Digiqole ad

Amaze imyaka 6 mu bitaro, yabuze Itike imujyana gushyirwamo impyiko yahawe n’umuvandimwe we

 Amaze imyaka 6 mu bitaro, yabuze Itike imujyana gushyirwamo impyiko yahawe n’umuvandimwe we

Tuyisingize Abel umaze imyaka itandatu arwaye.

Abel Tuyisingize, ni umusore w’imyaka 26, ngo amaze imyaka itandatu (6) ari mu bitaro kubera uburwayi bw’impyiko zangiritse. Mukuru we yaje kumwemerera kumuha imwe mu mpyiko ze, ariko habuze ubushobozi bwo kubageza mu Buhinde ngo ajye gushyirwamo iyo mpyiko.

Tuyisingize Abel umaze imyaka itandatu arwaye.
Tuyisingize Abel umaze imyaka itandatu arwaye.

Uyu musore yabanje kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma akomereza mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB). Yafashwe n’iyi ndwara y’impyiko akirangiza amashuri yisumbuye arivuza biba iby’ubusa.

Aganira na Umuseke, Abel Tuyisingize yavuze ko basabwaga byibura miliyoni zisaga 20 kugira ngo babashe kujya mu Buhinde kwivuza.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yaje kumwemerera kumurihira ikiguzi cy’ubuvuzi bwose bazakorerwa bombi, harimo kubagwa no guhererekanya iyo mpyiko.

Akarere avukamo ka Burera nako ngo kiyemeje kuzamugurira imiti yose azafata nyuma yo gushyirwamo impyiko nzima.

Nyuma yo kwemererwa ubu bufasha, Abel Tuyisingize yasabwe gushyiraho uruhare rwe nawe akishakira Itike ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda, asaga miliyoni esheshatu izamujyana mu Buhinde we na mukuru we, bakabasha no kurya ndetse no gucumbika, ariko ngo byamubereye ihurizo rikomeye kuko yayabuze.

Abel Tuyisingize avuga ko ari imfubyi y’ababyeyi bombi kandi ko atishobye, bityo agasaba ubufasha ku mugiraneza wese  kugira ngo abone itike ajye kwivuza mu Buhinde, kuko mu Rwanda byananiranye.

Tuyisingize avuga ko aya mafaranga yayabuze kuko ngo usibye kuba basanzwe ari abakene, ngo ubuzima bwabo bwarushijeho kuba bubi kubera ko amaze igihe kirekire arwaye, ndetse na mukuru we akaba ahora amurwaje ntabone uko yakora ibiraka ngo abone amafaranga.

Avuga ko n’imwe mu mitungo yabo yashiriye muri uko kwivuza no kumubonera ibimutunga, kuko amaze iyo myaka yose acumbitse hafi y’ibitaro.

Uretse inkunga yemerewe na MINISANTE n’Akarere, Tuyisingize avuga ko no kuri Konti ye habashije kugeraho amafaranga y’inkunga ibihumbi 101 byashyizweho n’abagiraneza batandukanye.

Nubwo kugeza ubu icyizere ari gito, tuganira na Tuyisingize yagize ati “Ndifuza ko Abaturarwanda bantabara, ababona ubushobozi bamfasha nkabona iyo Tike n’uko twazabaho mu Buhinde, ikibazo kikaba gikemutse, ubuzima bwanjye buri mu bibazo.”

Ubuyobozi bwa CHUB nabwo buratabariza uyu musore

Umuyobozi mukuru wa CHUB, Dr. Augustin Sendegeya yemeza ko ubuvuzi uyu musore akeneye buhenze kandi mu Rwanda nta bitaro bifite ubushobozi bwo kumushyiramo impyiko, bityo ko umugiraneza wese yagoboka uyu murwayi.

Dr Sendegeya aravuga ko hakwiye imbaraga za buri wese ngo  uyu musore avurwe.
Dr Sendegeya aravuga ko hakwiye imbaraga za buri wese ngo uyu musore avurwe.

Dr. Sendegeya avuga ko mu gihe Tuyisingize atarabona ubushobozi bwo kujya mu Buhinde asabwa kuza ku bitaro bya CHUB inshuro eshatu mu cyumweru kunyura mu cyuma kimufasha kuyungurura amaraso mu mwanya w’impyiko.

Dr. Sendegeya kandi  avuga ko kunyura muri iki cyuma inshuro imwe bisaba amafaranga asaga ibumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda, kandi ngo Tuyisingize akoze ikosa ryo gusiba rimwe bishobora kumuviramo gutakaza ubuzima.

Yagize ati “Bivuze ko umuti urambye ku kibazo afite, kuko yari yagize amahirwe yo kubona umuntu umuha iyo mpyiko, ni uko yabona uko ajya kuyishyirishamo…niwo muti urambye.”

Aya mafaranga ibihumbi 100 atangwa ku nshuro imwe kugira ngo Tuyisingize anyure mu cyuma, kugeza ubu yishyurwa n’Akarere ka Burera.

Abakozi ba CHUB babinyujije mucyo bise “Foundation Agaseke k’Urukundo” bari kugerageza gukusanya inkunga ngo barebe ko nabo bagira uruhare mu gutuma ubuzima bwa Tuyisingize butamucika.

Innocent Rangira ukuriye Foundation Agaseke k’Urukundo avuga ko kugeza ubu bamaze kwakira inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, ariko ngo bakomeje gushishikariza abakozi n’abandi bose bifuza kuramira ubuzima bwa Tuyisingize kwifatanya nabo.

Ubuyobozi bwa CHUB buvuga ko uwagira umutima wo guha uyu musore ubufasha yahamagara kuri nomero itishyurwa 2030 ya CHUB, agasobanurirwa inzira yanyuzamo iyi nkunga cyangwa agakoresha “MTN Mobile Money” kuri nomero 0784145456.

Uwakwifuza kuyacisha kuri Banki yakoresha nomero za Konti zikurikira: 4401159365 iri muri KCB.

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish