Digiqole ad

APR FC itsinze Kiyovu, ihita inganya amanota na Rayon Sports, ninde uzakijyana!!!

 APR FC itsinze Kiyovu, ihita inganya amanota na Rayon Sports, ninde uzakijyana!!!

11 ba APR FC babanjemo

APR FC itsinze igitego 1-0 Kiyovu Sports yari yayakiriye kuri Stade ya Kigali, byatumye ihita igira amanota 23 inganya na Rayon Sports ya mbere kubera ko izigamye ibitego byinshi gusa.

Imikino y’umunsi wa cyenda wa Shampiyona ‘Azam Rwanda Premier League’ y’uyu mwaka wa 2016/17 yasize amakipe ahatanira igikombe arushaho kwegerana cyane.

Kuwa gatanu, nyuma y’uko Rayon Sports inganyirije na Mukura VS i Huye igitego 1-1, mu mukino wagaragayemo amahane ashingiye kubyiswe ‘Amarozi’ yari mu izamu rya Mukura, Rayon yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 23.

Kuwa gatandatu, AS Kigali yatsinze Kirehe 4-2 , Espoir FC itsinda Pepiniere FC 3-0, Police FC itsinda Etincelles 2-0, naho Bugesera itsinda Gicumbi FC 2-1.

Police FC yahise isatira Rayon Sports kuko ubu ifite amanota 20, ndetse na Espoir iza hafi cyane n’amanota 19, irushwa amanota ane na Rayon ya mbere.

Kuri iki cyumweru, APR FC ya kabiri yatsinzwe Kiyovu Sports igitego 1-0 cyabonetse mu gice cya mbere gitsinzwe na Sibomana Patrick Pappy, bituma inganya amanota na Rayon Sports ya mbere ku kinyuranyo cy’ibitego.

Naho, Musanze FC iwayo yatsinze Marines FC igitego 1-0 cya Peter Otema, naho Sunrise FC inganya n’Amagaju FC 0-0.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish