Digiqole ad

RSE: Hacurujwe frw miliyoni zirenga 30, imigabane ya Bralirwa na BK iramanuka

 RSE: Hacurujwe frw miliyoni zirenga 30, imigabane ya Bralirwa na BK iramanuka

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Muri rusange, kuri uyu wa kabiri ku Isoko ry’Imari n’imigabane habaye ubucuruzi bunyuranye bw’imigabane ndetse n’impapuro z’agaciro mvunjwafaranda (bond) zifite agaciro ka miliyoni zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri rusange ‘Treasury bond’ zacurujwe ku giciro kiri hagati y’amafaranga y’u Rwanda 100.4 na 105, zari zifite agaciro k’amafaranga 30,350,000. Impapuro z’agaciro z’ibigo byigenga ntabwo zacurujwe.

Uko Bond za Leta z'ibigo byigenga zari zifashe ku isoko.
Uko Bond za Leta z’ibigo byigenga zari zifashe ku isoko.

Hacurujwe kandi n’imigabane ya Bralirwa 300 ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 48,000. Umugabane wa Bralirwa wavuye ku mafaranga 166 wariho ejo (kuwa mbere) ugera ku mafaranga 160, ku gaciro wamanutseho amafaranga atandatu (6).

Indi migabane yacurujwe ni iya Banki ya Kigali (BK), ku isoko hacurujwe imigabane ya BK 400 ifite agaciro k’amafaranga 109,600. Umugabane wa BK nawo wataye agaciro ho ifaranga rimwe.

Agaciro k’imigabane y’ibindi bigo bitacuruje ntiyahindutse, umugabane wa Crystal Telecom (CTL) uri ku mafaranga 70, EQTY iri ku mafaranga 334, NMG iri kuri 1200, KCB iri kuri 330, naho USL yo iheruka gucuruzwa ku mafaranga 104.

Uko imigabane yari yifashe.
Uko imigabane yari yifashe.

Raporo y’Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE)” iravuga ko isoko ryarinze rifunga hakiri abifuza kugura imigabane y’ibigo binyuranye, n’abifuza kuyigurisha.

Ku isoko hari imigabane ya BK 441,600 ku mafaranga ari hagati ya 274 na 280, mu gihe hifuzwaga imigabane ya BK 50,000 ku giciro cy’amafaranga 265.

Hari kandi imigabane ya Bralirwa 74,100 ku giciro cy’amafaranga ari hagati ya 160 na 172, ariko nta baguzi bari bahari.

Ahubwo hari ubusabe (bids) bw’abifuza kugura imigabane 241,200 ya CTL ku mafaranga 70 ku mugabane umwe, ariko nta migabane yari ku isoko.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • BK ko ikomeje kuduhombya cyane. Buri munsi imigabane iragwa Yesu we biteye ubwoba kabisa

  • abagendeye muricyo gihiriri cyo kugura imigabane batubwire niba kuva igihe baguriye barungutse natwe twijandike

Comments are closed.

en_USEnglish