Digiqole ad

Impinduka muri Guverinoma zigamije kwihutitisha iterambere ntihakagire ababifata ukundi – Kagame

 Impinduka muri Guverinoma zigamije kwihutitisha iterambere ntihakagire ababifata ukundi – Kagame

Perezida Paul Kagame avuga ijambo ryo kurahiza abayobozi bashya/Village Urugwiro

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya binjijwe muri Guverinoma kuwa kabiri w’iki cyumweru, Perezida Paul Kagame yavuze ko impinduka zakozwe muri Guverinoma zidakwiye gusobanurwa mu bundi buryo, ahubwo zigamije kurushaho kwihutisha iterambere igihugu kirimo.

Perezida Paul Kagame avuga ijambo ryo kurahiza abayobozi bashya/Village Urugwiro
Perezida Paul Kagame avuga ijambo ryo kurahiza abayobozi bashya/Village Urugwiro

Mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, harahiye Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Esperance Nyirasafari.

Harahiye kandi Abanyamabanga ba Leta bashya bane (4), barimo Evode Uwizeyimana yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga  n’andi mategeko, Nsengiyumva Fulgence yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ushinzwe Ubuhinzi, Isaac Munyakazi yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, na Vincent Munyeshyaka wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe imibereho myiza.

Mu ijambo rye, Perezida Paul Kagame yabanje kwifatanya n’Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena by’umwihariko, n’Abanyarwanda bose muri rusange, mu kunamira Senateri Jean de Dieu Mucyo uherutse kwitaba Imana.

Ati “Muri uko kwifatanya namwe, (navuga ko) Mucyo yari umuyobozi mwiza wuzuza inshingano ze ku buryo ndetse atari wa wundi wiremerezaga cyane nk’ibyo rimwe na rimwe tujya tubona. Yari umuntu muzima, yari umuyobozi mwiza, nagira ngo dukoreshe uyu mwanya tumwibuke kandi tumushimira.”

Yakomeje ashimira abayobozi n’abandi bafatanyabikorwa bakomeje gufatanya mu bikorwa byo kubaka igihugu cyacu, mu nzego z’igihugu zitandukanye.

Kagame yabwiye abarahiye ko barahiriye inshingano kandi biyemeje gufatanya n’abandi gukomeza gukorera igihugu, no guharanira guhindura imibereho y’abaturage.

Ati “Nagira ngo rero ubwo baranumva ko iyo ndahiro n’ibikorwa byose bifite uburemere. Biganisha muri iyo inzira yo kubaka amajyambere. Abamaze kurahira ni ukubibutsa ko inshingano ari nk’ibisanzwe iteka tubadushaka gukora neza, no kwihutisha ibintu, no guhindura ibintu.”

Kagame yavuze ko n’ubwo usanga hari imikorere isa n’iyabaye akarande ku nzego za Leta, kuko usanga zigorana mu kwihutisha ibintu, ariko ngo abifuza ko ibintu byihuta ntabyababuza kubihorana.

Ati “Bureaucracy bisa nk’aho ari ikintu inzego za Leta,…buri wese arayigaya ariko kandi buri wese akayigiramo uruhare, ntabwo numva ukuntu bihora bityo bidahinduka. Nagira ngo nibutse abarahiye n’abasanzwe ko dukwiye guhora dushakisha uko twakora ibintu bizima, no kubyihutisha kuko guta igihe nta gaciro bigira.”

Yavuze ko n’ubwo hari ibyo kunenga, ariko hari n’ibyo kwishimira kuko hari intambwe ikomeza kugaragara mu bintu bitandukanye. Gusa, ngo n’ubundi uko igihugu gitera intambwe cyihuta mu iterambere, hari ibindi biba bigutegereje.

Ati “Iyo dukora neza iteka uhora ufite impungenge z’icyo wakora kugira ngo bidasubira inyuma cyangwa ngo bigume aho biri, ahubwo bigatera imbere, akazi ntikagabanyuka kariyongera.”

Perezida Kagame yavuze ko iyo habaye impinduka nk’iyakozwe, nta kindi bivuze, ngo ni ugushakisha impinduka zatuma igihugu gitera izindi ntamwe, kubera ko ngo n’abatakiri mumyanya bari barimo bitabavanyeho inshingano.

Ati “Kuko bajya ahandi, bazajyahandi n’umuntu ku giti cye,…ntabwo burya inshingano ikuvaho no ku giti cyawe uhora ushaka kugira ngo utange umusanzu wawe, uruhare rwawe ku nyungu zamwe n’iza rusange. Iyo byabaye bitya bikwiye kumvikana mu buryo bworoshye ntibikaremerezwe, ahubwo biduhe gushaka kurushaho gukora neza.”

Perezida kandi yaboneyeho gutangaza n’ubundi bugororangingo ku itangazo ryasohotse, avuga ko Minisitiri Valentine Rugwabiza wagizwe Ambasaderi ku Kicaro cy’Umuryango w’Abibumbye, ngo ni Ambasaderi ariko aracyari no muri Guverinoma (cabinet).

Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Kagame yibukije abayobozi kandi guhora bakereye urugamba rwo gukora ibyo bashinwe, kubikora neza no kugira umusaruro mubyo bakora kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere.

Andi mafoto agaragaza uko umuhango wagenze

Minisitiri mushya Esperance Nyirasafari arahira.
Minisitiri mushya Esperance Nyirasafari arahira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FPR-Inkotanyi (hagati) n'abandi bayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FPR-Inkotanyi (hagati) n’abandi bayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu muhango.
Abayobozi bakuru b'inzego z'umutekano banyuranye bari bitabiriye uyu muhango.
Abayobozi bakuru b’inzego z’umutekano banyuranye bari bitabiriye uyu muhango.
Bishop John Rrucyahana, wo muri Komisiyo y'Ubumwe n'Ubwiyunge nawe yari yabyitabiriye.
Bishop John Rrucyahana, wo muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge nawe yari yabyitabiriye.
Minisitiri mushya w'Ubuzima Dr Diane Gashumba.
Minisitiri mushya w’Ubuzima Dr Diane Gashumba.
Minisitiri mushya w'Uburinganire n'Iterambere ry'umuryango Esperance Nyirasafari.
Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Esperance Nyirasafari.
Evode Uwizeyimana mbere yo kurahira yavuganye n'abanyamakuru.
Evode Uwizeyimana mbere yo kurahira yavuganye n’abanyamakuru.
Minisitiri w'Ubutabera Busigye Johnstone aganira na mugenziwe Gerardine Mukeshimana, Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi.
Minisitiri w’Ubutabera Busigye Johnstone aganira na mugenziwe Gerardine Mukeshimana, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi.
Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye
Isaac Munyakazi, Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye
Odette Uwamariya, wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu nawe yari yitabiriye uyu muhango.
Odette Uwamariya, wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nawe yari yitabiriye uyu muhango.
Senateri Tito Rutaremara n'Abasenateri bagenzi be nabo bitabiriye uyu muhango.
Senateri Tito Rutaremara n’Abasenateri bagenzi be nabo bitabiriye uyu muhango.
Amb. Valentine Rugwabiza woherejwe guhagararira u Rwanda muri UN, gusa akazaguma no muri Cabinet.
Amb. Valentine Rugwabiza woherejwe guhagararira u Rwanda muri UN, gusa akazaguma no muri Cabinet.
Abayobozi banyuranye bari buzuye Inteko Ishinga Amategeko bitabiriye iki gikorwa cyo kurahiza aba bayobozi bashya.
Abayobozi banyuranye bari buzuye Inteko Ishinga Amategeko bitabiriye iki gikorwa cyo kurahiza aba bayobozi bashya.
Abanyamabanga bashya Me Evode Uwizeyimana na Nsengiyumva Fulgence barahira.
Abanyamabanga bashya Me Evode Uwizeyimana na Nsengiyumva Fulgence barahira.
Perezida Paul Kagame, n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu bari baje kwakira indahiro z'abayobozi bashya.
Perezida Paul Kagame, n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu bari baje kwakira indahiro z’abayobozi bashya.
Iforo y'urwibutso y'abarahiye n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu.
Iforo y’urwibutso y’abarahiye n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.
Nsengiyumva Fulgence n'umuryango we bifotoranya na Perezida Paul Kagame.
Nsengiyumva Fulgence n’umuryango we bifotoranya na Perezida Paul Kagame.
Munyakazi Isaac n'umuryango we hamwe na Perezida wa Repubulika.
Munyakazi Isaac n’umuryango we hamwe na Perezida wa Repubulika.
Vincent Munyeshyaka n'umuryango we hamwe na Pereizida Paul Kagame.
Vincent Munyeshyaka n’umuryango we hamwe na Pereizida Paul Kagame.
Perezida Paul Kagame hamwe na Minisitiri mushya w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Esperance Nyirasafari.
Perezida Paul Kagame hamwe na Minisitiri mushya w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Esperance Nyirasafari.

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • byabagendekeye gute noneho? nta gafoto na kamwe pe!!!!!!!

  • Thanks Umuseke,ariko gya mbona ibigarasha bimpinga gusa,kuri comment…keep forward for your job..

  • Murakoze cyane,nkunda ko mutugererayo mukazana n’amafoto,mukomereze aho.
    Congs kubafashe inshingano,all the best

  • ko mbona evode kwikote yambaye hariho ibendera ryurwanda rifatanye nirya canada bushatse kuvuga iki ? ko ari umunyarwanda akaba numunya canada ubwo se ntibimuvangira mukazi ke

    • He is a Canadian citizen. Wibuke ko itegeko-nshinga ryacu ryemera ko umunyarwanda ashobora kugira ubwenegihugu 2, so ntibitangaje kuba a minister yaba ari umunyacanada; irinde rero kuzana itiku hano, mureke nawe abe aryaho, nibyanga azongera ajye kuboroga.

      • Kiss ! Chouchou sandra

        U really knows how to answer #baby

        ????????????????????????????????????????????????????

  • Bishatse kuvugako nimunurambirwa azasubiriwabo kimwe nabamubanjirije

Comments are closed.

en_USEnglish