Digiqole ad

Gusoza amasomo byatsikamiye ibikorwa byanjye bya cinema – Mwanangu Richard

 Gusoza amasomo byatsikamiye ibikorwa byanjye bya cinema – Mwanangu Richard

Mwanangu Richard wari winjiye neza muri showbiz nyarwanda kubera gukina Filime no kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi ariko akaza gusa nk’ubuze, ngo yabangamiwe no kubanza kurangiza amasomo.

Mwanangu Richard ngo agiye kugarukana imbaraga muri cinema nyuma yo gusoza amasomo.
Mwanangu Richard ngo agiye kugarukana imbaraga muri cinema nyuma yo gusoza amasomo.

Usanga akenshi gufatanya kwiga n’undi mwuga bigora ababikora, Mwanangu Richard nawe ngo gusoza amasomo ye byabaye  intandaro y’umusaruro mucye muri uyu mwaka.

Mwanangu Richard ni umukinnyi wa Filime watangiye uyu mwuga muri 2012, yamenyekanye cyane muri Filime zitandukanye nka Rucumbeka, Ruganzu n’izindi zatumye akundwa n’abakurikirana Cinema nyarwanda.

Mwanangu ngo uyu mwaka abona umusaruro we waracyendereye cyane kubera ko yarimo yitegura gusoza umwaka wa nyuma w’amashuri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’icungamutungo n’amabanki ry’i Gikondo aho yigaga mu ishami rya Marketing.

Mwanangu yagiye agaragara muri Filime zinyuranye.
Mwanangu yagiye agaragara muri Filime zinyuranye.

Aganira n’Umuseke yavuze ko aticuza kuba ataragaragaye cyane mu bikorwa bya cinema, kuko n’ibyo yararimo byari bimufitiye akamaro, ariko nanone ngo yumva ibyo atakoze ubu aricyo gihe ngo akore byinshi kandi byiza, kugira ngo azibe icyuho cyagaragaye muri uyu mwaka mukazi ke ko gukina Filime.

Yagize ati “Gusoza Kaminuza byatumye ibikorwa byanjye bya cinema bitsikamirwa, nta yandi mahitamo nari mfite, ariko sinatereye agati muryinyo kuko ubu ngiye gukora ntikoresheje kugira ngo nongere gufatanya n’abandi guteza imbere cinema nyarwanda kandi nkomeze nzamure urwego rwanjye rw’imikinire.”

Mwanangu wakunze kwitabazwa mu mashusho y’indirimbo za Queen Cha nka Windekura n’iyitwa Icyaha ndacyemera, abona cinema nyarwanda igenda itera imbere kuko ubu imutunze, akaba ayikuramo n’ibyo akenera mu buzima bwa buri munsi, gusa ngo yumva agomba gukoresha uko ashoboye afatanyije n’abandi bakayigeza kurwego rwisumbuyeho.

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

en_USEnglish