Digiqole ad

Muri uku kwezi kumwe abantu 40 bateye inda abana batawe muri yombi

 Muri uku kwezi kumwe abantu 40 bateye inda abana batawe muri yombi

Umwana utwite

*Mu bushakashatsi basanze hafi 80% bateye abana inda batabihanirwa
*Mu kwezi kumwe abagera kuri 40 barafashwe, batatu bakatirwa gufungwa burundu
*Barasaba Leta gushyira imbaraga mu guhana abatera abana inda.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ‘CLADHO’ uratangaza ko nyuma y’uko ushyize ahagaragara ubushakashatsi bugaragaza uburemere bw’ikibazo cy’abana b’abangavu baterwa inda zitateganyijwe, ubu abantu 40 ngo bamaze gutabwa muri yombi, ndetse batatu bakatiwe gufungwa burundu.

Kuri uyu wa  25 Ugushyingo u Rwanda rurifatanya n’Isi mu bukangurambaga bw’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubu bushakashatsi CLADHO yakoze muri Werurwe 2016, ikaza kubumurika mu kwezi gushize-Ugushyingo ku itariki 19, bugaragaza ko ikibazo cyo gutera abana bato inda zitateguwe kimaze gufata intera ikabije.

Evariste Murwanashyaka, Umuyobozi ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’inda zitateganyijwe muri CLADHO avuga kimwe mu bibazo baje kubona ubwo bakoraga ubu bushakashatsi, ngi uko usanga abenshi mu batera abana inda batabihanirwa.

Ati “Turasaba Leta gushyira ingufu mu gukurikirana abantu batera abana inda kuko twasanze hafi 80% b’abateye abana inda nta n’umwe wakurikiranwe, ari nayo mpamvu twatangiye ‘process’ yo kubafata no kubafunga.

Ku bufatanye na Polisi, ishami rya CID, bamaze gufunga 40 muri uku kwezi kwonyine, hari na batatu bo muri Gasabo na Kicukiro baraye bakatiwe gufungwa burundu, turashaka ko Leta ishyira ingufu mu gukurikirana abantu batera abana inda bakabihanirwa.”

Murwanashyaka avuga ko bariya 40 bamaze gufungwa bakomoka mu Turere dutandukanye, kuko ngo harimo nka 4 b’i Nyamasheke, 6 Nyarugenge, 3 Rwamagana, 4 Bugesera, 2Huye, 5 Gasabo, n’ahandi.

CLADHO kandi isaba Leta gutangiza ubukangurambaga bwimbitse kugera ku rwego rw’umudugudu, kugira ngo inzego z’ibanze zibigire ibyazo, buri wese yumve ko ikibazo cyo guhohotera abana ari ikibazo gikomeye akigire icye.

Ikindi, ngo abayobozi b’inzego z’ibanze bagasabwa kujya batanga amakuru ku gihe no kugaragaza ibibazo by’abana bahohotewe hakiri kare.


Ibyavuye muri ubu bushakashatsi

Bwakorewe ku bana batwaye inda zitateganyijwe 818, bo mu bice binyuranye by’Uyurere icumi bakoreramo, aritwo Bugesera na Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, Huye na Kamonyi mu Majyepfo, Gicumbi mu Majyaruguru, Nyamasheke na Karongi mu Ntara y’Uburengerazuba; Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Evariste Murwanashyaka, yatubwiye ko Akarere ka Huye ariko kaje ku isonga mu kugira abana benshi batwaye inda zitateganyijwe, gakurikirwa na Kicukiro (2), Bugesera (3), Nyamasheke (4), hanyuma Gicumbi iza ku mwanya wa nyuma wa cumi.

Ati “Impamvu zibitera twasanze ari nyinshi, 64% batubwiye ko batanyurwa n’ibyo ababyeyi babaha, 19% bavuze ko babuze urukundo rw’ababyeyi, 9% amakimbirane yo mu miryango, 5% bakorewe ihohoterwa, abandi bagera nko ku 10% batubwiye ko badasobanukiwe n’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere mu buryo bwimbitse.”

CLADHO ivuga ko iki kibazo kimaze gufata intera ikomeye, ndetse nyuma y’ibiganiro ku rwego rw’igihugu bateguye, ubu bari kuzenguruka mu Turere bakoreyemo ubushakashatsi, bakora inama n’inzego zose zo ku rwego rw’Akarere zifite aho zihuriye no kurengera umwana, kugira ngo bababwire ibyavuye mu bushakashatsi, hafatwe n’ingamba zo kurengera abana, no kubarinda gutwita.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Police se irafunga abateye inda ibifitiye uburenganzira ? Irabafunga se ibarega ikihe cyaha, ko gutera inda atari icyaha kiri criminal cyanditse mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ? Kuba CLADHO, umuryango ushinzwe uburenganzira bwa muntu ariwo urimo gushyigikira ibi bintu byerekena ko nawo utazi icyo ukora.

    Gusa biteye ubwoba, nk’ubu urasanga udukobwa twinshi turimo kuza gushaka akazi hano i Kigali tuba twrabyaye, dusize abana mu cyaro, kandi ugasanga turi mu myaka 15, 16, 17, 18 ukibaza ikibazo kiri muri uru Rwanda kikakuyobera.

    Ibi bigira ingaruka:

    iyambere ni uko: Izo mpinja basigira ba nyirakuru nizo usanga akenshi zarwaye bwaki, kugwingira, kandi zigahitanwa n’urupfu zitarageza ku myaka 7, bikongera mortalite infantile mu Rwanda.

    Iya 2 ni uko aba bana b’abakobwa n’iyo babonye akazi ko mu rugo, akenshi karabananira, bakayoboka umuhanda, nibo uzasanga Nyabugogo na marathon bzanguza, barwana n’inkeragutabara, abandi bakishora mu buraya muri iyi Kigali ishinyitse amenyo… Umujyi wa Kigali na Police nabo bagakora akazi kabo, Ibi aho byatugejeje na za Human Rights Watch ntawe utahazi…

    Iya 3 inakomeye cyane ni ugusenyuka k’umuryango, kuko ari uwatewe inda, ari n;uwayiteye biragoye ngo bazavemo abantu bakorara umuryango, bagirire society akamaro.

    Gufunga abataye izo nda rero ntabwo bizakemura ikibazo na gato, ahubwo Leta nisubire muri gahunda yayo ya 12 basic education niho birimo gupfira (12YBE ntiyagombye kuba ahantu ho gutangira amasomo yo mubitabo gusa), niho abana barimo kwangirikira. Biteye ubwoba pe, kandi abenshi barasambanywa n’abantu baba bakomakomeye mu mirenge, mu tugari, imidugudu, kimwe n’aho baca bajya/bava ku ishule, abandi basambanyirizwa muri za gettho bakodesha hafi y’ishule kuko baba baturuka kure kandi nta macumbi ishule rifite. Ubundi kera umwan w’umukobwa yarererwaga muri internat ya secondaire, utarabashaga kujyayo(dore ko babaga ari na benshi) nawe akaguma mu rugo akazaba ariho bamuvana ashyingirwa ku myaka 21,22, 23…, ariko ubu umwana arava muri primaire afite imyaka 12, 13, akajya kwiga mu bilometero 10~20, adashobora gutaha iwabo kandi ikigo nta n’amacumbi gifite, akishyirahamwe n’abandi bagakodesha ka ghetto, maze ubundi imibiri y’abasore bafite cash aho kuri quartier ikizihirwa… Ibi iyo ubyongeyeho ikibazo cy’ababyeyi badohotse mu kurera na Leta ikabafasha kuvanaho igitsure cya kibyeyi, nibyo birimo kongera izi nda ziterwa abana ba 14, 14, 16,17…hanyuma Leta ikiruka ishaka za NGO z’abazungu ngo nizize zikore ubushakashtsi bamenye igitera inda,…Nzaba ndeba nanjye aho ibi bizagarukira !

    • kuba bitwa abana, ni ukuvuga ko bari munsi y’imyaka 18, kdi birahanirwa kuryamana n’umwana wo munsi y’iyo myaka,bifatwa nko gufata Ku ngufu. Icyo nicyo bahanira uwateye inda umwana.Ikibazo kizaba ikihe?Iyo urebye umuvuduko ubusambanyi buriho, hari n’igihe usanga yayitewe nubwo bangana cg aruta,uwo bamufunze baba bamuhohoteye!

  • abakobwa baterwa amada bakiribato bariyongeye.. mudufashe mukemure icyokibazo?

  • Nta bushobozi abantu bafite bwo kugikemura .Ariko kuko umuntu atari imfubyi,Imana yonyine niyo izatanga umuti urambye w’iki kibazo..Kubera ko gardes-fous(=bariyeri) zahoze zirinda abana b’abakobwa zateshejwe agaciro n’abantu b’iki gihe:inyigisho z’amadini nta mbaraga zigifite,umuryango nawo ntazo wifitiye;igihugu nta politiki ihamye cyifitiye kuri iki kibazo, na none kandi abana barareba kandi barumva byinshi bibamara ubwoba bagasambana batitangiriye..muragirango bigende bite ko urubyiruko rw’isi rwagoswe.Birasaba rero imbaraga n’ubushake bisumba iby’ikiremwa muntu kugirango ibi bintu bibabaje bihinduke[mu gifaransa twavuga ngo ” il faudra l’intervention d’une force surnaturelle pour éradiquer le fléau actuel de la fornication!”].Nta kundi bizahagarikwa.Wowe musomyi,watubwira nawe umuti ubona w’iki cyorezo:ese n’ugufunga?N’ugucira abatwaye inda ku kirwa ntazi?N’uguhata ababyeyi amasomo bakamenya kurera neza?Urabibona Ute?).

  • ariko se umwana ashobora gusama inda? uretse ko ahohgoterwa gusa naho iyo yageze igihe cyo gusama ni uko aba atakiri umwana!

  • Hari ikosa Leta yakoze rikomeye ngo barimo barengera uburengazira bw´umwana,
    baravuga ngo:” umubyeyi ntakarebe igitsure umwana, umwana ntagakubitwe yakoze
    ikosa, ngo nibareke umwana yirere mu byukuri niko bivuze.”
    None ubu ntabwo bareba ko bibeshye ngo barimo bakopera indero yábazungu?
    ubwo ntabwo indero ya kinyarwanda ya kera yari ariyo nziza ?none ko wanga kugarura
    ihene ikiri bugufi yahita ukabira nkayo,ubu ntibarimo bijuta ?
    Nimureke bazibyare,kandi turazi ko ubusambanyi bukorwa nabose bari bafite n´inshingano zo kuburwanya, ngaho navuga simvura.

  • Birababaje. Ubu hadutse imvugo ngo “kurya umwana”ukabona umuntu w’umugabo wibwiraga ko yiyubashye,nawe ubyiruye, arabiganira nk’ibintu bigezweho. Biteye iseseme kubona ingirwa babyeyi z’abagabo zigamba uko zirya abana b’abantu. Niba ari ibisazi, niba ari umurengwe, simbizi. Ubu ni ko batera indwara izi mpinja, niko abavuka bavutswa kurerwa n’abababyaye.Ni ko aba ba nyampinga bangirika mu mutwe,kuko ahahaza h’ubuzima bwabo haba hari mu mazi abira,
    Ni byinshi cyane
    Sindwanya kubahana, ariko nibitangira, noneho bazabatera inda banabice. Uko mbibona, ku mahano nk’aya, hasubuzweho igihano cy’urupfu. Ababyeyi babe maso n’ubwo ubuzima bugoye. Nyagasani atabare, adukirize abana izi za nyamuryabana. Ibi bikoko gabo nibyo bitera intero ngo gukuramo amada, ngo kugabanya imyaka y’ubukure n’iyo gushyingirwa, ba nyiramamawanjye iyo mu nteko nabo bati nibyo tugendane n’ibihe! Ndashimira aba batangiye kubirwanya, nsaba abayobozi b’Igihugu cyacu ngo bareke kwibanda ku byaha bimwe ngo bibagirwe ibindi.

  • Mukandayisenga, gusambanya umwana ni icyaha cy’ubugome. Ese ntiwabari ubizi? Bimenye rero ubimenyeshe n’abandi. Uwo gihamye afungwa burundu.

Comments are closed.

en_USEnglish