Digiqole ad

Nyamasheke: Umukobwa w’umunyeshuri yasanze atwite ahita yiyahura arapfa

 Nyamasheke: Umukobwa w’umunyeshuri yasanze atwite ahita yiyahura arapfa

Kuwa kane, Umukobwa witwa Leoncie Bangwanubusa, uri mu kigero cy’imyaka 30 yananiwe kwakira itwita rye ahitamo kwimanika mu kagozi ahita apfa.

Uyu Leoncie Bangwanubusa yigaga mu mwaka wa gatanu (5) w’amashuri yisumbuye, mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarusange.

Bangwanubusa ngo yasanze atwite kandi yari asanzwe afite undi mwana ari nawe wamudindije mu myigire ye, afata umwanzuro wo kwiyahura kuko ngo atashakaga kubyara undi mwana wa kabiri.

Uyu mukobwa wari mu biruhuko iwabo mu Kagari ka Mwezi, mu Murenge wa Karengera, yiyahuriye mu cyumba cya nyina babanaga. Abantu basanze yiyahuje inzitiramibu, gusa yasize yandikiye Nyina amusezera.

Mutuyimana Gabriel, Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera yabwiye Umuseke ko uyu mukobwa yaba yaragize ikimwaro akanga gukuramo inda ahubwo agahitamo kwiyahura, ni nyuma yo kwihakanwa n’umusore wamuteye inda.

Ati “Uyu mukobwa yamaze kumenya ko atwite aza kwihakanwa n’uwamuteye inda, aza gufata umwanzuro wo kuyikuramo gusa abona bidahagije ariyahura, gusa iyi nda koko si iya mbere ahubwo yari afite umwana w’imyaka 4.”

Mutuyimana Gabriel agasaba ababyeyi kuba hafi y’abana bari ku ishuri cyangwa mu biruhuko runaka, bakamenya ubuzima bw’abana kandi bagakurikirana imyigire n’imyitwarire yabo.

Amakuru agera ku Umuseke arvuga ko uwamuteye inda yaba yaraburiwe irengero kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru.

Polisi ikorere mu Karere ka Nyamasheke yatubwiye ko irimo gukora iperereza, ko bagikusanya amakuru yose ngo hamenyekane icyaba cyateye uku kwiyahura.

Nelson F. Niyibizi
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Uyu mumama imana imuhe iruhuko ridashira, kandi nkanaboneraho kugaya uyu musore wamwihakanye.

  • Ubundi igihugu ngo 64% by’abadepite Ari abagore nta mukobwa/gore wakagombye kuba aterwa ipfunwe no gutwita aho yiyahura. Ni ukuvugako abo twita intumwa za rubanda Ni ibipindi nkabimwe bya Rucagu Na Kaboneka ntibizongere kugira uwo bikereza.

  • Uwamuteye inda, nyuma akihakana uriya mukobwa, azaryozwe ayo maraso!!!

  • niwewambere wakuba abyase cyangwa asebye niyihangane kukoyabuze ubwenge kanki ababyeyi bihangane kuko byararangiye,namwebasore muterinda abakobwa mukabihakana reta ibafatire ingamba kuko muteje abbyeyi amarira nagahinda ,nibagufata bazaguhane nkuko itegekoribigena,ntambabazi bakugiriye

  • Ngo Imana imuhe iruhuko ridashira ! None se niyo yamuhamagaye cyangwa ni Shitani !Namwe ntimugafate imana uko itari.None se abyara uwambere ko atiyahuye ubwo uwa kabiri niwe warumuteye ikibazo kandi abirambyemo.Gusa ahemukiye Nyina n’uwo mwana wambere asize naho we ibye biramureba.Yagombaga gusarura icyo yabibye aho ku girango yiyahure.Uwamwihakanye ashobora kuba afite impamvu.None se uwo mukobwa niba yari mituelle muragirango amwigerekeho ashaka iki koko ! Bombi ntawe nshyigikiye ariko uwiyahuye agayitse kurenza uwamwihakanye.

  • Oya yagombaga kuyibyara nayo pe ntanuwamuseka ngo yabyaye undi kuko umwana si umuvumo ni umugisha
    niyo umusore yakwihakana ntiwakiyahura rwose wakihangana ukabyara ukirerera abana nubwo biba bigoye ariko umuntu aragerageza pe naho kwiyahura ni ububwa cyane ko yari afite undi mwana ukeneye gukundwa.

Comments are closed.

en_USEnglish