside.”

Uretse gusanirwa inzu, uyu mukecuru yubakiwe n’ikiraro cy’inka yahawe muri gahunda ya Girinka, ndetse ashyirirwamo n’ibikoresho.

IPRC-West yakoze n'urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.
IPRC-West yakoze n’urugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyeshuri, abayobozi n'abakozi ba IPRC-West bashyize indabo ku rwibutso rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abanyeshuri, abayobozi n’abakozi ba IPRC-West bashyize indabo ku rwibutso rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mukecuru yubakiwe n'ikiraro cy'inka yahawe muri gahunda ya Girinka.
Uyu mukecuru yubakiwe n’ikiraro cy’inka yahawe muri gahunda ya Girinka.
Anastaziya Nyirahabayo yashimiye IPRC-West ku gikorwa cy'urukundo yamugaragarije.
Anastaziya Nyirahabayo yashimiye IPRC-West ku gikorwa cy’urukundo yamugaragarije.
Mu gutaha iyi nzu byari ibyishimo.
Mu gutaha iyi nzu byari ibyishimo.
Ati "Reka tuyifungure tuyigushyikirize ku mugaragaro."
Ati “Reka tuyifungure tuyigushyikirize ku mugaragaro.”
Ubuyobozi bwa IPRC-West busaba n'ibindi bigo by'amashuri makuru kubareberaho bagafasha abarokotse Jenoside.
Ubuyobozi bwa IPRC-West busaba n’ibindi bigo by’amashuri makuru kubareberaho bagafasha abarokotse Jenoside.
Byari iby'ishimo mu muryango n'ubuyobozi kuba uyu muryango wabonye aho kuba heza.
Byari iby’ishimo mu muryango n’ubuyobozi kuba uyu muryango wabonye aho kuba heza.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

13 Comments

  • komerezaho IPRC west nizereko imvugo izaba ingiro buri mwaka inzu nabandi babigireho

  • Twe nkabaturage baturiye ikikigo tugifata nkimpano yimana Kuko ibyo pakora ntahandii biba kwisi
    Nubwo mwavuze ngo barasannye ariko urebye inzu uyumubyeyi yabagamo ntahoi ihuriye niyi kuko bahinduye igisenge bamuha amazi namashantarazi bashyiramo prafon bahindura inzugi namadirishya kuburyo bakoze ibintu bidasanzwe.ikindi numvise nuko bemereye umwana wuriya mubyeyii kuziga kaminuza Muri Iprc west.icyo nasaba umuyobozi wa Iprc nuko ibyo akora mukigo yabikora no mukarere kuko ni predident wa njyanama nadufashe ashyire akarere kumurongo nkuko yabikoze iwe mukigo arashoboye rwose kandi ubona akiri muto ariko ibyo akora biratangaje.mudufashe mushyireho anafoto yinzu uyumukecuru yabagamo mwese murumirwa

    • Vana propaganda hano! Ibyo urimo uvuga akora muri icyo kigo kuki utabishyira hano ngo twese tubyumve, tubimenye. None se kubaka inzu imwe (mu miryago 100,000 ituye aho) bihindutse igitangaza gute, kuburyo waca igikuba hano ? Kuki utinya kuba specific ngo wenda usabe ko iyo IPRC ibafasha gushyira “imirindankuba” ku mazu yanyu (nk’uko babikoze kuri iyi) bityo izo nkuba zikomeje kubatwara abantu muzirinde ?

      Iyi ni fanatisme-buhumyi, kandi burya si byiza gushingira icyizere cyawe (uretse n’icy’abaturage) ku muntu umwe, ese ubundi akora wenyine muri icyo kigo, nta barimu nta support staff ?!!! Abanyarwanda tuzageza he no kugenza mavi kandi dufite ibirenge koko ?!

      • Nyamara iyi siyo nkuru yambere yanditswe ivuga ukuntu IPRC ifasha community iherereyemo.

  • Ibyo uvuze ni ukuri , IPRC West iradutangaza, kuko mu myaka mike imaze ibayeho yakoze ibikorwa bihambaye mu gukemura ibibazo byugarije Abarokotse jenocide batishoboye, Rwose iri shuri ni urugero rw, i bishoboka murwego rwo kwishakamo ibisubizo byo gukemura bimwe mu bibazo byugarije community. Iki ni ikimenyetso cy, Ubuyobozi bw, Ishuri bufite umurongo uhamye.Abandi babigireho.

    • Ese IPRC ntabwo yari ETO Kibuye kera? Kereka niba nibeshye.

  • Imihigo irakomeje

  • njye ndumva iki ari igikorwa cyiza cyane. nkurikije ibyo umunyamakuru yavuze ndunva ari miliyoni zirenga mirongo ine mugihe cyamezi 2 gusa. aha umuntu yakwibaza niba ibindi bigo bidashobora gukopera ibyiza ngo byibuze hakorwe igikorwa gifitanye isano nabasizwe iheruheru ma Genocide yakorewe abatutsi. anyway IPRC WEST ikomereze aho kd nabayobozi nkabo Imana ibagenderere.

  • turagushimira muyobozi MUTANGANA Frederic Imana ijye iguha umugisha kuko urakora kd urashoboye nabandi nibakwigireho dukomeze kubaka igihugu kizira ikizinga.

  • Nta IPRC mbonyehano ahubwo nabasilikare babyubatse kuko mbona afande ariwe waritashye.

  • Thx migeno . Afande yahaje nkumuntu watumiwe gusa nabo turabashimira kuko ibyo bakoze nibyo bagikora birenze kubaka inzu

  • Hano harimo igipindi cyaguturikana.Umuntu afite ikibanza agashyiramo mio 10 kugirango bazamuremo inzu nkiyi.Urumva bataba bagusondetse koko? Tujye tuvugisha ukuri dushyira mu gaciro.

  • Ngo miliyoni 10? Abaryi baragwira cyangwa ntabwo tuzi kubara.

Comments are closed.

en_USEnglish