Umujyi wa Gisenyi, mu Karere ka Rubavu ni ahantu ha kabiri mu Rwanda hasurwa cyane n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga, kubera ubwiza bwawo, kuba uhana imbibe na Congo, ndetse n’ibyiza nyaburanga bishingiye ku mateka n’ubwiza karemano nk’Ikivu.
Niba uteganya gusura Gisenyi, hari bimwe mu byiza byo gusura uyu mujyi byakuryohera:
1.Urugendo ubwarwo rugana Gisenyi; Urugendo ruganda Rubavu by’umwihariko uturutse mu bindi bice by’igihugu ubwarwo ni rwiza kuko biguha amahirwe yo kugenda ureba imisozi myiza y’u Rwanda itamirijwe imirima y’icyayi n’ibireti, ukanyura ku birunga, n’ibindi, mu mafu utapfa kubona henshi mu Rwanda.
2.Ikiyaga cya Kivu; ku kiyaga hari byinshi biryoshye nko gutwara ubwato, wa Kayaking, wakora imikino yo mu mazi n’iyo ku mucanga, wakora siporo zo mu mazi n’izo ku mucanga, wakwirobera amafi, n’ibindi byinshi.
3.Gutembera umujyi wa Gisenyi; uyu urimo byinshi byo kureba no gusura nk’uruganda rwa Bralirwa, uruganda rwenga ibinyobwa rukuze cyane mu Rwanda, ugatwara igare mu mujyi, n’ibindi.
4.Nusura Gisenyi kandi ntuzaveyo utanywereye icyayi, Byeri cyangwa soda ku mazi, dore ko ku Kivu hariho Hoteli n’utubare twinshi, bikazakuryohera cyane nijoro.
5.Kurira umusozi wa Rubavu; kuri uyu musozi bahakorera Siporo zinyuranye, by’umwihariko haba na Siporo idasanzwe mu Rwanda yo kurira urutare. Kuwugendagenda nabyo ariko ni ubukerarugendo kuko uriho indabo nyinshi zinyuranye, kandi uba ureba umujyi wa Gisenyi na Goma muri DR Congo munsi yawe. Uyu musozi kandi unabumbatiye amateka y’intambara ya mbere y’isi yose kuko Abadage bari bahafite ibirindiro.
6.Ushobora gusura kandi imirima y’ikawa (coffee) na Kimbiri bakakwigisha n’uko wakwikorera ‘coffee’ bitagusabye kubanza kuyinyuza mu ruganda, ugatembera mu mazi, ugasura ibirwa biri mu Kivu n’ibindi. Mu biribwa kandi ntuzahave utariye ifi cyangwa Isambaza.
7.Abakunda Muzika, utubyiniro, utubare, restaurant, coffee, tea, n’ibindi byose birahaboneka, kandi bikaba akarusho ko ho ubifatira mu mafu y’Ikivu.
8.Abakunda kureba umupira w’amaguru, i Gisenyi hari Stade Umuganda n’amakipe abiri akina mu kiciro cya mbere (Marines FC na Etincelles FC) nazo ziba zahuruje abantu mu mujyi iyo zakinnye. Ariko kubakunda imikino yo hanze, hari henshi ho kuyirebera.
9.Ishyuri ryo ku Nyundo ryigisha, ubugenzi, ubukorikori, rigategura abahanzi b’ejo, ubasuye ushobora kwigurira tableau za macye ziba zarakozwe n’abanyeshuri, wagura ibibumbano, ariko hari n’abaririmbi b’ibitanga baririmba neza nk’abamalayika.
I Gisenyi hari byinshi byo gusura, kandi ntibihenze kuko ushobora kubona aho kurara ku mafaranga ari hasi y’ibihumbi bitanu ku ijoro kuzamura kugera ku biciro bya Hoteli y’inyenyeri enye.
8 Comments
Genda Gisenyi uri iya kwanza mu Rwanda. N’abakwanga nibura bajye bemera ko ubarusha ubwiza n’umucyo nta kundi ntacyo twabihinduraho!
Proud to be from Gisenyi!
Gisenyi ni nziza , ariko abanyagisenyi bo, ntago ari sawa, uzi umwirato n’amahane n’ubwicanye bakoze kuva 1973-1994.
Bamaze! Iryo ni ishyari ryakumaze! Uzafate ikivu ucyimurire iwanyu maze wishime????????????????????????????
ntabwo nagend ntasubije KABERA kuko ndi umunyagisenyi,uratubeshyeye kdi gufata amateka y,ahantu ukayasanisha nibihe tugezemo sibyo turimo kwiyubaka nka gisenyi nigihugu muri rusange,ndibwira ko naho uri mu rda atari shyashya,niba tugira amahane tukaba n,abicanyi nabyo uzabitwubahire urusheho no kudutinya kudutinya kugirango tutakwica.gusa nsomye ibitekerezo byawe wasnaga ubarusha ubwo bugome ndetse n.amahane kuko namwe nti muri shyashya,TUBANAMBAZI DII
@Rep.guard ngo bamaze nibura narinziko ugiye kumusubiza ko ababeshyeye kubyo abanenga, naho nawe urivugira ko abagiriye ishyari! Ubwo se muri ibyo avuze kuba nya Gisenyi icyiza kirimo niki cyatera umuntu ishyari koko??? Niba uri nuwaho wakagombye kumugaya ko ababeshyeye cg ashyize muri rusange kdi atari ko bose bateye gutyo. Naho kwimura ikivu akakijyana iwabo ntacyo bimaze kuko kuba ugituriye siko ku enjoyinga ubwiza bwacyo .
@You all.
Mwese rero murapfa ubusa. Ntabwo ari byiza gukora generalisation, icyaha ni gatozi.
njye ndumva mwavuga ngo: bamwe mu bantu baturukaga ku gisenyi bari bafite ingengabitekerezo y’ urwango, amoko, …, bakoze nabi. Ariko iyo muvuze ngo abanyagisenyi (You mean all of them), ntabwo aribyo.
Kereka niba abakoze nabi bari baratorewe guhagararira abanyagisenyi bose ubuzima bwose. Byaba byiza rero twrinze gufata abantu bose tukabashyira mu gatebo kamwe. nimutintondera imvugo dukoreasha twazashiduka bamwe muri twe dukora nk’ ibyo abo bantu babi bakoze.
Muribuka umugani w’ umwana w’ ikirura n’ intama, uko byagenze:
Ikirura kiti: Umwaka ushize wanyandurije amazi
Umwana w’Intama: nayanduje gute ntaravuka ko mfite amezi 5
Ikirura kiti: Niba atari wowe ni mwene wanyu
Umwana w’ intama: Nta mwene wacu ngira kuko ndi ikinege (umwana umwe)
Ikirura kiti: Ntacyo ubwo ni umwe mu muryango wanyu, uko yaba yitwa kose cyangwa se aho atuye
Umwana w’ intama: ariko njye ndumva ndengana
Ikirura kiti: Urengana urengana iki, ubugome bwanyu turabuzi,
Ikirura: Gihita kigakubita urwara kirakarya
Conclusion:
Muri iyi nkuru murumva twakuramo iri he somo
Tekereza nawe uramutse uhaniwe icyaha cya sogukuruza wawe, koko ari wowe wabyemera?
Njye natanga inama yo kwirinda gukora generalisation, buri wese ajye abzwa kandi akurikiranirwe ku ruhare rwe.
Ahubwo abasigaye duharanire icyaduhuza kurusha icyadutanya, turwanye icyibi, n’ ababikora aho baba baturuka hose. Duharanire kubaka u Rwanda rwiza twifuza, turinda ibyiza tumaze kugeraho.
Mbega ibyiza bya Rubavu!!!!!!!! burya U RWANDA nirwiza!!!
bravo ku musuke ariko byaba akarusho iyi nkuru muyishije no mumashusho.
Sorry, byaba akarusho iyi nkuru muyishije muri Video.