Guverineri MUNYANTWARI Alphonse yajyanwe mu Ntara y’Iburengerazuba
Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yatangaje ubugororangingo mu mpinduka z’abagize Guverinoma n’abayobozi bakuru mu nzego nkuru z’igihugu, Guverineri MUNYANTWARI Alphonse akurwa mu Ntara y’Amajyepfo ajyanwa mu Ntara y’Iburengerazuba.
Ashingiye ku cyemezo cya Perezida wa Repubulika Paul Kagame cyo kuwa 04 Ukwakira 2016, cyashyizeho abagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yasohoye itangazo amenyesha Abanyarwanda ubugororangingo bwakozwe.
Guverineri Munyentwari Alphonse yakuwe mu Ntara y’Amajyepfo ajyanwa mu Ntara y’Iburengerazuba. Ahubwo Guverineri mushya, Mureshyankwano Marie Rose ajyanwa mu Ntara y’Amajyepfo.
Mu itangazo rya mbere ryo kuwa kabiri, Munyentwari Alphonse niwe Guverineri w’Intara wenyine wari wagumye kumwanya we kuko abandi bose bahinduwe.
Soma inkuru : Perezida Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, ashyiraho n’Abayobozi b’Intara.
UM– USEKE.RW
17 Comments
Ibi ntabwo byumvikana uwabitangaje mberese yari yabivanyehe? Nigiki kitagenze neza aho bakorera ubugororangingo icyemezo cyasohotse ejo?
Jye ndabona Intara y’amajyepfo ishobora kuba ibihombeyemo; Uriya mugabo umenya ari umukozi! Umunsi nanjye Cabinet yanyibutse nzamwegera angire inama uko nzabyitwaramo.
Ibi byerekana akavuyo byakoranwe kabisa ( ibyo batangaje ejo byose) ! Ntabwo ari byiza kubyina muzunga muri ibi bihe ! This is not leardership kuri aba bavandimwe bakora izi gahunda zo gupanga imyamya n’aboyobozi bayijyamo!!!!
Icyo wita leadership ni iki? habaho umuntu utibeshya usibye Imana ???
wari ukwiye kwisubiraho mumvugo ubereye umunyarwanda.
Urakoze cyane H.E kuzana Alphonse Muntara y’uburengerazuba, byibura noneho nayo ya zanzamuka. he is veryy dynamic kandi yumvikana nabo ayobora. birashimishije nukuri ndizera ko equipe y’uburengerazuba izaba iri tayari kugendera kumuvuduko we. Ni umukozi nyawe.
Munyentwali iyo bamurekera iwacu kabsa yari ahashoboye rwose impinduka ninziza ariko guhita bahindura mumasaha 24 ntabwo aribyiza cyane.
Imikorere mu nzego za Leta isigaye ikemangwa cyane kuko ubona abayobozi bamwe batanasoma za documents bahawe mu rwego rwa administration. Usanga abayobozi batanasoma inyandiko bagiye gusinya, bapfa gusinya ibyo batasomye hanyuma ugasanga harimo amakosa. Dossiers nyinshi usanga zitigwa neza uko bikwiye no ku buryo buhagije, usanga nta za analyses profondes zikorwa. Niyo mpamvu musanga n’ibyemezo bifatwa rimwe na rimwe bihora bihindagurika.
Hari ubwo umukozi runaka ahabwa dossier runaka ifite ikibazo runaka ngo ayikoreho hanyuma atange igisubizo, yajya kuguha icyo gisubizo ugasanga ntaho gihuriye na mba n’ikibazo cyari muri iyo dossier. Birababaje.
Usanga za analyses zikorwa akenshi zikorwa ku buryo bwa cyenyege (“d’une manière superficielle”) ntabwo zijya mu ndiba ngo zicukumbure, bivuze ko zitajya “en profondeur”
@Kabirima ndemeranywa hamwe nawe Bose bakora bahushura ugirango ntabwo baba biyizeye bosebaba bakorera ejo bahora bahangayikishijwe nokubonwa neza ibindi ntibibareba ngaho ahobyose bipfira..nkizi ngororangingo murwego rugeze hariya nuburabgare buteyubwoba.
Ejo Minister w’uburezi yavugaga ko abana bose bagomba kwimurwa baba batsinze exam cg bayitsinzwe, abenshi mwamuhaye amashyi. None abo bana sibo bakura bakanyura za ULK, UNILAK naho bakimuka gutyo hanyuma bakaza gukora muri ako kazi uvuga. Mujye mumenya aho igihugu cyanyu cyerekera, atari ukuvuga gusa.
Hakwiye ivugurura mu mikorere y’abakozi ba Leta, umukozi agakora abishyizeho umutima n’ubwenge, akareka gukora asa gusa n’uwikiza cyangwa urangiza umuhango. Hari n’ubwo usanga mu mikorere ya bamwe habuzemo icyo bita “raisonnement logique”. Murumva imikorere nk’iyo yatugezahe.
Arikubundi kwatari Murekezi ubashyiraho kuki azagukoubugororangingo kuki abakozayo makoss atabaribo bazagukorubwo bugororangingo?
Kibindi uri Kibindi koko.cg urunjyo,ariko ubundi warize cg uraparapara gusa,PM uzi inshingano ze?
Nonese urumva umumariye iki wowe Mamina? niba uzi inshingano za PM wazisobanurira abatazizi aho kugira ngo utukane. ngaho tanga umusanzu wawe rero niba uzizi koko.
yego ra
Wowe Mamina niba warize wadusobanuriye uko uriya mwanya wagiyeho ninshingano ze maze ukareka gutukana?
murakoze mubyeyi muduhaye umuyobozi
reka mbwire abanyarwanda dutuye mu intara yuburengerazuba ko tugiye kuva mumyanya yanyuma tukagera kurwego rushimishijye ariko tuzabigeraho dufatanijye na munyentwari baduhaye.baturage bakarere ka nyabihu mureke dukure amaboko mumufuka dukore tube nka huye na nyanza kuko twifitiye umutungo kamere.
Comments are closed.