Digiqole ad

Rusizi: Mini-bus yakoze impanuka, umusore witeguraga kurushinga arapfa

 Rusizi: Mini-bus yakoze impanuka, umusore witeguraga kurushinga arapfa

*Inkumi n’umusore bari bavuye kwipimisha SIDA

Rusizi – Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu, imodoka nto itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Toyota ‘Hiace mini-bus’ yakoze impanuka, abari bayirimo barakomereka, umusore umwe muri bo witeguraga kurushinga ahita yitaba Imana.

Imodoka yakoze impanuka imaze kuvanwa aho yari yaguye
Imodoka yakoze impanuka imaze kuvanwa aho yari yaguye

MINI-BUS ifite plaque RAB 814Z yari itwawe na Nduwamungu Eduard w’imyaka 27, yarenze umuhanda kubera umuvuduko ava i Rusizi ajya Nyamasheke igeze mu murenge wa Giheke ikora impanuka, convoyeur w’iyi modoka ni we wenyine wavuyemo adakomeretse na busa, umuntu umwe yitabye Imana abandi 11 barakomereka harimo batandatu bakomeretse bikomeye.

Bazimaziki Theogene umwe mu bagenzi bari muri iyi modoka ni we witabye Imana, ngo we n’umukunzi we, nawe wakomeretse, bari bavuye ku bitaro bya Kibogora kwipimisha SIDA kuko biteguraga gushinga urugo vuba.

Abantu 11 bakomeretse barimo ab’igitsina gabo batanu n’ab’igitsina gore batandatu bose bari hagati y’imyaka 17 na 47.

Umurambo wa Bazimaziki wajyanywe mu Bitaro bya Bushenge, aharimo kuvurirwa batanu mu bari muri iyi modoka, abandi batandatu baravurirwa mu bitaro bya Gihundwe.

SP Sano Nkeramugabe yasabye abashoferi ko bakwiye kumenya ko batwaye abantu bakagabanya umuvuduko.

SP Sano ati: “Abashoferi bakamenye ko batwaye abantu bakita ku mategeko y’umuhanda kandi bakabanza bagasuzuma imodoka zabo mbere y’uko abagenzi binjiramo.”

Amakuru aravuga ko uwari utwaye iyi modoka yabuze feri, arwana na yo biranga ayigongesha umukingo, imodoka iribirindura, yangiritse bikomeye.

Iyi modoka yangiritse bikomeye
Iyi modoka yangiritse bikomeye

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Umuntu mutaramenyera umwirondoro mwahise mumenya ko yiteguraga kurushinga ndetse yaravuye ni kwipimisha hiv? Huum!

  • Mujye mucukunbura

  • Mwiriwe amahoro? Uwahaye UM– USEKE amakuru ko yawuhaye ay’igice?!!! Ikirango cy’iyo modoka (Plate number) yakoze impanuka mu Ntara y’Iburengerazuba,cyashyizwe kuri iyi nkuru ko ntaho gihuriye n’ukuri?!!!

    • Ariko abantu b’isi y’ubu mwabaye mute?Uvuze ko nomero iranga imodoka atariyo !?Ntutanze impamvu ngo utange ni nomero iriya.

  • Nonese ko bashyizeho inkuru nta gukosora mwabonyeho mujye mubanza musome kabisa

  • Ibyo aba chauffeurs bo mu Rwanda bakorera abana b igihugu biteye isesemi kandi bazabibazwa.ikibabaje nuko nta mu chauffeur ujya upfa murizino accidents.burigihe hagenda innocent lives.Very sad

Comments are closed.

en_USEnglish