Abizigamiye mu ‘Iterambere Fund’ bitege inyungu ya 9% ku mwaka

*Agaciro k’umugabane mu Iterambere Fund gakomeje kuzamuka, ubu ugeze ku mafrw 101.82 *Abashoyemo ngo bashobora kuzabona inyungu ya 9% mu mpera z’umwaka, inyungu utabona mu bundi buryo bwo kwizigamira ubwo aribwo bwose mu Rwanda. Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Ikigo “Rwanda National Investment Trust(RNIT)” cyatangije ikigega ‘Iterambere Fund’ cyo kwizigama no gushora imari buratangaza ko nyuma y’umwaka […]Irambuye

Huye: Abakunzi ba “musique classique” Korali Ijuru yabashyize igorora

Mu gihe abatuye mu mujyi wa Huye bakomeje kuryoherwa n’ibitaramo bitandukanye bisoza umwaka, Korali Ijuru yo muri Kiliziya Gatolika Cathedrale ya Butare nayo yateguriye igitaramo abakunzi ba “musique classique”, kizaba kuwa mbere. Hari ibimenyetso bigaragaza ko ‘musique classique’ igenda ikundwa cyane mu mujyi wa Huye, nyuma y’uko mu mwaka ushize iyi Korali yo kuri Cathedrale ya […]Irambuye

Nyamasheke: yishwe atewe icyuma mu mutwe, nyamara yari atabaye

Mu ijoro rishyira kuwa kane mu murenge wa Macuba akagali ka Rugari umusore w’imyaka 30 witwa Eric Sibobugingo yatewe icyuma n’umuntu ngo wari uvuye kwiba imyenda, inkweto n’ibindi bikoresho byo mu rugo, ahita ahasiga ubuzima. Amakuru atangwa n’abatuye aha ni uko Eric yari atabaye agafata uyu mujura bakarwana uyu wari witwaje icyuma yakimuteye kenshi mu […]Irambuye

Kayonza: Mayor araburira ababyeyi batita ku bana babo ko bagiye

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buraburira ababyeyi batita ku bana babo bigatuma bajya mu mihanda, ngo bagiye kujya babahanira ubwo burangare. Muri iki gihe ibigo bibiri bikorera Karere ka Kayonza byakira abana bakurwa ku mihanda birataka ko imibare y’abana bakira iri kugenda irishaho kwiyongera aho kugabanuka. Abana baba muri biriya bigo iyo uganiriye nabo abenshi usanga […]Irambuye

UBUSHAKASHATSI bwagaragaje ko uburezi bw’amashuri y’imyuga burimo ibibazo bikomeye

*Ni amashuri Leta yashyizweho imbaraga, aratangira ariko gutanga umusaruro ngo biracyari ibibazo Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’impuzama-syndicat y’abakozi n’abari muzabukuru “COTRAF” kuri uyu wa kane, bwagaragaje ko igitekerezo cya Guverinoma cyo gushishikariza abantu kwiga amashuri y’imyuga ari cyiza, gusa ngo ubu imbogamizi ni ubumenyi bucye bahakura, bitewe n’uburyo baba barazamutse, uburyo batoranywa, ibikoresho bicye, imyigishirize n’abarimu […]Irambuye

Gor Mahia yo muri Kenya yaba ishaka Mugiraneza J.B. Migi

Ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya ngo yaba ishaka gusinyisha Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’  akajya kuyifasha mu kibuga hagati. Migi ubu nta kipe afite nyuma yo kwirukanwa muri AZAM muri Tanzania. Ikunyamakuru Nairobi News iravuga ko nyuma y’uko umunya-Uganda Khalid Aucho avuye muri Gor Mahia, bari gushaka undi mukinnyi ukina hagati ariko yugarira, umwe mu […]Irambuye

Nyamagabe: Akarere kishyuye abaturage miliyoni 48 zari zimaze amezi 6

Nyamagabe – Nyuma y’amezi hafi atandatu abaturage hafi ibihumbi bine bategereje amafaranga bakoreye mu mirimo y’amaboko, kuva kuri uyu wa kabiri Akarere kari kubishyura asaga miliyoni 48 kari kabarimo. Ni imirimo y’amaboko irimo iyo gucukura amaterasi, imirwanyasuri, n’ibindi bikorwa bakoze mu kwezi kwa Kamena, ubwo bari bugarijwe n’amapfa yatewe n’izuba ryatumye umusaruro uba mucye hirya […]Irambuye

Nyamagabe: Ubujura buravuza ubuhuha ngo kubera ubukene no kubura imirimo

Abaturage bo mu Mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyamagabe barataka ko ubujura bukabije buhari muri iki gihe ku buryo ngo hari n’abamaze gufatirwa muri ubwo bujura bakicirwamo. Gusa, imibare bavuga ntihura n’iya Police. Ubwo umunyamakuru w’Umuseke yasuraga Akarere ka Nyamagabe, abaturage banyuranye baganiriye kuri iki kibazo cy’ubujura bamubwiye ko buriho kandi muri iyi minsi bukabije, bakabihuza […]Irambuye

Mugabo Gabriel amaze gusinyira Rayon Sports FC

Ku gica munsi cyo kuri uyu wa kabiri, myugariro Mugabo Gabriel wahoze akinira Police FC ,yasinyiye Rayon Sports FC amasezerano y’imyaka ibiri. Mugabo Gabriel wubatse izina cyane ari muri Mukura VS, yasinyanye amasezerano na Perezida wa Rayon Sports FC Gacinya Chance Dennis. Yamenyekanye cyane ari mu ikipe ya Mukura VS, aba umwe muri ba myugariro […]Irambuye

Ubuyobozi bwa Zigama CSS bwahakaniye abanyamuryango ibyo kumanura inyungu ku

Nk’uko biteganywa n’amategeko, kuri uyu wa kabiri abanyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya y’abasirikare, abapolisi n’abacunga gereza “Zigama CSS” bahuriye mu nama rusange, bamurikirwa aho Zigama CSS igeze ndetse n’ibyo itegura kuzakora mu mwaka wa 2016-2017. Gusa, ubuyobozi bwanze icyifuzo cyo kongera kugabanya inyungu ku nguzanyo zihabwa abanyamuryango. Mu nama rusange iheruka y’abanyamuryango ba […]Irambuye

en_USEnglish