Digiqole ad

Mali: Abasirikare batanu ba Leta baburiwe irengero

 Mali: Abasirikare batanu ba Leta baburiwe irengero

Ibitero bishya by’umutwe wa ‘Ansar Dine’ ku ngabo za Leta mu gace ka Mopti, muri Mali byakozwe ku cyumweru no kuwa mbere, byasize abasirikare ba Guverinoma batanu baburiwe irengero.

Amakuru aravuga ko ingabo za Leta zabanje gutegwa igico, nyuma zinagabwaho ibitero binyuranye.

RFI dukesha iyi nkuru iravuga ko, byose byatangijwe n’abantu bitwaje intwaro bateze igico ingabo za Leta mu duce twa Diafarabé na Dia, muri Mopti, muri Mali rwagati.

Igisirikare ngo cyagerageje byihuse gutabara abasirikare bacyo baguye mu gico, habaho kurasana hagati y’ingabo za Leta n’abitwaje intwaro.

Muri iyi mirwano imodoka za gisirikare nyinshi ngo zarahangirikiye, ndetse abasirikare batanu ba Leta baburirwa irengero.

Polisi ya Mali yo ikeka ko abasirikare baburiwe irengero baba bararohamye mu mugezi, kuko aho barwaniye ari hagati y’ishyamba n’umugezi.

Hari abandi bakeka ko abasirikare baburiwe irengero baba barafashwe bugwate n’abarwanyi Ansar Dine.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish