Digiqole ad

USA: Umunyarwanda yahembewe uruhare rwe mu kuzamura urwego rw’imari rwa Amerika

 USA: Umunyarwanda yahembewe uruhare rwe mu kuzamura urwego rw’imari rwa Amerika

Parfait Mutimura ashimirwa igihembo igihembo yari amaze kwegukana.

Umunyarwanda Parfait MUTIMURA ukorera ku Isoko ry’Imari n’imigabane rya New York, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahembwe nk’Umunyafurika witwaye neza muri Serivise akoramo.

Parfait Mutimura ashimirwa na Melvin Sneed, ku gihembo yari amaze kwegukana.
Parfait Mutimura ashimirwa na Melvin Sneed, ku gihembo yari amaze kwegukana.

Parfait MUTIMURA umaze imyaka ine (4) muri business y’amasoko y’imari n’imigabane, ubu akorera mu ishami rya “Funds Management” mu kigo cyitwa “Novartis Capital Management LLC”; Iki kikaba ari ikigo gitanga ubufasha na Serivise z’ishoramari mu masoko y’imari n’imigabane i New York kuri ‘Wall Street’.

Iki kigo Mutimura akoramo, giha inama abashoramari mu rwego rw’imari banyuranye, baba abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo (institutions).

Batanga kandi Serivise zo gucunga ubutunzi bw’abantu, ishoramari mu rwego rw’imari n’amabanki, gufasha ibigo kubona imari binyuze mu masoko y’imari n’imigabane n’ibindi binyuranye.

Parfait Mutimura, ari mu ihuriro ryitwa “African American Financial Professionals Association”, iri huriro rihura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri mwaka muri Kanama, mu nama y’iminsi itatu.

Muri iyi nama, batanga ibihembo ku banyamuryango bageze ku ntego zishimishije kurusha abandi (success awards).

Mu nama y’uyu mwaka yabaye hagati y’itariki 6-10 Kanama, yabereye mu Mujyi wa Tampa, muri Leta ya Florida, Umunyarwanda Mutimura Parfait ari mubahembwe kubera ibyiza yagezeho.

Mutimura yatsindiye igihembo kiruta ibindi “Platinum Award”, mu kiciro cya “Closing With Conviction”, ni igihembo cy’ikirenga gihabwa umuntu wagaragaje guhozaho (consistency) mu bijyanye no gushaka imari umwaka ku wundi (capital raising year over year).

Ibyo yahembewe, ni ibyo yagezeho mu myaka itatu (3) ishize, aho yagize 125% mu buryo imari yatse zagiye zizamuka umwaka ku wundi “capital raising growth rate year over year”.

Iki gihembo kiriyongera kandi ku kindi bita “Career Success Award” gitangwa n’ikigo “New York Life Insurance Company” nacyo yahawe, by’umwihari ko ruhare rwe mu bijyanye no gutegura no kuzigamira iza bukuru (pension planning).

Parfait Mutimura dukunze no kwifashisha nk’umusesenguzi w’inzobere ku masoko y’imari n’imigabane yabwiye Umuseke ko yishimiye cyane ibi bihembo.

Yagize ati “Ibi byaranshimishije cyane, kandi bimpa nimbaraga zo gukorana umurava mu kazi kanjye.”

Mutimura Parfait w’imyaka 27, afite ikiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor) muri “Actuarial Science”, ndetse afite imyamyabumenyi (Post Graduate) muri “Investment & Securities Law”.

Parfait Mutimura amaze kuba inzobere mu bijyanye n'amasoko y'imari n'imigabane.
Parfait Mutimura amaze kuba inzobere mu bijyanye n’amasoko y’imari n’imigabane.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Very good accomplishment!

    • GOD BLESS YOU PARFAIT!

  • Go up! Na Minister Gatete Claver aragukeneye ngo umuvungurire kuri ubwo bumenyi, maze isoko ry’imali n’imigabane ryacu, ndetse n’Agaciro Development Fund bitere imbere!!!

  • Congrats man.Parfait ndakuzi muri Groupe Officiel Butare(Maths Physique)…wageze kure man

  • Congratulations to You, Iwacu I Kibungo baragutashya.

  • Komerezaho muvandi Uwiteka akomeze kukujya imbere muri byose!!!w’re proud of u!

  • Ngicyo rero icyo bita ishema ku muryango uvukamo no ku gihugu cyawe. Imana ikurinde muri byose ikurinda ibyoni musore muto, shema ry’ababyeyi n’Igihugu. Courage!!!

  • Parfait, ndishimye cyane kumva ko ugeze aho uba recognized internationally. Keep going, all the best to you! You are smart, now at Wall Street, you will do great wonders. Twiganye Zaza Petit Seminaire

Comments are closed.

en_USEnglish