Digiqole ad

Amagare: Adrien Niyonshuti yegukanye shampiyona muri ‘Individual time trial’

 Amagare: Adrien Niyonshuti yegukanye shampiyona muri ‘Individual time trial’

Adrien Niyonshuti wahize abandi mu basiganwa umwe ku giti cye.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena 2016, Adrien Niyonshuti ukina nk’uwabigize umwuga muri ‘Team Dimension Data’ yo muri Afurika y’Epfo yegukanye Shampiyona y’u Rwanda y’amagare, mu gice cyo gusiganwa umuntu ku giti cye basiganwa n’igihe ‘individual time trial’.

Adrien Niyonshuti wahize abandi mu basiganwa umwe ku giti cye.
Adrien Niyonshuti wahize abandi mu basiganwa umwe ku giti cye.

Mu bagabo abasiganwa bahagurutse mu Mujyi wa Nyamata, i Bugesera, bajya i Ramiro bagaruka i Nyamata, urugendo rureshya na Kilometero (Km) 40.6.

Mu bagore n’abatarengeje imyaka 18, bahagurutse i Nyamata bajya i Mayange bagaruka i Nyamata, bakora intera y’Ibilometero 22.8.

Iki gice cya Shampiyona y’u Rwanda cya ‘Individual time trial’ cyitabiriwe n’ibihangange mu mukino w’amagare mu Rwanda nka Adrien Niyonshuti, Valens Ndayisenga, na Bonaventure Uwizeyimana bakina muri ‘Team Dimension Data’ yo muri Afurika y’Epfo, ariko ikinira mu Butaliyani.

Valens Ndayisenga mbere yo guhaguruka.
Valens Ndayisenga mbere yo guhaguruka.

Iri rushanwa ariko ku rundi ruhande ryabuze Areruya Joseph, Nsengimana Jean Bosco, Hakuzimana Camera, Mugisha Samuel na Jean Claude Uwizeye kuko bari gukina ‘Tour of Colombia’ yo mu gihugu cya Colombia bahagarariye u Rwanda.

Ku rundi ruhande, abakinnyi Karegeya Jeremie na Hadi Janvier bo ntibakinnye iyi Shampiyona kubera impamvu zabo bwite.

Irushanwa ry’uyu munsi ryasoje Adrien Niyonshuti ariwe urwegukanye; Mu bakobwa ryegukanwa na Girubuntu Jeanne d’Arc; Naho mu ngimbi ryegukanwa na Ukiniwabo Jean Rene.

Mu bakuru uko bakurikiranye n’ibihe bakoresheje:

1.Adrien Niyonshuti: 54h17’
2.Valens Ndayisenga: 56h52′
3.Bonaventure Uwizeyimana: 56h59′
4.Biziyaremye Joseph: 57h29′
5.Ephraim Tuyishimire: 58h07′

Adrien Niyonshuti na Valens Ndayisenga mbere yo guhaguruka.
Adrien Niyonshuti na Valens Ndayisenga mbere yo guhaguruka.
Bonaventure Uwizeyimana mbere yo guhaguruka.
Bonaventure Uwizeyimana mbere yo guhaguruka.
Hadi Janvier aganira na Biziyaremye Joseph mbere y'isiganwa.
Hadi Janvier aganira na Biziyaremye Joseph mbere y’isiganwa.
Hadi Janvier ukinira BikeAid yo mu Budage ntiyakinye 'Indindividual Time Trial' kubera impamvu ze bwite.
Hadi Janvier ukinira BikeAid yo mu Budage ntiyakinye ‘Indindividual Time Trial’ kubera impamvu ze bwite.
Manizabayo Eric bita Karadiyo mbere yo guhaguruka.
Manizabayo Eric bita Karadiyo mbere yo guhaguruka.
Rugamba Janvier mbere yo guhaguruka.
Rugamba Janvier mbere yo guhaguruka.
Perezida w'Ishyirahamwe rw'umukino wo gusiganwa ku igare mu Rwanda (FERWACY), Bayingana Aimable agera i Bugesera ahabereye isiganwa.
Perezida w’Ishyirahamwe rw’umukino wo gusiganwa ku igare mu Rwanda (FERWACY), Bayingana Aimable agera i Bugesera ahabereye isiganwa.
Abanyabugesera by'umwihariko abatuye mu Mujyi wa Nyamata bitabiriye ari benshi.
Abanyabugesera by’umwihariko abatuye mu Mujyi wa Nyamata bitabiriye ari benshi.
Uwizeyimana Bonaventure agera ku murongo.
Uwizeyimana Bonaventure agera ku murongo.
Girubuntu Jeanne d'Arc mu bakobwa yishimira ko atwaye Shampiyona.
Girubuntu Jeanne d’Arc mu bakobwa yishimira ko atwaye Shampiyona.

Inkuru turacyayibategurira…

Roben NGABO
UM– USEKERW

en_USEnglish