Kwifatanya muri gahunda za Leta ni ishema ryacu nk’abakinnyi – Bakame
Mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Bugesera FC 1-0, hafashwe iminota yo gushishikariza abawitabiriye gutera ibiti aho batuye, ibintu Ndayishimiye Eric Bakame abona nk’ishema ku bakinnyi b’umupira w’amaguru.
Mu mpera z’icyumweru kirangiye, hakinwe umunsi wa gatandatu wa Shampiyona y’u Rwanda mu mupira w’amaguru, AZAM Rwanda Premier League. Umwe mu mikino ikomeye yabaye, wahuje Rayon Sports na Bugesera FC kuri stade ya Kigali, warangiye ku ntsinzi ya Rayon Sports y’igitego kimwe cyatsinzwe na Niyonzima Olivier Sefu ku busa bwa Bugesera.
Hagati muri uyu mukino, habaye ubukangurambaga, abawurebye bashishikarizwa gutera ibiti aho batuye, byateguwe na Minisiteri y’ibidukikije n’umutungo kamere ifatanyije n’umuryango mpuzamahanga witwa “International Union for Conservation of Nature and Natural Resources (IUCN)”.
Uyu muhango wanitabiriwe na Minisitiri w’umutungo kamere n’ibidukikije (MINIRENA) Dr Vincent Biruta, washimishije cyane abakinnyi b’umupira w’amaguru, nk’uko Umuseke wabitangarijwe na Kapiteni wa Rayon Sports, Ndayishimiye Eric Bakame.
Yagize ati “Abakinnyi muri Sosiyete y’u Rwanda hari isura itari nziza bafite. Dufatwa nk’abantu batitabira bihagije gahunda za Leta. Biterwa n’uko akenshi tuba turi mu myitozo ikomeye, cyangwa mu myiherero twitegura imikino. Twishimiye kuba twifatanyije n’abaturage muri iyi gahunda yo gukangurira abantu gutera igiti, kuko natwe twatanze uruhare rwacu mu kubaka igihugu.”
Nyuma y’uyu muhango, Minisitiri Dr Vincent Biruta yasabye abakunzi b’umupira w’amaguru kubungabunga ubuzima bwabo, batera ibiti ku mbuga zabo, kuko Bizana umwuka mwiza wa ‘Oxygène’, kandi birinda isuri.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW