Digiqole ad

Wari uzi ko Kigali Convention Center ariyo nzu ihenze muri Afurika?

 Wari uzi ko Kigali Convention Center ariyo nzu ihenze muri Afurika?

Inyubako ya Kigali Convention Center izatangira gukorerwamo tariki ya 1 Gicurasi 2016

Nyuma y’uko Kigali Convention Center yuzuye itwaye akayabo gasaga Miliyoni 300 z’Amadolari ya Amerika, ubu niyo nyubako ya mbere ku mugabane wa Afurika ihenze.

Urutonde rwa africaranking.com twifashishije, ruhura n’urw’izindi mbuga zinyuranye, rukagaragaza inzu zari zimaze igihe arizo ziyoboye izindi ku kuba zihenze muri Afurika, gusa hari aho batagaragaza inzu zimwe na zimwe na zimwe by’umwihari ku ziri munsi ya Miliyoni 100.

Urutonde rw’inyubako 10 zihenze muri Afurika

1.Kigali convention Center (KCC), iyi nyubako yatwaye arenga Miliyoni 300 z’amadolari ya Amerika niyo iyoboye izindi muri Afurika.

Convention Hotel igizwe n'inyubako eshatu zikoze mpandeshatu, aha uhagaze mu ruhande rumwe hejuru ureba hasi ahari na piscine
Convention Hotel igizwe n’inyubako eshatu zikoze mpandeshatu, aha uhagaze mu ruhande rumwe hejuru ureba hasi ahari na piscine

Yubatse ku buso bwa Hegitari 12,6 ku Kimihurura, kuri Rond point izwi nko kuri KBC, mu bilometero 5 uvuye hagati mu Mujyi rwagati n’ibilometero 5 uvuye ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe.

Soma inkuru: Icyo wakwifuza kumenya cyose kuri Kigali Convention Center

2.Bibliotheca Alexandrina, iri somero ryo mu Misiri ryari rimaze igihe ariyo nyubako ihenze muri Afurika, dore ko yuzuye mu 2002, itwaye Miliyoni 220 z’amadolari. Iyi nyubako ni ububiko bw’amateka y’abanyamisiri, ikaba n’isomero rya mbere rinini ku Isi.

Bibliotheca Alexandrina

3.AU Conference Center & Office Complex, inyubako y’Ikicaro cy’umuryango wa Afurika yunze ubumwe iri Addis Ababa muri Ethiopia. Iyi nyubako ifite uburebure bwa Metero 99.9 yuzuye mu … itwaye akayabo ka Miliyoni 200 z’Amadolari ya Amerika, ikaba ari inkunga ya Guverinoma y’Ubushinwa.

African Union Conference Center & Office Complex.
African Union Conference Center & Office Complex.

4.Corinthia Hotel Tripoli, Iyi Hoteli y’inyenyeri eshanu yubatse Tripoli muri Libya, yafunguye mu mwaka wa 2003, ifite agaciro ka miliyoni 152 z’amadolari ya Amerika.

Corinthia Hotel Bab Africa Tripoli.
Corinthia Hotel Bab Africa Tripoli.

5.Portside Tower, iyi niyo nzu ndende mu Mujyi wa Cape Town muri Afurika y’Epfo, yuzuye mu mwaka wa 2014, itwaye miliyoni 138 z’Amadolari.

Portside Tower
Portside Tower

6.The Pearls of Umhlanga, iyi nyubako ni umushinga mugari urimo ibyumba byo kubamo ifite agaciro ka miliyoni 138 z’amadolari. Yubatse ku nkombe za KwaZulu-Natal, muri Afurika y’Epfo.

The Pearls of Umhlanga.
The Pearls of Umhlanga.

7.Michelangelo Towers, iyi nyubako ya Hoteli nayo iri muri Afurika y’Epfo, ahitwa Sandton, yatwaye Miliyoni 64 z’Amadolari. Ikaba ifite agahigo ko kuba ariyo yakiriye ibyamamare byinshi birimo Oprah Winfrey, Lady Gaga, Justin Bieber, Perezida Obama n’umugorewe, Kanye West, n’abandi benshi cyane.

Michelangelo Towers Hotel.
Michelangelo Towers Hotel.

8.Hilton Durban, Iyi Hoteli mpuzamahanga y’inyenyeri eshanu yo ifite agaciro ka miliyoni 61 z’amadolari ya Amerika. Yubatse Durban, muri Afurika y’Epfo.

Hilton Durban Hotel
Hilton Durban Hotel

9.Maison des Députés, iyi nyubako yubatse i Yamoussoukro muri Ivory Coast, ifite agaciro ka miliyoni 50.

Maison des Deputes Yamoussoukro.
Maison des Deputes Yamoussoukro.

10.Makuza Peace Plaza, ni inyubako y’umunyemari w’umunyarwanda Makuza Bertin, yuzuye mu mwaka wa 2015, itwaye akayabo ka Miliyoni 42 z’amadolari ya Amerika.

Makuza Peace Plaza.
Makuza Peace Plaza.

Ku rutonde rwa ‘africaranking.com’, aha haza Hilton Taba Resort & Nelson Village, Hoteli yubatse ku nkombe z’inyanja itukura i Taba, mu Majyepfo ya Sinai mu Misiri, ifite agaciro ka miliyoni 41 z’amadolari.

Hilton Taba Resort & Nelson Village.
Hilton Taba Resort & Nelson Village.

UM– USEKE.RW

30 Comments

  • Makuza Peace Place ni wowe wayongeyemo ntivugwa kuri You Tube aho wakuye iyo nkuru! Kereka niba ari iya 11.
    KCC yo badushyiriyeho ifoto itagaragara neza ntibanerekena Hotel yayo. Mwe mwerekanye neza ku buryo uvuze agaciro ka 300Billions of USD ntawashidikanya. Uwa commentingaga yavuze ko Afrika yihuta mu iterambere cyane cyane u Rwanda! Ndumva ntawe utarukwiriye kubyishimira kereka aba contre succés babura icyo bagaya inka bati ” Dore icyo gicebe cyayo”

  • Iyi nkuru irasekeje cyane ngo Kigali Convention Center ngo niyo ihenze muri Africa??? warangiza ugashyiraho na Makuza Peace Plaza?? ibi birasekeje cyane pe!!

    • NI UKWIKIRIGITA UGASEKA/ UBUNDI SE UWAKORA AUDIT CG EXPERTIZE YAYO YAGARAGAZA ZIRIYA MILLION ZOSE

  • Gutwara miliyoni 300 yamadolari ntibivuzeko ifite agaciro kayo mafaranga tugereranyije ngongorane zabayeho kugirango yuzure.

  • huuummm! abazi iby’ubwubatsi batubwiye niba koko aribyo! hari ukuntu njya mbona bubaka inzu itarengeje 5million ukumva ngo iyi nzu yuzuye itwaye 15 millions! munsobanurire abafite ubwo bumenyi! ariko se koko ngo miliyoni magana 300 z’idorari ry’america???

    • IKIBABAJE NUKO ABAYUBATSE BAMWE BASEZEREWE NTANIMPEREKEZA BAHAWE,NDASHIMA ROKO UBURYO YITWAYE KUBAKOZI BUBATSE INTER CONTINANTAL.300 US DOLLARS YO YABA YARASOHOTSE ARIKO KWEMEZA KO YOSE YAYIGIYEHO KEREKA UTARUBAKA NGO AREBE UKO ASOHORA INOTI NTAMENYE IRENGERO RYAZO GUSA ZIKAJYA MURI DEPANSE YINYUBAKO.

  • CKzCc

  • Kugirango wumve uko Bill Gates akizee!!! iyo urebye umutungo yibitseho yakubaka iyo KCC zingane256 kuko yibitseho 76,8 Millards USdollar

  • Byaba bibabaje niba Africa yose icungira kuri KCC yo mu Rwanda!!!!!!!

  • Ese ni Kigali convetion centre cyangwa Kigali convention center?

    • @Miseke ni centre muri British English,bikaba center muri American english.Ese ubwo koko Wowe urumva inyubako nk iyi ngo niyo ihenze muri Africa,bajya kuyuzuza hanyuma kwandika ijambo rimwe bikabananira?

  • ntabwo bivuze ko ariyo ihenze kuko nizo wavuze icyo gihe zari zihenze muri iyo myaka . kandi nifaranga ryari rifite agaciro ugereranyije n ubu

  • Mutange link nyayo yaho mwakuye amakuru. Kuko aho muvugabibihari bitandukanye.

  • Kigali Convention Center ni yo yatwaye menshi? Cyangwa tubwirwa ko ari yo yatwaye menshi? Ikizwi nuko iri no mu nyubako zabayemo amanyanga menshi y’abayikozeho basimburana hato na hato. Undi mwihariko ifite, nuko yubatswe mu mutungo wa leta none ikaba iri mu maboko y’abikorera, kandi umwenda wayigiyeho utarishyurwa. Iby’iriya nzu byo ni birebire.

  • njyewe ndunva arintacyo bimbwiye, keretse iyo bavuga ngo abanyarwanda nibo babayeho neza kurusha abandi muri Africa naho biriya bivuze iki kumuturage wishwe ninzara kubera amapfa. barakubitira abana kuryama, ubukene burishe , ndabibonamo kwishira aho tutari

  • Ariko mudufata nk’abaswa abanyarwanda!!!ubwo imiturirwa yo muri Angola, Kenya, Algerie, Maroc, n’ahandi uzisize hehe???muzanyemo niya Makuza kweri!!! ese ko wagira ngo muba mukora iyamamaza, murahangana nande!!??? Ubanza mugira ngo abanyarwanda twese ntidusohoka ngo tumenye ibibera ahandi!

  • Ngira ngo kubara agaciro k’inzu ntibikwiye kurebwa amafaranga yayigiyeho yubakwa kuko byaterwa n’ibiciro byariho icyo gihe. Ahubwo hari hawkiye kureba izo nyubako uwazigurisha uyu mwanya iyahenda ni iyihe. Kuko ushobora gusanga kuyubaka yaratwaye make mu gihe cyayo ariko ubu kuyigurisha bihenze.

