Digiqole ad

USA: Obama, Zuckerberg, n’umunyarwanda batanze ikiganiro ku kwihangira umurimo

 USA: Obama, Zuckerberg, n’umunyarwanda batanze ikiganiro ku kwihangira umurimo

Nzeyimana Jean Bosco (hagati) yagize amahirwe yo guhura n’abantu bakomeye ku Isi, Umuyobozi wa Facebook Mark Zuckerberg (ku ruhande iburyo) n’uwari Perezida wa USA Obama (ibumoso).

Mu ihuriro mpuzamahanga ryitwa “Global Entrepreneurship Summit” ryatangiye kuri uyu wa gatanu, Umunyarwanda witwa Nzeyimana Jean Bosco, Umuyobozi wa Facebook Mark Zuckerberg na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama batanze ikiganiro ku kwihangira umurimo.

Nzeyimana Jean Bosco (hagati), Umuyobozi wa Facebook Mark Zuckerberg (ku ruhande iburyo) na Perezida Obama (ibumoso)
Nzeyimana Jean Bosco (hagati), Umuyobozi wa Facebook Mark Zuckerberg (ku ruhande iburyo) na Perezida Obama (ibumoso)

Ihuriro “Global Entrepreneurship Summit” ry’uyu mwaka wa 2016, ryahurije abikorera ibihumbi n’ibihumbi muri Kaminuza ya Stanford University, iherereye mu gice kizwiho kuba iwabo w’ikoranabuhanga ku Isi ‘Silicon Valley’.

Mu ijambo rifungura iyi nama, Perezida Obama yabwiye aba ba rwiyemezamirimo ko imitekerereze n’impamyi yo guhanga umurimo ingana ku bantu bose hadashingiwe ku bwoko, uruhu, cyangwa aho uturuka.

Yavuze ko waba uturuka mu migi n’ibihugu bikomeye cyangwa ukorera mu cyaro hirya no hino ku Isi, buri wese afite ubushobozi bwo kuba yatekereza agahanga kandi agatanga ibisubizo ku bibazo bihari.

Ati “Entrepreneurship (guhanga umurimo) ni ikintu cyabafasha kugera ku nzozi mwamye murota, kugera ku bintu birenze uko mwebwe muri.”

Obama yavuze ko inshingano z’abayobozi ari ugufasha ba rwiyemezamirimo cyane cyane abakiri bato bakabongerera ubushobozi, bakabafasha guhura no kumenyana kugira ngo bajye basangira inararibonye, guhura n’abatyariza ubwenge (mentors), n’abandi bantu bashobora kugira akamaro ku bitekerezo bafite.

Ati “Mu isi y’iki gihe, imiterere y’ubukungu yarahindutse, business ntizikizitirwa n’imbibe z’imipaka,…ikoranabuhanga ryahinduye ibintu mu nzego zose n’uko abantu bakora,…Entrepreneurship yabaye moteri y’ubukungu n’iterambere ku Isi hose.”

Obama aganira na bamwe muri ba rwiyemezamirimo barimo n'umunyarwanda.
Obama aganira na bamwe muri ba rwiyemezamirimo barimo n’umunyarwanda.

Impamvu ba Rwiyemezamirimo ngo bagomba guhabwa ijambo ni nyinshi, ariko cyane cyane kuba kwihangira imirimo bituma ibyari ibitekerezo bito biba impamo, bikabyara business iteza imbere umuntu ku giti cye n’umuryango we, igatanga imirimo ihemba neza, kandi bikaba byateza imbere umuryango mugari (community).

Muri iki gihe guhanga udushya kandi ngo biratuma abantu bahurira hamwe bakaganira kandi bagafata imyanzuro yo guhangana n’ibibazo bibugarije nk’imihindagurikire y’ikirere, ubukene, umutekano n’ibindi.

Kwihangira umurimo n’ikoranabuhanga kandi ngo byatumye n’abantu basaga nk’abirengagijwe n’imikorere isanzwe, nk’abagore na ba nyamucye, nabo amahirwe yo gutanga umusanzu wabo no kuyobora, kuko ubu hahabwa agaciro udushya n’abahanga ibishya hatagendewe kucyo umuntu aricyo.

Kimwe mu biganiro byatangiwe muri iyi nama, ni ikigaga ku muco wo guhanga kwihangira umurimo “spirit of entrepreneurship”, akamaro kabyo mu mu iterambere ndetse n’ibirebana n’umutekano.

Aba ba rwiyemezamirimo bagiye bagaragaza ibibazo bigaragara mu bice bakomokamo n'umusanzu batanga mu kubikemura
Aba ba rwiyemezamirimo bagiye bagaragaza ibibazo bigaragara mu bice bakomokamo n’umusanzu batanga mu kubikemura

Muri iki kiganiro, Umunyarwanda Nzeyimana Jean Bosco yasaga n’uhagarariye Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Nzeyimana yashinze kandi ayobora Kompanyi Habona Biogas Ltd ibyaza ibishingwe n’imyanda mo ingufu z’amashanyarazi.

Nzeyimana akusanya imyanda akayibyazamo biogas n’ibicanwa bihendutse kandi bishobora gusimbura inkwi n’amakara ubu bikoreshwa hirya no hino mu Rwanda.

Uyu rwiyemezamirimo ukiri muto yishimira ko uyu mushinga ufasha abantu, ukarengera ibidukikije kandi ugatuma habaho n’isuku mu gikoni. Ngo ateganya kwagurira umushinga we mu Rwanda hose nk’uko yabitangaje muri iki kiganiro.

Muri iki kiganiro, Nzeyimana Jean Bosco wagaragaje uburyo yabanje guhura n’imbogamizi nyinshi agitangira umushinga we, ku buryo yari yaranabuze ubushobozi bwo kuwutangira kugera atsindiye igihembo mpuzamahanga.

Gusa, agakangurira abandi ba rwiyemezamirimo bakiri bato kwiyizera kandi batangira gushyira mu bikorwa ibitekerezo bafite kuko mu gihe bataratangira bigoye ko abantu bumva ibyo barimo gukora ngo banabashyigikire mu gihe bataratangira.

Perezida Obama yashimiye Nzeyimana Jean Bosco uruhare arimo gutanga mu muryango nyarwanda.
Perezida Obama yashimiye Nzeyimana Jean Bosco uruhare arimo gutanga mu muryango nyarwanda.

UM– USEKE.RW

19 Comments

  • None habona ltd ko mutatubwiye ibyayo .ikorera he?bosco we aba he?aba USA cg yagiyeyo gusa kubera inama?

    • Bosco yarangije kwiga mumwaka ushize arangiriza ahitwa CBE/SFB hano imburabuturo. Akorera za nyamagabe mumajyepfo. Arimurwanda ninaho akorera abayagiyeyo munama. Big up Bosco

  • Ibyo bicanwa bibahe ko tugicana amakara nvinkwi byanabaye ingume muri iyi Kigali?! Abantu bo muri ibi bihe ubanza bafite ukundi bakora!

  • congratulations Bosco ! your contacts please …

  • Ariko itekinika riba mu Rwanda!!!!! Ngo habona biogaz ltd!!! Ubuse yagiyeyo ate? Ahagarariye bande?

    • Uyu mwana njyewe nzamutora muri 2034.

  • Guys uyu mutype kubatamuzi ngo yagiyeyo ate ngo itekinika bla bla bla, uyu mutype ni umunyabwenge cyane kuri business, njye twahuye bwambere muri 2014 apresentinga umushinga we muri KLAB icyo gihe yabaye uwa 2, uwari uwambere icyo giye yagiye Switzerland, nyuma nanone Bosco twahuriye mu bintu bya Afri innovation prize, byahuzaga amakaminuza, icyo gihe niwe watsinze imishinga yose yo mu ma Kaminuza, mbibutse ko umushinga we nubwo yawupresentaga wari usanzwe ukora *(Ukorera mu karere ka Nyamagabe) ni umuntu wiyoroshya uca bugufi, ukunda gukora, usanga na biriya bya Biogaz akuramo imyenda akambara iy’akazi agafatanya n abandi bakoze bakabyikorera, yaje no gutoranywa mu Rubyiruko ruzahura na Obama, hano mbibutse ko ari US embassy ibitoranyiriza bakurikije umushinga ufite na leadership cg innovation bakubonana, ntatekinika na rimwe ryabayeho ni ubwenge bwe, ubu ni ubwa Kabiri bahuye na Obama uno mwaka, Obama asanzwe anamuzi babaye nk incuti, nureba video ya kiriya kiganiro urabona ko mbere y uko anipresanta Obama amuhamagara mu izina ataranarivuga nk umuntu basanzwe baziranye, sasa abo mwese muvuga wenda niba ari bya bindi abanyarwanda dupinganwa, simbizi, ikindi hano yaduhagararira yagira ate, munishimire ko u Rwanda ruri mu bihugu bicye bihagarariwe, harimo ibihugu bibarirwa muri 20 gusa, ikindi uyu mutype ni muto sana, ashobora kuba afite under 25, ibindi wenda mutangirango ndababwira ibihuha, mujye ku rubuga rwe rwirwa http://www.habona.rw hariho amakuru yose ark rwose banyarwanda mureke tujye twishimira iterambere rya bagenzi bacu cyane cyane noneho bano bana batoya, kuko byerekana icyizere cy igihugu cyacu abazaba bakiyoboye mu myaka iza, bino mbere ntibyabagaho ark ubu biri kubaho dufite abantu bato basobanutse mu mutwe, naho uwo wabajije ngo aba muri USA< aba mu Rwanda rwose muri Nyamagabe yanigiye n inaha amashuri yose ndetse yigira no mu cyaro, Murakoze

    @rutembesatweets

    • nonese rutembesa we ko nziko uba muri kigali, kandi ukaba uzi nyamirambo waba uzi cooperative titwa coocen? niba utayizi uzayisure bakorera hafi yikigo iwacu kabusunzu, bamaze imyaka irenga icumi bakora bino bintu!!, ubwo rero kumbwira ngo niwe wabihimbye waba ubeshye cyane!!, ninkawe nyine byabindi yawe byo gushyira indirimbo kuri youtube!!hhahah, ese ushobora guhagrara ukavuga ngo ni ubuhanga??, mujye mwicecekera ntimugapfe kudefanda ibyo mutazi

      • Nta hantu navuze yo ariwe wabihimbye, ikindiuyu noneho sinakoperative, tekereza noneho iyo koperative igizwe n abantu bameze nkawe buri umwe, tuvuge niba igizwe n abantu 20, bakaba Bosco x20? gusa ubwo iyo koperative ihari nabyo ndabishima, tugize n ijana nkazo byarushaho kuba byiza.
        Thanks

      • Wowe kkk upinga guillaume ngo ashyira indirimbo kuri google,izo washyizeho ni zingahe?Guillaume njye nkunda channel yawe kuko udushyiriraho karahanyuze utabona ahandi.ahubwo uzashyireho ange Orange na niwowe cyuzuzo za big Dom .naho kkk wowe jya kuryama

      • Niba ariwe rutembesa ushyira indirimbo kuri youtube muduhe imyirondoro ye tumujyane mu rukiko.Iyi ni plagiat..Ese uyu Rutembesa azi amakuru ya Nkurunziza François uyu munsi uko abayeho?

    • Rutembasa urakoze gusobanura njye nibarizaga kugira menye ntabwo kwari gupinga ibikorwa bya Bosco rwose .kuko ubwa mbere nsoma iyi nkuru umuseke ntabwo wari wasobanuye,baje kuyivugurura nyuma.naho Bosco nakomeze atsinde tumuri inyuma

    • ikibazo ntago aruko napinze , ahubwo nge numva rutembese akwiye gushimwa, ariko ntashimwe kurusha uwashyizeho youtube!hahahahha, cyangwa kurusha uwahanze indirimbo cyangwa se uwavumbuye upload!!!, ese rutembesa we wize amashuri angahe? niba warize muri kaminuza hari ikintu bita litterature review aho ukusanya ibintu byakozwe nabandi kugirango biguhe insight yicyo ugomba gukora muri research yawe bwite, ibyo bintu bigomba iyo ubyandika ugenda ushyiramo icyo bita citation, uvuga ibyo wandika aho wabikuye kugirango hato utaza kubyititirira!!, nyuma kandi yigitabo naho ushyiraho references kugirango umuntu uzasoma ibyo wakoze azagende anarebe muri references wabikuyemo!!!!, so ibi bikorwa kugirango umunyeshuri cyangwa researcher ataziyitirira ibintu byabandi!!.

      rero guillome, nagirango nkubwire ko byari kuba byiza iyo abantu batangije biriya bintu mbere aribo batekerezwaho kugirango dushyigikire umuco wo guhanga ibishya, tunereke abana bato ko burya ubwenge bwumuntu bushobora kumutunga.

  • Jean Bosco Nzeyimana avuka mu karere ka Nyamagabe kdi niho akorera ibikorwa bye buyo kubyaza imyanda ibicanwa (Brukettes). ndamuzi neza naramusuye ibikorwa bye ni byiza uwamutera inkunga bigakwira mu turere twose tw’igihugu.

    nubwo UM– USEKE utaduhaye inkuru yuzuye, uyu Nzeyimana yagiye muri AMERIKA muri gahunda ya Perezida OBAMA yo guteza imbere urubyiruko rwo muri Afrika rwahanze udushya yitwa Mandela Washington Fellowship cyangwa, abajyayo batoranwa na Amasade ya Amerika iba mu bihugu bya Afrika nyumayo kubisaba no gukora ikizamini.

    • Nyamagabe siku Gikongoro?

      • Jya kuri google

  • @Rutembesa: urakoze gutanga amakuru kandi ibyo uvuga ni ukuri. Kuki tudashima abakora neza tugashyira ingufu mu gupinga no gusenya gusa? Itekinika riri hehe muri ibi? Ese ubundi wowe ubaza ngo ahagarariye bande nibura wabanje no gusoma wumva iyi program icyo aricyo n’icyo igamije? Mugabanye ubujiji n’imijinya y’amafuti, mukore ibigirira abandi akamaro!

  • Uyu Musore wa Nyamagabe ameze neza rwose congratulationz komerezaho uheshe igihugu cya kubyaye ishema.

  • I know this guys !!!
    Ndamuzi cyane kuko jye nanabanye nawe nta teckinique yabayemo

Comments are closed.

en_USEnglish