Digiqole ad

Kayonza: Abana bo ku muhanda bakomeje kwiyongera mu bigo bibarera

 Kayonza: Abana bo ku muhanda bakomeje kwiyongera mu bigo bibarera

Aba bana bakuwe mu muhanda bavuga ko ubu babayeho mu buzima bwiza.

Kayonza– Ibigo byakira abana bakurwa ku mihanda bitavuga ko umubare wabo ukomeje kugenda wiyongera aho kugabanuka, gusa ubuyobozi bw’Akarere bwo bukavuga ko umubare uri kuzamurwa n’abaturuka mu bindi bice by’igihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.

Aba bana bakuwe mu muhanda bavuga ko ubu babayeho mu buzima bwiza.
Aba bana bakuwe mu muhanda bavuga ko ubu babayeho mu buzima bwiza.

Iki kigo SACCA “The street Ahead children’s Center Association” cyakira abana bakurwa mu muhanda, ubu gifite amashami abiri mu Karere ka Kayonza, harimo ishami ryo mu mujyi wa Kabarondo ribarizwamo abana b’abahungu, n’iryo mu mujyi wa Kayonza ryakira abakobw.

Abana bari muri iki kigo bavuga ko babayeho neza ugereranyije n’igihe bari bakiri mu mihanda, dore ko ubu banashyizwe mu mashuri bari kwiga.

Umwe muri aba bana witwa Mukunzi Rafiki agira ati “Nabonaga murugo batanyitayeho, nkabona barandeba nabi mpitamo kwigendera nigira ku muhanda, gusa nabayeho nabi abantu bambwira ngo dore cya kirara, natungwaga no kwiba ariko ubu ndi kwiga, nizeye ko nzaba umuntu ukomeye.”

Undi nawe witwa Muhawenimana aragira ati “Nararaga kumihanda mu mbeho nyinshi, nta kizere cy’ubuzima nari mfite ariko ubu SACCA yamfashe neza, ndashimira abagiraneza banzanye hano.”

Munyandinda Emmanuel, umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’iki kigo ‘SACCA’ avuga ko bishimira urwego bagezeho, ngo kuko batangiriye mu buzima bukomeye bwo kubasha gushyira aba bana ku murongo.

Munyandinda ati “Murabareba bakeye ariko bariya bana barushaga intare ubukare, twagombye no gushaka abantu bize karate kugira ngo babadufashe kuko byarukurwana ntabwo byari ukuvuga ngo ni ibiganiro kugira ngo bemere kuza kuba mu kigo.”

Munyandinda ariko kandi aravuga ko bakomeje guhangayikishwa no kuba umubare w’abana bakira ukomeza kwiyongera aho kugabanuka.

Munyandinda Emmanuel, Umuyobozi wa SACCA.
Munyandinda Emmanuel, Umuyobozi wa SACCA.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude avuga kuri iki kibazo cy’ubwiyongere bw’aba bana bo ku muhanda, yavuze ko umubare uzamurwa n’abaturuka mu bindi bice by’igihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, gusa ngo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bizeye ko iki kibazo kizagera aho kigakemuka.

Murenzi ati “Dufite abantu baturuka hirya no hino, bava i Kigali, abandi bava za Gatsibo, ariko icyo dushaka ni ukugira ngo ikibazo cy’abana bava mu mihanda kirangire burundu.”

Iki kigo cya SACCA cyatangiye mu mwaka wa 2003, ubu gifite inyubako zacyo bwite zirimo n’ibitanda by’abana bigezweho ntikigikodesha.Ubu gifite abana 792 kiri kwitaho, gusa ngo abagera ku 4 392 bamaze kukinyuramo mu myaka 13 kimaze.

Mayor Murenzi aravuga ko bakora ibishoboka byose kugira ngo uyu mubare w'abana bo kumuhanda ugabanuke.
Mayor Murenzi aravuga ko bakora ibishoboka byose kugira ngo uyu mubare w’abana bo kumuhanda ugabanuke.
Mu buhamya bwabo berekana ko babayeho nabi ahanini bitewe n'ababyeyi babo babafataga nabi.
Mu buhamya bwabo berekana ko babayeho nabi ahanini bitewe n’ababyeyi babo babafataga nabi.

Elia BYUK– USENGE
Umuseke.rw

en_USEnglish