  • Guhenda Kw inzu iyo igurishwa ntiharebwa inzu gusa harebwa n aho iri umutekano, ibyoroshya ubuzima bihari,……… Kandi ukibukakako niba yubatse bigezweho iyayibanjirije nayo yari yubatswe bigezweho ariko icyo gihe cyayo.niba rero ihenze irahenze

  • Guhenda Kw inzu iyo igurishwa ntiharebwa inzu gusa harebwa n aho iri umutekano, ibyoroshya ubuzima bihari,……… Kandi ukibuka ko niba yubatse bigezweho iyayibanjirije nayo yari yubatswe bigezweho ariko icyo gihe cyayo.niba rero ihenze irahenze

  • Erega inzu ishobora kuzira itwaye amafranga menshi bitavuzeko ariyonzu nziza kurusha izindi. Inyubako ishobora gutwara amafranga menshi kubera impanvu binyurane. 1. Kuba warahanzwe nabarwiyemezamirimo, kuba igihugu gituye kure yinyanja bishyo ibikoresho bikahagera bitwaye amafranga menshi, kuba baratekininse cyangwa harakozwemo ubujura nibindi. Ndunva tutagobye kwishimira ko dufite inzu yatwaye menshi. Icyo twakishyimira nuko izayagaruza kandi ikagira uruhare mu iterambere ryigihugu. Naho ubundi itayagaruje cyaba ari mugihombo gikomeye.

  • Kuba ihenze binavuze se ko ari nayo nziza muri Afrika ? Binavuze se ko ari nayo ikomeye ? binavuze se ko yubakanywe ubuziranenge ? Mubigenzure bitaba ari amafranga yayigiyeho gusa menshi kandi atariyo nziza
    Ahubwo mudutangarize inziza kandi zikomeye muri Afurika maze turebe ko KCC irimo !!?

  • Byose rero bigaterwa n’abayiha agaciro kuko hari n’ibyo bita gukora ikintu cyiza kandi ku giciro cyo hasi.Mucunge ahubwo kuko mbonye izo nzu nyinshi niba atari zose zikurikiraho ziyirusha ubwiza kandi zo zaratwaye make , ibi nabyo simbizi ariko byamenya abubatsi!!!

  • Mujye muri Google mwitegereze mall of africa iri kubakwa midrand muri South Africa murasanga iyo nzu bita igitangaza cya Kigali bayibeshyera

  • Mall of africa izatwara million $376 muyitegereze munitegereze iyo frape yuzuye ikigali

  • MUJYE MUTUBARIRA AGACIRO IKINTU GIFITE UBU MUBONE KUBIGERERANYA NAHO UBAZE IBYAGIYEHO NTAHO BIHURIYE!
    EX: Umusarane wange mbaze ayo abafundi bandiye bakagenda batayirangije n’ayo nahaye abashakaga kuwusenya ngo ntacyangombwa cyo kuwubaka wasanga waruzuye uhenze kurusha inzu ntuyemo!

  • ARIKO NJYE HARI IKIJYA KINYOBERA KIKANANTANGAZA IYO BAVUGA NGO KCC IRAHENZE MURI AFRICA BIBUKA NO GUTEKEREZA KU MUTURAGE WABUZE UKO YIGIRA KUBERA INZARA NAWE BAZANYE GAHUNDA NGO ABANTU BAHINGE IGIHINGWA KIMWE KANDI BIKABA ITEGEKO NIBURA BATABANJE KUJYA INAMA N’ABATURAGE IBINTU BIGATEGURIRWA HEJURU IYO BIKITURA KU MUTURAGE GUTYO GUSA. NK’UBU UMUTURAGE YAGIRAGA AGASAMBU KE AKAGAHINGAMO IBYO ASHOBORA GUHINGAMO BYOSE NONE UBU ABANTU BARWAJE BWAKI BARABURA ICYO BAHA ABANA NONE MURARATA INZU ZIHENZE AHO MWARASE KO ABATURAGE BASHONJE. MUZABIBAZWA N’IMANA. UHHHMMM NARUMIWE

  • NTABWO ARIYO NZU IHENZE MUR AFRIKA AHUBWO NIYO NZU YATWAYE AMAFRANGA MENSHI CYANEEEEEEEEEEEEEEE
    HAGOMBYE GUKRWA UBUSHAKASHATSI PAC/AUDIT………..

  • Noneho ubwo bisobanura ko harimo Hilton Durban eshanu, mbega mwebwe !!!!

  • nonese n’abanyarwanda nibo babayeho neza muri africa? biteye agahinda.

  • kandi ubwo iyo bahera kumanzu yo mubindi bihugu bagasoza Ku Rwanda ho byari kwitwa ko ari ukuri! mwakunze ibyiwanyu ko naho ariheza koko ibi nibyo abanyamahanga batureba bakaduseka

Comments are closed.

en_USEnglish