Digiqole ad

RSE: Imigabane ya Bralirwa na BK yamanutseho gato

 RSE: Imigabane ya Bralirwa na BK yamanutseho gato

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa kane, ku isoko ry’Imari n’Imigabane nk’uko bisanzwe hacuruje Banki ya Kigali, Crystal Telecom na Bralirwa. Imigabane yacurujwe ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 3 644 300.

N’ubwo imigabane y’ibigo binyuranye yacurujwe, ku ruhande rw’impapuro mvunjwafaranga (treasury bond) ntabwo zacuruje.

Hacurujwe imigabane 6 500 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro ka 1,719,400. Umugabane ukaba wacurujwe ku mafaranga 266, uvuye kuri 268 wariho ejo hashize. Wamanutseho amafaranga y’u Rwanda -2.

Hacurujwe kandi imigabane ya Crystal Telecom (CTL) igera ku 20 400, ifite agaciro ka 1,428,000. Umugabane wa CTL ntiwahindutse, wagumye ku gaciro k’amafaranga 70.

Ku isoko hacurujwe kandi imigabane y’uruganda Bralirwa igera ku 3 500, ifite agaciro k’amafaranga 496,900 . Aha, agaciro k’umugabane kamanutse kuko yaguzwe ku mafaranga 143, nyamara kuwa gatatu isoko ryari ryafunze uri ku mafaranga 144, wanutseho ifaranga rimwe (-1 Frw).

Imigabe y’ibindi bigo bitacuruje ntiyahindutse ugereranyije n’uko ejo byari byifashe, umugabane wa EQTY wagumye ku mafaranga 334; NMG iguma ku 1200; KCB kuri 330; naho USL iguma ku mafaranga y’u Rwanda 104.

Uko isoko ryafunze byifashe

Amasaha yo gufunga isoko yageze hari imigabane 2,079,400 ya BK iri ku isoko, ku mafaranga ari hagati ya 266 na 280, gusa nta baguzi bahari bayifuza.

Hari kandi imigabane 42,000 ya ku mafaranga ari hagati ya 143 na 144, ariko aha naho nta baguzi bari bahari. Hari n’imigabane 433,800 ku gaciro k’amafaranga ari hagati ya 70 na 77, ariko nta baguzi bahari bifuza kuyigura.

Ku isoko hari kandi impapuro z’agaciro mvunjwafaranga zifite agaciro k’amafaranga 6,500,000, ruguzwe ku mafaranga 106, gusa hari ubusabe bunini bw’abifuza kugura impapuro zifite agaciro k’amafaranga miliyoni 51,500,000 ku gaciro kari hagati y’amafaranga y’u Rwanda 100.1 na 104.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish