Digiqole ad

Gen.James Kabarebe yizeje ko imikino ya Gisirikare izagenda neza

 Gen.James Kabarebe yizeje ko imikino ya Gisirikare izagenda neza

Stade Amahoro – Kuri uyu wa mbere tariki, mu birori byo gufungura ku mugaragaro imikino ihuza inzego za Gisirikare zo mu Karere ka Afurika y’IBurasirazuba izabera mu Rwanda kugeza tariki 18 Kanama, Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yahaye ikaze abakinnyi, abatoza n’ababaherekeje, abizeza ko banyurwa n’uburyo iteguye.

Min. Gen James Kabarebe mu ijambo rye, yahaye ikaze abashyitsi basuye u Rwanda.
Min. Gen James Kabarebe mu ijambo rye, yahaye ikaze abashyitsi basuye u Rwanda.

Ibi birori byatangiye Saa 12:50, byasusurukijwe n’umunyarwenya akaba n’umushyushyabirori, Arthur Nkusi, n’abahanzi bo mu Rwanda nka Tom Close, Urban Boys, King James, ndetse n’itorero Urukerereza.

Aya marushanwa agiye kuba ku nshuro ya 10, ntazitabirwa n’igihugu cy’u Burundi nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wungirije mu muryango wa Afurika y’Iburusirazuba (EAC) Charles Njoroge.

Yagize ati “Abarundi badutangarije ko batazaboneka muri aya marushanwa. Ni uburenganzira bw’igihugu kwitabira. Imikino yateguwe neza, kandi izakinwa n’ibihugu bine. Twizeye ko bizagenda neza.”

Ministiri w’ingabo mu Rwanda, Gen. James Kabarebe yahaye ikaze abashyitsi basaga 500 bavuye muri Tanzania, Kenya na Uganda baje guhatana mu mikino itandukanye.

Yagize ati “Ndifuza gushimira ibihugu byaje mu Rwanda. Gushaka intsinzi ni  ikintu cyiza mu mikino, ariko icy’ingezi kurushaho ni uguhura kw’abantu. Ingabo zihagarariye ibihugu byazo muri iyi mikino, mukomeze muzirikane insanganyamatsiko yaryo igira iti ‘One people One Destiny’ (Umuryango umwe, mu cyerekezo kimwe).”

Gen James Kabarebe kandi yashimiye buri umwe wagize uruhare mu itegurwa ry’iyi mikino, kandi ngo azi neza ko izagenda neza.

Nyuma y’ibi birori byo gufungura irushanwa, Abanyarwanda bagiye kumara ibyumweru bibiri birebera imikino irimo umupira w’amaguru, Basketball, Netball, handball n’imikino ngororamubiri, kwinjira ni ubuntu.

Mu mikino iheruka yabereye muri Uganda, ingabo z’u Rwanda zitwaye neza zitwara imidari ya zahabu mu mikino itatu, mu mikino ine yakinwe.

Akarasisi ka gisirikare kasusurukije abari kuri Stade Amahoro.
Akarasisi ka gisirikare kasusurukije abari kuri Stade Amahoro.
Abasirikare bakuru b'u Rwanda bari bitabiriye umuhango wo gufungura iyi mikino, bitabiriye uyu muhango.
Abasirikare bakuru b’u Rwanda bari bitabiriye umuhango wo gufungura iyi mikino, bitabiriye uyu muhango.
Abasirikare bari babukereye.
Abasirikare bari babukereye.
Ibendera ry'u Burundi ryazamuwe nubwo batitabiriye aya marushanwa.
Ibendera ry’u Burundi ryazamuwe nubwo batitabiriye aya marushanwa.
Mbere y'akarasisi baba bahagaze ku mirongo igororotse.
Mbere y’akarasisi baba bahagaze ku mirongo igororotse.
Umunyamabanga wungirije wa EAC, Charles Njoroge na Minisitiri w'u Rwanda ushinzwe EAC Valentine Rugwabiza bishimiye akarasisi k'abasirikare bo mu karere.
Umunyamabanga wungirije wa EAC, Charles Njoroge na Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe EAC Valentine Rugwabiza bishimiye akarasisi k’abasirikare bo mu karere.
Abakaraza b'Abarundi bakundwa na benshi mu kuvuza ingoma.
Abakaraza b’Abarundi bakundwa na benshi mu kuvuza ingoma.
Abaturage birebera ibirori, dore ko kwinjira byari ubuntu.
Abaturage birebera ibirori, dore ko kwinjira byari ubuntu.
Mu bahanzi baririmbiye abitabiriye umuhango wo gufungura imikino ya gisirikare harimo na Tom Close.
Mu bahanzi baririmbiye abitabiriye umuhango wo gufungura imikino ya gisirikare harimo na Tom Close.
Ntibitabiriye imikino ariko umuco wabo wagaragaye mu birori.
Ntibitabiriye imikino ariko umuco wabo wagaragaye mu birori.
Umunyamabanga wungirije wa EAC Charles Njoroge yatangaje ko u Burundi butazitabira aya marushanwa.
Umunyamabanga wungirije wa EAC Charles Njoroge yatangaje ko u Burundi butazitabira aya marushanwa.
Umugaba mukuru w'ingabo z'u Rwanda, Gen.Patrick Nyamvumba na Minisitiri w'Ingabo Gen.James Kabarebe bareba umuhamirizo w'urukerereza.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen.Patrick Nyamvumba na Minisitiri w’Ingabo Gen.James Kabarebe bareba umuhamirizo w’urukerereza.
Umunyarwenya Arthur Nkusi niwe wari MC, akanyuzamo akanatera urwenya.
Umunyarwenya Arthur Nkusi niwe wari MC, akanyuzamo akanatera urwenya.
Urban Boys ku rubyiniro bati "Rwanda uri nziza n'abagutuye ni beza."
Urban Boys ku rubyiniro bati “Rwanda uri nziza n’abagutuye ni beza.”
Itorero ry'Igihugu Urukerereza ryifuriza ikaze abashyitsi.
Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryifuriza ikaze abashyitsi.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish