Digiqole ad

Ubushakashatsi: U Rwanda ni urwa mbere muri Africa rufite Abashomeri bacye mu rubyiruko

 Ubushakashatsi: U Rwanda ni urwa mbere muri Africa rufite Abashomeri bacye mu rubyiruko

Ubushakashatsi bushya bwatangijwe n’ikigo cy’umuherwe Ashish J Thakkar bwiswe “Ashish J Thakkar Global Entrepreneurship Index” bwashyize u Rwanda mu bihugu 45 bya mbere ku isi byorohereza guhanga imirimo, ndetse rukaba urwa kabiri muri Africa. Gusa, ni urwa mbere muri Afurika mu bijyanye no guha imirimo urubyiruko.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na ‘Mara Foundation’ ifatanyije n’ikigo ‘Opinium Research’ bwiga ku nkingi eshanu (5) zifasha mu guhanga umurimo, ni ukuvuga Amategeko, Ibikorwaremezo, Uburezi, Imari (finance) no Korohereza abihangira umurimo (entrepreneurial environment).

Inkingi eshanu n'ibyiciro bito bizigize barebyeho.
Inkingi eshanu n’ibyiciro bito bizigize barebyeho.

Kuba umuherwe Ashish J Thakkar yibona nk’umunyafurika cyane dore ko ubukirebwe abukomora muri Uganda, akaba yarabaye mu Rwanda, ndetse akaba afite n’ishoramari mu bihugu byinshi bya Africa, ubu bushakashatsi bw’ikigo cye bwagennye igice cyihariye kuri Africa cyiswe ‘‘Focus on Africa’.

Ibihugu 10 bya mbere ku isi byorohereza abihangira imirimo, ni Singapore ya mbere, igakurikirwa na New Zealand (2), Denmark (3), Canada (4), United Kingdom (5), Norway (6), Ireland (7), Finland (8), Switzerland (9) na Sweden ya 10.

Ku mugabane wa Africa by’umwihariko, Namibia iza ku mwanya wa mbere, igakurikirwa n’u Rwanda, Botswana, South Africa, Zambia, Morocco, Tunisia, Kenya, Senegal, Ghana.

U Rwanda by’umwihariko rwagize amanota menshi mu nkingi y’Amategeko rwagizemo amanota 61% n’iy’Imari rwagizemo 65%.

Ku nkingi y’Imari, u Rwanda ruza ku mwanya wa 18 ku isi, imbere y’ibihugu byinshi by’ibihangange, ngo kubera umuhate wa Guverinoma wo korohereza abashoramari gukora ubushabitsi (ease of doing business). Iyi raporo igashima cyane cyane ko kubona inguzanyo byoroshye kandi hari umucyo mu bucuruzi.

Ku nkingi y’Amategeko, u Rwanda rwagize amanota menshi mu birebana n’imiyoborere (public sector performance), koroshya isoko ry’umurimo (labour market flexibility) n’umucyo mu bushabitsi (business transparency), bituma ruri ku mwanya wa 27 ku isi muri iyi nkingi.

Ibi ngo ni umusaruro wa Politike yo kwegereza ubuyobozi abturage, n’impinduka zakozwe mu korohereza za Sosiyete Sivile (civil sector reform). Ibi ngo byatumye u Rwanda rugira umutuzo wa politike (political stability), bizmura umucyo kandi byongera kuba icyizere.

Ikindi cyahesheje u Rwanda amanota cyane muri ziriya nkingi zombi, ni urukiko rw’ubucuruzi rwashyizweho kugira ngo rujye rukemura impaka n’ibibazo bivutse mu bucuruzi.

Uko ibihugu bya mbere bikurikirana muri buri nkingi, ku mugabane wa Afurika.
Uko ibihugu bya mbere bikurikirana muri buri nkingi, ku mugabane wa Afurika.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko imbogamizi zikomeye zisigaye muri Afurika ari iz’ibibazo bya Politike, ibikorwaremezo bidateye imbere, ireme ry’uburezi rikiri hasi, n’imiterere y’ubukungu usanga budashingiye ku bintu byinshi (under-diversified economies).

U Rwanda kandi rushimirwa uburyo umushinga wo guha abaturage amashanyarazi hifashishijwe imirasire y’izuba ugenda neza kandi ukaba uri gukemura ikibazo cyo kutagira amashanyarazi ahagije cyugarije Africa n’u Rwanda by’umwihariko.

Ibihugu nka Namibia na Botswana biri mu myanya itatu ya mbere byo byagize amanota menshi mu nkingi y’uburezi, kubera umubare munini w’abaturage bazi gusoma no kwandika ndetse n’ireme ry’uburezi riri hejuru.

Hari ibindi byiciro byihariye, nk’uruhare rw’Abagore mu nzego z’imirimo, aho usanga imibare igenda izamuka ku mugabane wa Africa by’umwihariko iyo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Aha, u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu, inyuma ya Tanzania na Madagascar.

Ikindi cyiciro cyihari, ni ikijyanye n’imirimo ku rubyiruko (Youth unemployment) bikiri ikibazo muri Africa. Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubu abanyafurika bari hagati y’imyaka 15 na 24 bagera kuri miliyoni 200, gusa ngo mu bihugu nka Egypt na South Africa usanga hafi icya kabiri cy’uru rubyiruko nta kazi rufite.

Muri iki cyiciro, u Rwanda ngo nirwo ruri ku mwanya wa mbere mu kugira urubyirubyiruko rucye rudafite imirimo, kuko ruri hafi kuri 4%.

Uko ibihugu bya Africa bikurikirana mu Bushomeri mu rubyiruko.
Uko ibihugu bya Africa bikurikirana mu Bushomeri mu rubyiruko.

Ubushakashatsi bureba uburyo ibihugu binyuranye ku isi byorohereza abihangira imirimo, bwakorewe mu bihugu 85 bigize 92% by’umusaruro mbumbe (GDP) w’isi yose.

UM– USEKE.RW

28 Comments

  • Ubu bushakashatsi burabeshya! ubushomeri ni danger

    • Banza urebe icyiciro bizeho niho usobanukirwa biza ku rubyiruko ruri hagati yimyaka 15-24 aho rero nibyo abensho baba bakiri mu mashuli, bakoze ku cyiciro kire hejuru byo imibare yahinduka

    • mujye mubanza musome ibyanditse , musesengure ntawahakanye ko ubushomere budahari , burahari kandi ni ikibazo cyahagurukije igihugu cyose, ariko ni ukwibaza ngo ahandu bari kugereranya ho hameze hate? niyo mibare rero uri kubona mu bushakshatsi wowe ntukanyagirwane nabandi ngo wumve ko wowe watose kubarusha ngo wumve byacitse

  • yes! mu mpapuro nitwe dufite abashomeri bake muri Africa, wasanga ari no kw’isi yose!Gusa Kuri terrain ubanza atariko bimeze.

    • Nibyo iyo mikorere mibi hari aho igaragara ariko aha ushingiye ko hizwe ku bafite imyaka 15-24, nawe nureba muri rusange urasanga abenshi bari mu mashuli, abadafite akazi benshi bari mu rubyiruko rwo hejuru yiyo myaka

    • ngaho jya kuri terrain ubundi ugaruke uchallenginga ubu bushakashatsi bwakozwe naho kwicara ukumva ko ibyo abandi bakoze ubihakana kandi ntanicyo kubivuruza ufite ni ubuswa bukomeye, ntawahakanye ubushomeri budahari burahari kandi ni ikibazo ariko hano hari igereranywa nahandi , bagasanga nibura mu Rwanda ho bidakabije cyane

  • gutekinika.com

    Ubwo buke buzi n’ababuraye muri urwo rubyiruko!

    • ubu bushakashatsi bwakozwe ni ibigo mpuzamahanga , nabyose bukorerwa kubihugu byisi yose, isi yose isigaye itekinike, ise niyo mugiye kuvuga ntimubanza no kubanza nibura gutekereza, kuba waba ufite ikibazo wowe nabandi bake ntukumve ko isi yose byacitse ubwo u Rwanda ariho biri gucika noneho ikibabaje ugsanga bivugwa numuntu nkawe muzungu ugera kuri intenet,

  • Ayinya!

    • “ayinya” nibwo bushakashatsi uzanye bwo kuvuguruza ubwakozwe ni ibi bigomba mpuzamahanga? cheap mind

  • Ariko bana b’u Rwanda ko dukomeje kubeshya no kubeshywa bizagarukirahe. Huuuummmm nzaba ndeba!!

    • ninde wabeshye hano, ese mwe hazajya hakorwa ubushakshatsi wowe nubona nta kazi wari bwabona wumve ko is yose ari uko, aha niho haba ikibazo , ubu kandi nkawe ngo warize , ni ikibazo

    • ninde ubabeshye se kandi , ninde ubeshywe ? ubu wasanga uri kuvuga ko ubeshywe kuri ubu bushakashatsi bwakozwe n’ibigo mpuzamahanga bisanzwe bikora ubushakashatsi nkubu? ubwo wenda wasanga ubihakana ugendeye kubyo wakuye mubushakshatsi bwawe ukaba ugiye kubushyira hanze, naho ubaye uvuga ko uri kubeshywa ntacyo kubihakanyisha waba rwose uri kuvuga byo kwivugira

  • Ibi nikimwe n’uko wabeshya umuntu utabizi ngo umurwamukuru wa Amerika ni Mombasa!

    • uhuje ibidahura rwose, niba uvuga ko abakoze ubu bushakashatsi batubeshya,bivuze ngo wowe ufite ubwawe wakoze ukaba ufite kwerekana ukuri gusumbije uku turi kubona aha, bitabaye ibyo waba rwose uri kutubera aka babandi biyicarira munzu zabo bakumva ariho isi irangira ari naho itangirira

  • Tuvuga ko abashomeri mu rubyiruko ari 4%, nyamara abakozi bafite akazi kabazigamira mu bwiteganyirize bw’abakozi cyangwa basorera Rwanda Revenuue Authority ntibaragera kuri 500,000 ku bantu barenga miliyoni 6 bageze igihe cyo gukora. Ushaka kumenya ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda, ajye areba umubare w’abatora umurongo bapiganirwa akazi: barenga buri gihe 50 ku mwanya umwe udasaba specialisation cyangwa uburambe ku kazi buhambaye. Ku ishantiye ishaka gutanga akazi k’ubu aide muri Kigali, hashobora gutonda abantu barenga 200 bashakamo nk’icumi gusa. Ikindi mushobora kujya mupimiraho ubushomeri mu gihugu, mujye mureba umubare w’abantu bahururira ahabaye impanuka cyangwa aho nk’abantu babiri bagiye mu mitsi bapfa ikibazo runaka. Uzajye ubara abarenza iminota icumi bari aho bashungereye: Nibura icya kabiri ni abashomeri bahoraho, abandi ni abafite akazi kadafite abakiliya bahagije (chômeurs déguisés).

    • Uko ni ukuri! ariko se abo batonda baba bari hagati y imyaka 15-24, tureke gusoma inkuru twabanje kwishyiramo ibyo tuzi ahubwo turebe ibyo yadutangarije

    • abo uvuga ko babaza gutonda kumwanya umwe wakazi runaka uba ukenewe kenshi cyane haba harimo kimwe cya 2 ndetse kinarenga cy’abantu usanga hari akandi bafite bashaka kugerageza ahandi baamara kukabona ako bari bariho bakagasezerera , ibyo nkubwira ndabizi kuko maz kubigenzura henshi cyane siko bose bari bicaye nta kazi

  • Uyu Ashish Takkar se siwe ejobundi beguriye BRD, bwacya bakamwongera Banque Populaire, none ngo arimo gushakashaka. Abashomeri arashakira iki kumenya umubare wabo, kandi nawe ari mu bawongera ?

    Iyo yibeshya akabicuga uko biri. Abahinde nabo ndabona barize gutekinika.

    • rwanda good,good!!!!!!!!!!!!! nzaba mbareba nimuguma gutyo

  • hahahaaaa! kwikirigaita ugaseka! ariko dukunda kuba aba mbere yeee! nzabandora ni uwi Rwanda!

  • nkunze zimwe mu ngero utanze zerekana ubushomeri! njye nigeze kujya mu kizamini cy’akazi bashaka umuntu umwe, dukora ikizamini turi 210 kandi ubwo babanje kunyuza mu kayunguruzo!

  • hahhhhhhhhhhhhhh arikoye narumiwe rwose ariko biranashoboka kombona tugifite abantu batoranya akazi naho bagakoreraï

  • Uyu muherwe wakoresheje ubu bushakashatsi niwe mukuru wa Fourth Generation ya Mara Group yaguze BPR na BRD nonese yavuga iki kandi azi abo ari kwirukana ubwo ni ukongera akazi cg ni ubushomeri. Iyi report ninkuko bakubwira ngo twakoze ubushakashatsi dusanga umurwa mukuru wa SOuth Africa ari Kinshassa. Ntakuri naguke kurimo keretse wenda bukorewe cg bukagezwa kubantu batarakandagira mu Rwanda, Nonese niba kumwanya umwe hatanga impapuro zisaba akazi zirenga magana ane ubwo level ya unemployment imeze ite? Ejo bundi mucyaro iwacu hatanzwe itangazo ry’akazi kuri Gitifu w’akagali hasaba akazi abantu 125, muribo harimo aba A0 barenga 50 kdi bavuze neza ko bakeneye aba A2, kandi abo bose ntanurengeje imyaka mirongo itatu(30) bisobanuye ko babarizwa mumubare w’urubyiruko murantangaje gusa peeh ni akumiro. Utiriwe ukora ubushakashatsi nibura wavuga ko mu Rwanda byumwihariko ubushomeri murubyiruko ari 80% kuko ntamirimo mishya ikibaho, Pension yarazamuwe abasaza ntibakiva mukazi, Mortality rate is less than Birth rate bisobanuye ko abavuka baruta cyane abapfa. Urubyiruko barushishikariza kwihangira imirimo nyamara ntagishooro rubona. BDF bababwira gukoresha twagiyeyo amaso yaheze mukirere ngo barashaka imishinga yatangiye mbese ni akumiro none nuyu muhinde ndabona yaramenye gutekinika nkabanya Kigali nakomerezaho akomeze arye imitsi y’abanyarwanda narangiza anabasonge this is too bad and worst ever kabsa ndambiwe iri tekinika ridukinira kumubyimba. Ndababaye cyaneeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee.

  • Njyewe nifitiye akabazo gato: Uyumugabo ukozehasi uhetse umwana n’igitebo cyimineke uri gutsindagira kaburimbo abarirwa mubashomeri cyangwa?

  • wowe wanditse iyonkuru bigaragarako ntamibare na mike wize!! murwanda average iragaragara ko ari ntoya, bitewe nuko abaturage ari bakeya ugereranyije nibindi bihugu,ariko tugiye tureba population twasanga urwanda ahubwo ari urwambere mubachaumeur! erega ntimugakunde kwikirigita ngo museke!! kd indwara yo guhisha ibintu muzarebe uko muyikir!! ntago watwika inzu ngo uhishe umwotsi!! cg ngo nurwara igisebe aho kukivura ,ukihambiriraho igitambaro ukarenzaho ipantalo!! nonese ubwo iyo wandika iyinkuru kd bigaragara ko bishimishije,wiyibagije ko hari ibihumbi mbaba chaumeur birimo ngusoma iyinkuru?? even nawe wabyanditse ushobora kuba utari employer ahubwo uri sous-em[ployer!!! uzi aho ayo mangambo atandukaniye??

  • Uyu mugabo ejobundi niwe wirukanye kandi alimo no kwirukana abakozi ba Banque populaire bamweguliye Banamuhaye BRD none alimo gukora ama rapport adafite ishingiro.
    Nasobanure niba abakozi ba Banque populaire hali aho yaba yarababoneye akazi. Niba nta bushomeri buhari ayo ma banki ye yaba alimo kwinjiza amafaranga agaha nakazi abantu. bamuhaye kwishyuza amafaranga yaza Bourse zabanyeshuli: Nasobanure niba abanyeshuri baba shomeri balimo ku mwishyura. Niba bamwishyura yaba alimo kwagura ayo ma banki ye aho kwilirwa atanga amatangazo ngo tegeko rizaba ababonye amabourse basabwe kwishyura. Tuliya twa ordinnateur arimo ku genda ahaho inguzanyo abanyeshuli tudafite agaciro ka madollars 100 bakazishyura arenze amadollars 300 abona ko bazayavana he.
    Reka dutegereze umwaka utaha muli kwacumi nalimwe tuzaba twumva yarahambiye kubera guhomba

  • Mureke uwo muhinde azi icyo doing business bivuga, yegukanye banks 2 reka abanze yirukane abakozi n’arangiza agurishe assets (branches) yasanze zarubatswe n’abanyarwanda maze yicireho ngo doing business, nka baba nigeria bo muri sonarwa.

Comments are closed.

en_USEnglish