Digiqole ad

Rayon Sports yatsinze Bugesera, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona

 Rayon Sports yatsinze Bugesera, ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona

Kuri uyu wa gatandatu Rayon Sports yatsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa, bituma ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 16 itarinjizwa igitego na kimwe mu mikino itandatu.

Seif yinjije igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino n'umutwe (photo: rayonsports.net).
Seif yinjije igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino n’umutwe (photo: rayonsports.net).

Uyu mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona wa ‘Azam Rwanda Premier League’ wari witabiriwe n’abantu benshi bari bakubise buzuye stade ya Kigali.

Wari umukino ugaragaramo ubuhanga ku mpande zombi, gusa hafi ku munota wa 75 umukinnyi wo hagati wa Rayon Sports Niyonzima Olivier Seif yaje gutsinda igitego cy’umutwe.

Ku ruhande rwa Seif nicyo gitego cya mbere atsindiye Rayon Sports, iki gitego kandi cyatumye Rayon Sports yuzuza imikino itandatu idatsinzwe ndetse itinjijwe igitego na kimwe.

Ku rundi ruhande ariko Bugesera FC gutsindwa umukino wa gatandatu byatumye ijya ku mwanya wa cyenda ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota umunani (8) gusa, kuko ubu imaze gutsinda imikino ibiri, inganya ibiri, itsindwa ibiri.

Muri uyu mukino kandi hasomwe ubutumwa bujyanye n'umunsi w'igiti no gukangurira abantu kubungabunga amashyamba, Aha Kapiteni wa Rayon Bakame arasoma ubu butumwa (Photo: RayonSports.net).
Muri uyu mukino kandi hasomwe ubutumwa bujyanye n’umunsi w’igiti no gukangurira abantu kubungabunga amashyamba, Aha Kapiteni wa Rayon Bakame arasoma ubu butumwa (Photo: RayonSports.net).

Ku bindi bibuga, Espoir FC yatsinze Mukura VS 2-0 bituma yicara ku mwanya wa kane n’amanota 10, mu gihe Mukura yo yahise ijya ku mwanya wa 11 n’amanota indwi (7).

Amagaju nayo kandi yabonye amanota atatu ya mbere, kuko yatsindiye Marines FC 1-0 iwayo kuri stade Umuganda.

Ku mukino w’umunsi wa gatandatu wa Shampiyona kandi, kuwa kane AS Kigali yatsinze Gicumbi FC 1-0. Naho umukino Pepiniere FC yari kwakiramo APR FC wo wimuriwe ku itariki 14 Ukuboza 2016.

Kuri iki cyumweru, Musanze FC irakira Police FC i Nyakinama, Kirehe FC irakira SC Kiyovu i Kirehe, Etincelles FC irakira Sunrise FC kuri stade Umuganda.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Komeza utsinde Gikundiro gikundwa nabose!! Twihorere abadutega iminsi!!congz Niyonzima Olivie AKA,Seif!!komeza uterimbere musore wacu!!

  • umuseke ko mutagafashemo ngo muduhe ku amafoto menshi nkuko twabimenyereye?

  • Umuseke nawukundiraga inkuru za wo zijyanye n’amafoto meza kdi menshi none musigaye mudupfunyikira nk’abandi bose!

  • ya mafoto yagiye he? twari tuzi ko muzajya mushyiraho ayimikino myinshi kuva hari award mwateguye

  • umuseke.com ko na mafoto muduha ahagije mbega we ubu kweli inkuru iherekejwe na mafoto 2muba mwumva ari nkuru yuzuye

  • nimwigire kuri ruhago yacu niho haramafoto yubwenge asobanutse

  • Yemwe bakristu muri mu misa mufate imisaraba n’amashapure dusabire Mukura igume mu cyiciro cya mbere!

Comments are closed.

en_USEnglish