Digiqole ad

Kaminuza ‘UNIK’ yijeje Intara y’Uburasirazuba kuzamura ubuhinzi bwa kijyambere

 Kaminuza ‘UNIK’ yijeje Intara y’Uburasirazuba kuzamura ubuhinzi bwa kijyambere

Uretse amasomo ajyanye n’iterambere ry’icyaro batanga,

Kuri uyu wa 08 Kanama 2016, mu biro by’Intara y’Uburasirazuba hasinyiwe amasezerano y’ubufatanye hagati y’ubuyobozi w’iyi ntara ndetse na Kaminuza ya Kibungo yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo Prof. Silas Lwakabamba, hagamijwe guteza imbere ubuhinzi bwa bwa kijyambere.

Uretse amasomo ajyanye n’iterambere ry’icyaro batanga,
Uretse amasomo ajyanye n’iterambere ry’icyaro batanga,

Aya masezerano yasinywe n’impande zombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere, hakubiyemo uruhare rwa Kaminuza ya Kibungo mu gufasha abaturage bo mu Ntara y’uburasirazuba kwiteza imbere, by’umwihariko binyuze mu buhinzi butunze benshi muri iyi Ntara.

Prof. Silas Lwakabamba umuyobozi w’iyi Kaminuza ya Kibungo (UNIK) yavuze ko hejuru y’amasomo ajyanye n’iterambere ry’icyaro batanga, ngo bifuza no kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry’abatuye Intara y’Uburasirazuba, binyuze mu gufasha by’umwihariko abahinzi guhinga kijyambere, n’ibindi.

Yagize ati “Icyo navuga,(…) ni uko dukora ibishoboka byose kugira ngo twekubatenguha, tugerageza gukora itandukaniro, dushaka kugera kw’iterambere ryaba irya Kaminuza, iry’abaturage, iry’Intara n’irya buri karere.”

Nyuma yo gusinya amasezerano, Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba Uwamariya Odette yavuze ko bizeye ko iyi Kaminuza ya Kibungo izafasha mu kuzamura ubuhinzi, ibyo yigisha ntibibe ibyo mu ishuri gusa, ahubwo bikagera no ku baturage bagakora ubuhinzi bw’umwuga.

Yavuze ko muri aya masezerano y’ubufatanye hakubiyemo byinshi, dore ko mubyo iyi Kaminuza ya Kibungo yigisha harimo no guteza imbere ubuhinzi,

Ati “Iyi niyo ntara navuga mu gihugu ikorerwamo ubuhinzi bwagutse, dutekereza ko dukeneyemo ikoranabuhanga n’ubushakashasti bwakorwa kugira ngo turusheho kubikora neza, ariko cyane cyane twegera umuturage, bariyemeza rero ko nyuma yo gutanga ubumenyi ku banyeshuri bazanamanuka bakereka umuturage uko ubuhinzi bugezweho bukorwa.”

Uretse abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango ku rwego rw’Intara na Kaminuza ya Kibungo, hari n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, nka kamwe mu Turere tuzagerwaho n’ingaruka nziza z’aya masezerano.

Prof. Silas Lwakabamba na Gov. Uwamariya Odette basinya amasezerano.
Prof. Silas Lwakabamba na Gov. Uwamariya Odette basinya amasezerano.
Nyuma habayeho guhererekanya amasezerano.
Nyuma habayeho guhererekanya amasezerano.
Uyu muhango wabereye mucyuma cy'intara y'uburasirazuba.
Uyu muhango wabereye mucyuma cy’intara y’uburasirazuba.
Impande zombi zafashe ifoto y'urwibutso rw'ibyo bumvikanyeho.
Impande zombi zafashe ifoto y’urwibutso rw’ibyo bumvikanyeho.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • OK
    UBUNDI ABABIZI BAVUGA KO IKIKWEREKA KO KAMINUZA IFITE AKAMARO UREBA ABAYITURIYE NIBA HARI ICYAHINDUTSE MU MIBEREHO N’IMYUMVIRE YABO; ESE NI ZINGAHE MUZO DUFITE ZATSINDA ICYO KIZAMINI???

Comments are closed.

en_USEnglish