Digiqole ad

Kagame yatanze inama z’ibyakorwa ubuzima bugahendukira abaturage

 Kagame yatanze inama z’ibyakorwa ubuzima bugahendukira abaturage

Nyuma yo gusoza Inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 14, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru bamubajije ku ngingo zinyuranye zireba imibereho y’igihugu n’abanyarwanda, imibanire n’ibindi bihugu ndetse n’ibitekerezo bye ku bibazo mpuzamahanga bigenda bigaragara muri Africa.

Perezida Kagame aganira n’Abanyamakuru

Muri iki gihe Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu bavuga ko kubona n’ibyibanze nkenerwa mu buzima nk’ibiribwa, ibinyobwa, imyambaro n’ibindi bibahenda cyane n’ubwo imibare igaragaza ko igihugu gitera imbere byihuse.

Abajijwe ikizere yaha Abanyarwanda ko mu bihe biri imbere byibura bazajya babona ibyangombwa nkenerwa by’ibanze mu buzima bitabahenze cyane, Perezida Paul Kagame yavuze ko n’ubwo hari ibibazo, hari n’intambwe yatewe byibura mu myaka 10 ishize.

Yagize ati “Ndibwira ko ubajije Abanyarwanda ukajanisha ibyo bavuga, uzasanga umubare munini, no muri ibyo bihenze, mu bibazo bivuka, muri rusange umubare munini bazakubwira ko uko ubuzima bwabo bwari bumeze mu myaka ishize, ubu ubuzima bwarushijeho kuba bwiza nubwo haba hakiriho ibyo bibazo, cyangwa se n’ibindi bigenda bivuka,…ubwabyo bitanga ikizere.”

Perezida Kagame avuga ko niba umuturage ashobora kukubwira ko uko yari ameze mu myaka 10 ishize hari icyiyongereyeho, nk’uko bamwe banabigarutseho mu Mushyikirano, ngo ni ikimenyetso cyiza ko hari ibigenda bihinduka.

Agaruka ku mpamvu zishobora kuba zitera iki kibazo, Perezida yavuze ko biterwa n’uburyo n’amikoro y’abaturage.

Ati “Ari amafaranga abantu baguza mu banki ahenze, mbere nta n’ubwo yari ariho. Ayo mafaranga ntiyari ahenze, ntiyari ariho. (Ubu) Ariho, arahenze ariko hari abayakoresha, nubwo abahenda hari abafite uburyo bayakoresha.”

Mu myanzuro yatanze yafasha mu guhangana n’iki kibazo, Kagame yavuze ko hakwiye gushakishwa uburyo noneho umubare w’abashobora kubona amafaranga yo gukoresha wakwiyongera.

Ati “Icya kabiri, ibyo byajyana no kugabanya uko amafaranga yaba ahenda ku nguzanyo.
Icya gatatu, kurema no gushakisha ibikorwa haba mu gihugu, haba mu karere dutuyemo, uko ayo mafaranga yakoreshwa bifitiye abayafite akamaro, ubwo ni amasoko, ubuhahirane n’ibindi.”

Ubu buryo bwo gufasha abaturage kubona amafaranga yo gukoresha kandi ahendutse kandi ngo bugomba no kujyana no guteza imbere inzego zinyuranye abaturage babarizwamo cyane cyane nk’ubuhinzi.

Ati “Ugiye ureba Sectors zose, usanga zose zitera imbere, ariko zimwe zitera imbere ku muvuduko wihuse kurusha izindi. Icyo tuba dushaka ni uko zose zigenda ku ntambwe yihuse kandi ku buryo bigera ku Banyarwanda benshi, nicyo cyifuzo.

Ari ibyo twavugaga mu buhinzi n’ubworozi; Ari abikorera, abari mu mirimo iyo ariyo yose bashobora guhanga imirimo, bashobora gukora ibintu byinshi bitandukanye, dushaka uburyo bwabaha amikoro yo gukora byinshi birenze, kandi byagera kuri benshi kurusha abo bigeraho.”

Muri iki kiganiro, yagarutse ku iterambere ry’ubuhinzi, avuga ko kuba butera imbere hafi 6% buri mwaka atari ikintu kibi, ku rwego rw’ubuhinzi rwatangiye nabi ndetse rumaze igihe gito rutangiye gutera imbere. Yizeza ko bazakomeza guharanira ko umusaruro w’ubuhinzi uzamuka kurushaho.

Perezida Kagame asubiza ibibazo by’abanyamakuru

Foto/Village Urugwiro

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

10 Comments

  • HE ibyo yavuze ni ingenzi kuko abanyarwanda abamaze gusharirirwa n’ubuzima kandi nibikomeza bizatuma igihugu cyacu kiba kibi kandi twumvagako gishimwa hose. Dore bimwe mu byafasha koroshya ubuzima mu rwanda: abakomeye muri kino gihugu bari bakwiye kumvako n’abaciye bugufi bakeneye kubaho, bakareka rubanda rugahinga icyo rwihitiyemo aho kurutegeka guhinga ibijya mu nganda z’abaherwe. Ibyo byatuma rubanda ruhinga ibirutunga aho guhinga ibitunga inda zaba nyakubahwa gusa. Ikindi cyafasha kugabanya ikiguzi cy’ubuzima ku banyarwanda ni ukugabanya imisoro ihanitse muri kino gihugu ndetse hagakurwaho amafaranga anyuranye abantu bakwa mu buryo butaribwo (ay’umutekano, isuku,….) tubabwirako bagomba kwigira, ese umuntu yazigira ate kandi twamukamyemo ibyakamutunze? Ikindi cyakoroshya ubuzima bw’abanyarwanda nukubareka bakubaka bijyanye n’ubushobozi bafite kandi reta ikagerageza gushyira gahunda mu biciro by’ibintu by’ingenzi mu buzima bw’abanyarwanda, gahunda nkiriya yo guca caguwa nizindi zimeze nkayo zikavanwaho burundu. Ikindi ni ukurwanya ruswa ikorwa bucece imaze kokama abanyarwanda. Ibise birashoboka gukorwa cyangwa igihugu cyacu cyafashe umuvuduko nkuwa cya kimodoka tutazi iyo kigana umushoferi aba atagifitiye control?

    • Denis ufite ukuri vraiment

  • Prezida wacu ajye amenya ko ibyo abayobozi yagiriye icyizere bamubwira byose, ibisingizo bamuhundagazaho, twe biba bitadufasheho iyo tujya ku isoko tugasanga ibiciro bitumbagira ubutamanuka, tukarya rimwe ku munsi dupfundikanya, tukabura mitiweli yo kwivuza n’amafaranga yo kurihira abana amashuri, tukananirwa kwigondera aho tuba badusaba kubaka ibirenze ubushobozi bwacu. Iyo tumukomera amashyi twaburaye cyangwa abayobozi b’ibanze baduhoza ku nkeke zidashira, batwaka imisanzu ya hato na hato irenze ubushobozi bwacu, biba ari uburyarya gusa nta kindi.

  • hari ikiganiro giheruka guhita kuri tv1 aho abanyamakuru bibazaga niba kubeshya biri mu mucyo nyarwanda usibye ko kitarangiye ku mpamvu ntamenya ariko cyari cyiza kuko urebye ishusho nyakuri yubuzima buri hanze aha wakwibaza amadarubindi abavuga ko ubukungu buhagaze neza ayo ariyo

  • Ubukungu but era imbere ni ubwabantu bacye cyaneeeee! Ntavnta

  • Mwamenya gute se ko ubuzima buhenze mutabubamo? Yewe burahenze kandi buzarushaho guhenda kandi nta gihe abayobozi bazabimenya kuko babica kuruhande, niyo bibaye ngombwa biyongerera ibibashoboza guhangana n’ubwo buzima. Rubanda mukore cyane cyane cyane yenda mwazageraho mukagarura umwuka. Ariko ndabarahiye burahenze peeeeeeeeeee!

  • HE ajye afatira urugero ku mushahara yahembwaga akiri Vice President atubwire impamvu wiyongereye anawuvunje mu madolari y’icyo gihe. Yongere asabe bamuhe igiciro cy’ikilo cy’ibirayi cy’icyo gihe. Maze byose abigereranye n’ibiciro by’uyu munsi kimwe n’agaciro k’ifaranga uyu munsi! Nta nyungu irimo

  • Njye mbona n’abanyamakuru dufite batinya kubaza Perezida wacu ibibazo nyabyo biraje ishinge abanyarwanda. Batinya nabo kumubwiza ukuri.

    Urabona nka kiriya kibazo bari batinyutse kumubaza nibura cyo gifite ishingiro, ariko uburyo yagishubije ubona asa naho yibanze gusa ku mafaranga y’inguzanyo atangwa n’amabanki, nyamara mu by’ukuri ntabwo aricyo kibazo bari bamubajije. Icyo gihe rero, umunyamakuru niwe wagomba gusubiramo neza ikibazo cye akabwira nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko ikiraje ishinge abanyarwanda benshi ari ubuzima buhenze cyane buri hanze aha cyane cyane abaturage kubura ibiribwa, n’ibihari ku isosko bikaba bihenze cyane. Ntabwo ikibazo abaturage bafite ari inguzanyo zo mu mabanki zihenze.

    Ikindi kibazo abaturage bafite ni imisoro y’urudaca iri hanze aha, ni amafaranga basabwa kuri buri kantu kose, ni amafaranga y’ishuri yazamuwe n’ubwo Leta ivuga ko abana bigira ubuntu, nyamara mu by’ukuri sibyo. Ubuzima hanze aha burahenze peee sinzi impamvu Perezida ababishinzwe batamubwiza ukuri, keretse niba nawe yaba abizi ariko kubera impamvu za Politiki ntabyemere.

  • Claver ibyo uvuze nibyo pee ndi kumwe nawe batinya kuvugisha ukuri ko inzara imeze nabi cyane kandi ko ikomeje kwiyongera nimisoro ituma bamwe mubacuruzi bicara kubera guhomba.

  • Ibyo HE avuga ndemeranya na byo ni ukuri pe!!!Gusa njye mfite n’ubuhamya n’undi uwari wewese ubishaka azegere abaturage bo mu cyahoze ari GIKONGORO cyane mu Mirenge imwe n’imwe yegreye ishyamba rya NYUNGWE yo muri NYARUGURU na NYAMAGABE,ubu barahinga bakeza kugeza nubwo basagurira amsoko,ikitwa ibirayi ndetse n’ibijumba ibi ni bimwe mu bihingwa biri kubateza imbere mu gihe cyera kose na kare habaga inzara.

Comments are closed.

en_USEnglish