Digiqole ad

Wari uzi ko gukoresha mudasobwa cyane bigabanya ubushobozi bw’amaso yawe?

 Wari uzi ko gukoresha mudasobwa cyane bigabanya ubushobozi bw’amaso yawe?

Habimana Aimable, Umwarimu wungirije mu Ishami ry’Ikoranabuhanga muri “Tumba college of Technology”, avuga ko mudasobwa ari igikoresho cyiza ariko gifite ingaruka nyinshi, ku buryo uyikoresha aba akwiye kwitonda. Hari ibyo yadusangije wakwitondera mu gihe ukoresha mudasobwa.

Habimana Aimable avuga ko ‘screen’ za mudasobwa zakorwa mbere zica amaso cyane, ariko uyu munsi ngo izikorwa ntabwo ‘screen’ zazo zica amaso cyane nubwo nabyo ngo bidatanga icyizere (guarantee) ko n’ubundi nta ngaruka zifite.

Avuga ko uko dutera imbere mu ikoranabuhanga, ari nako tugenda twiyegereza ingaruka mbi ku buzima bwacu.

Ati “Dushobora kwangirika mu buryo ubu cyangwa ubundi, bitewe n’ibyo dukora mu buri munsi.”

“Ibintu 10 wakwitaho ukoresha Mudasobwa”– Habimana Aimable

1.Aho ukorera nta bindi bintu, nk’ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa kuko bishobora kumenekamo igapfa cgse ikangirika

2.Ahantu ukorera insinga zose zigomba kuba ziri ku murono neza, ku buryo uhita atazihitana, akaba yakwangiza mudasobwa atezwe n’insinga zijagaraye.

3.Kuruhutsa mudasobwa, nubwo ari ‘machine’ ugomba gufata umwanya ukayizimya kugira ngo nayo iruhuke, kuko iyo uyikoresha igihe kirekire cyane icanye biyigabanyiriza igihe cyo gukora.

4.Abantu bagomba kwirinda gukoresha mudasobwa mu buriri, mu ntebe cyangwa ahandi hantu itabona uko ihumeka.

Ati “Mudasobwa ikenera gusohora umwuka ushyushye ikinjiza ukonje, bigatuma ihora, ibyuma biyigize ntibyangirike,…nunabikora (kuyikoreshereza aho idahumeka) umenye ko urimo kugabanya igihe cyayo cyo gukora.”

5.Zirikana ko mudasobwa ntabwo ari nziza ku buzima (healthy), igihe cyose uyikoresha ishobora guhura n’ikibazo gishobora gutuma ubuzima bwawe bujya mu kaga.

6.Ugomba kwitwararika uburyo wicaramo, ku buryo utangiza urutirigongo kuko ushobora gukuramo ubumuga bw’ubuzima bwose.

7.Gukoresha mudasobwa amasaha atari menshi cyane, ukirinda kuyikoresha amasaha 24 ku munsi.

Ati “Ibyo bizakurinda kuba wakwangirika amaso kuko uko ukoresha mudasobwa cyane, niko ubushobozi bw’amaso yawe bugenda bugabanuka.”

8.Ugomba gufata ikiruhuko cy’igihe gito nyuma y’amasaha runaka uhugiye kuri mudasobwa ukora.

9.Umuntu usabwa kumara amasaha menshi akoresha mudasobwa mu kazi ke, ntabwo akwiye kuyakoresha yose yicaye imbere yayo.

10.Nyuma y’amasaha nk’atatu uhuze cyane kuri mudasobwa, uba ukwiye gufata ikiruhuko kigufi, ugafata nk’akantu ko kurya cyangwa icyo kunywa nk’amata. Ngo bigabanya ingaruka za mudasobwa ku mubiri, bikagarura imbaraga uba watakaje.

Abahanga bavuga ko abantu bakoresha mudasobwa igihe kinini bashobora guhura n’ibibazo by’umutwe, kubabara mu ngingo cyane cyane mu bujana kubera kwandika cyane, kubabara akaboko n’ijosi. Bigasaba ko uruhuka mu gihe urimo kwandika kuri mudasobwa.

Abahanga kandi bavuga ko mudasobwa ishobora gutera ibibazo by’amaso “Computer Vision Syndrome (CVS)”, biterwa n’impamvu zinyuranye zishingiye ku gukoresha nabi budasobwa kandi igihe kirekire kuko binaniza amaso, akaba yananirwa kureba neza.

Izi ngaruka akenshi ziba ari iz’igihe gito, zikagabanyuka iyo utarimo gukoresha mudasobwa gusa zikaba zishobora kwiyongera.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Aravuga mudasobwa kandi smartphones ari zo zigiye kurangiza abazikoresha, kuva ku bana bato kugeza kuri ba Mummy birirwa bazubitsemo umutwe, abenshi nta n’icyo bazikoreraho kidasanzwe ari ukwishimisha no kwidagadura gusa.

Comments are closed.

en_USEnglish