Ntidukwiye kubabazwa n’imihanda ifungwa ku mpamvu z’umutekano w’abashyitsi – Spt

Abantu bamwe batunguwe n’ifungwa ry’imihanda imwe n’imwe mu mujyi wa Kigali kubera uruzinduko rwa Benjamin Netanyahu mu Rwanda, bamwe bavuga ko hari impungenge ko bishobora kurushaho kuko mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe izaba kuva tariki 10 – 18 Nyakanga hazaza abayobozi bandi bakomeye kandi benshi. Umuvugizi w’ishami rya Police rishinzwe umutekano mu muhanda avuga […]Irambuye

Paris: Tito Barahira na Octavien Ngenzi bakatiwe gufungwa burundu

Nubwo mu rukiko Tito Barahira na Octavien Ngenzi bakomeje kubwira urukiko ko ari abere, guhakana ibyaha bashinjwa kugera ku isegonda rya nyuma ntacyo kuko mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu Urukiko rushinzwe kuburanisha ibyaha ndengamipaka rw’i Paris mu Bufaransa rwabakatiye igifungo cya burundu rubahamije icyaha cya Jenoside. Urubanza rwa Tito Barahira w’imyaka 65 na […]Irambuye

Leta muri gahunda yo gukura abaturage mu bukene izatwara za

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo kwibohora, buri mwaka Leta izajya ikora igikorwa gihindura ubuzima bw’abaturage mu Karere katoranijwe. Mu mwaka wa 2015, mu Murenge wa Rubaya, Akarere ka Gicumbi hubatswe isoko rigezweho rifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 100, n’ibindi bikorwaremezo. Muri aka Karere niho hizihirijwe umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 21. […]Irambuye

Nyuma ya Jenoside, u Rwanda rugeze ku iterambere rishimishije –

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, no gukurikirana isinywa ry’amasezerano anyuranye hagati y’u Rwanda na Israel, Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko yasanzwe u Rwanda rutarataye icyizere nyuma ya Jenoside byatumye rumaze gutera imbere, yibutsa Abanyarwanda kwamagana ku mugaragaro abahakana n’abapfobya Jenoside. Perezida Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe Benjamin […]Irambuye

Karongi: Barasaba ko amateka ya Bisesero yandikwa

Kuri uyu wa kane ubwo Abakorerabushake b’umushinga ‘Mvura Nkuvure’ basuraga urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bisesero ruri mu Karere ka Karongi bavuze ko gahunda y’isanamitima no kuganira ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside ari byo byafasha abayirokotse kudaheranwa n’agahinda. Bamwe mu Bakorerabushake b’umushinga Mvura Nkuvure bavuga ko kwibuka ndetse no gusura inzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside […]Irambuye

Rusizi: Hatahuwe Abanyarwanda 23 batahutse inshuro zirenze imwe bava DRC

Kuwa gatatu w’iki cyumweru, mu nkambi yakira impunzi by’agateganyo ya Nyagatare mu Karere ka Rusizi, bakiriye Abanyarwanda 85 batahutse bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), 23 muri bo bavumbuwe ko atari ubwa mbere batahutse. Muri iyi nkambi y’agateganyo ya Nyagatare, ubu barakoresha ikoranabuhanga rigezweho ripima imyirondoro y’umuntu hakoreshejwe urutokirwe ‘Finger Print’. Ubwo bakiraga […]Irambuye

Abanyarwanda 17,800 bashya bagiye guhabwa imiti igabanya ubukana bwa HIV-AIDS

Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’ubuzima yatangije gahunda nshya yise ‘Treat All’ igamije gutangira guha imiti igabanya ubukana Abanyarwanda 17,800 banduye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA ariko bakaba bari bataremererwa gufata imiti kubera ko igihe cyari kitaragera. Ikigereranyo cy’abantu bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu Rwanda kigaragaza ko hari abagera ku bihumbi 210 kuva mu myaka […]Irambuye

Andreas Spier watoje APR FC yagizwe directeur technique muri Kenya

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya ryemeje Andreas Spier watoje APR FC, nk’umuyibozi wa Tekinike (directeur technique) mushya. Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 29 Kamena 2016, nibwo ishyirahamwe rya ruhago muri Kenya ‘KFF’ ryemeje umunya-Serbia ufite inkomoko muri Romania, Andreas Spier nk’umuyobozi wa Tekinike mushya. Uyu mugabo w’imyaka 54, amenyereye akarere ka Afurika […]Irambuye

Nyagatare: Abaturage bavuga ko bambuwe ubutaka na Leta barasaba kurenganurwa

Mu Murenge wa Gatunda, Akarere ka Nyagatare hari abaturage bavuga ko ubutaka bari bamaze imyaka 15 barateyeho ishyamba ku musozi wa Nyangara, ngo hari umushinga waje urabubambura ubifashijwemo na Leta, uteramo ibindi biti byawo nta ngurane bahawe. Ubuyobozi bw’Umurenge buravuga ko ubutaka bambuwe n’ubundi ari ubwa Leta. Nubwo nta byemezo bigaragaza neza niba ubu butaka bwari […]Irambuye

Nta ngaruka za ‘Brexit’ u Rwanda rurahura nazo – John

Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu John Rwangombwa yatangaje ko kugera ubu nta ngaruka za ‘Brexit ’ ubukungu bw’u Rwanda burahura nazo, akavuga ko ingaruka zishobora kuzarugeraho mu buryo buziguye ziturutse ku ngaruka ‘Brexit’ izagira ku bukungu bw’Isi n’ubundi butameze neza. Mu kiganiro n’abanyamakuru, John Rwangombwa yavuze ko abantu badakwiye kugira impungenge ko hari ingaruka zishobora […]Irambuye

en_USEnglish