Digiqole ad

Nandika indirimbo Akanyoni, nabonaga hari byinshi twakwigira ku mibereho y’inyoni – Cassa

 Nandika indirimbo Akanyoni, nabonaga hari byinshi twakwigira ku mibereho y’inyoni – Cassa

Cassa ubu ukorera muzika ye muri Canada.

Cassa wamenyekanye cyane mu Rwanda ku izina Daddy Cassanova yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Akanyoni’, yanditse agamije gusaba abantu kwigira ku mico y’inyoni kuko yigirira amahoro, ndetse n’igishatse kuyibangamira iraguruka ikagihunga.

Cassa ubu ukorera muzika ye muri Canada.
Cassa ubu ukorera muzika ye muri Canada.

Akanyoni, uretse kuba ari indirimbo ifite amagambo meza, ifite n’injyana inogeye amatwi. Kanda HANO uyumve.

Iyi ndirimbo yanditswe na Cassa, itunganywa na DJ Swawt, itunganyirizwa mu nzu itunganya muzika yitwa Moonraker studios.

Mu kiganiro yagiranye n’Umuseke, Cassa witegura no kuza mu Rwanda muri Werurwe 2016 yavuze ko ajya gukora Akanyoni yakuruwe n’ubwigenge inyoni zigira.

Ati “Akanyoni is about freedom. Kuri njye numva inyoni igira freedom (ubwigenge) irenze ibindi biremwa. Ntiyishyura icumbi, ishobora kwimukira mu giti cyose yishakiye, ntihangayikishwa n’ibiryo yitorera imyaka nta kibazo, iyo haje ikibazo irigukira ikaba irakwepye. Yewe hakaba n’inyoni zitigera umutwaro w’ibanga, nka Gasuku…mbese numva iyo ngira amahitamo nari kwibera Akanyoni gafite fraicheur.”

Akanyoni ni indirimbo Cassa ngo yizeye ko izakundwa n'Abanyarwanda benshi.
Akanyoni ni indirimbo Cassa ngo yizeye ko izakundwa n’Abanyarwanda benshi.

Cassa avuga ko yari akumbuye kwandika no gukoranindirimbo y’Ikinyarwanda kuko akenshi muri Canada aho aba aririmba indirimbo z’Icyongereza cyane.

Cassa ngo akigera muri Canada yabanje guhagana no kwimenyekanisha mu muzika waho, ariko ngo ubu yumva hari aho amaze kugeza ibihangano bye dore ko ubu afite n’itsinda (band) imucurangira mu njyana ya ‘Funk’ asigaye yarashyizemo imbaraga.

Yagize ati “Cassa muri music hano ibintu biri bimeze neza cyane. Nabanje gufata akanya ko kwinjira muri entertainment hano,…byamfashe igihe gushinga band numvaga inshimishije. Bidufata n’ikindi gihe guhitamo style itubereye, FUNK! Ubu ndi mu bahanzi batumirwa muri festival (iserukiramuco) zose zikomeye aha, kandi nabyo byadufashe igihe kubigeraho.”

Cassa ngo agace akuuunda cyane muri iyi ndirimbo ni aho agira ati “Iyo nibera gasuku ku ku ku…”

Ubutumwa nyamukuru ashaka ko abantu bakura muri iyi ndirimbo ngo ni ‘Ugushakisha icyo aricyo cyose cyatuma wigenga, ntutume hagira ikiguhindura, kandi wabona bikomeye ukaguruka ukigendera’.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • inganzo n’impano ikura uko umuntu agenda akuru,wakoze indirimbo nziza,ifite amagambo nkay’abanyabwenge,ukoresha imizimizo nka Yesu cg Yezu bitewe nicyo umuntu ahisemo.congs Cassa.

  • this is so good

Comments are closed.

en_USEnglish