Abanshidikanyaho ni abatemera ko mu Rwanda ibintu bishobora guca mu

Nyuma y’uko kuwa gatanu ushize tariki 07 Nyakanga, Komisiyo y’igihugu y’amatora yemeje Philippe Mpayimana nk’Umukandida wigenga wenyine muri batatu bashakaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nk’abakandida bigenga, havuzwe byinshi kuri Kandidatire ye, gusa nyiri ubwite we ngo asanga ngo abamushidikanyaho ari abatarakira ko mu Rwanda hari ikintu gishobora gukorwa giciye mu mucyo. Philippe Mpayimana […]Irambuye

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 107.19

Kuri uyu wa 11 Nyakanga, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wakomeje kuzamua, wageze ku mafaranga 107.19 Frw. Uyu mugabane wageze ku mafaranga 107.19 Frw, mu gihe ejo kuwa mbere wari ku mafaranga 107.17 Frw, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0,02 Frw. Kuva iki kigega cyatangira mu […]Irambuye

Hatangiye gutegurwa Indorerezi 400 z’Abanyarwanda zizakurikirana amatora

Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 11 Nyakanga, Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yatangiye guhugura ibyiciro bitandukanye by’Indorerezi zizakurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza by’Abakandida n’Amatora ya Perezida wa Repubulika, ku ikubitoro hahuguwe indorerezi za Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu n’iz’Ihuriro ry’Imiryango nyarwanda itari iya Leta zigera ku 100. Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu yabwiye Umuseke ko […]Irambuye

Kaminuza ya Gitwe igeze kuri 80% ikosora ibyo twayisabye -Min

*Nubwo yakosoye 80% ntirakomorerwa amashami yose. Mu kiganiro na Televiziyo y’u Rwanda Minisitiri w’Uburezi Dr. Musafiri P. Malimba yatangaje ko Kaminuza ya Gitwe igeze kuri 80% ikosora ibyo yasabwe gukosora kugira ngo ikomorerwe amasomo yose yafunzwe, gusa ngo izakomorerwa ari uko yabikosoye ku gipimo cya 100%. Muri rusange iki kiganiro cyari kigamije kureba ibyagezweho mu rwego […]Irambuye

U Rwanda rwimye Visa aba Diplomate b’Abafaransa kubera Ibendera rya

Leta y’u Rwanda yimye impapuro z’inzira (visa) aba Diplomate b’Abafaransa bashakaga kuza mu Rwanda ku matariki ya 09 na 10 Nyakanga 2017 kubonana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, kubera ko ibyangombwa bajyanye kuri Ambasade basaba izi mpapuro z’inzira byariho ibendera ritagikoreshwa mu Rwanda. Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru kiravuga ko iri […]Irambuye

Ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe ‘treasury Bond’ za miliyoni 25

Kuri uyu wa 10 Nyakanga, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe impapuro mvunjwagaciro z’umwenda wa Leta n’iz’abikorera (Treasury Bond) n’imigabane ya I&M Bank bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 25 019 000. Kuri uyu mbere hacurujwe ‘Treasury Bond’ zifite agaciro k’amafaranga 25 000 000 zacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 102.7 – 103.69 Frw ku […]Irambuye

Ibyo utari uzi kuri Frank Habineza ushaka kuba Perezida

* Mu bwana bwe yabaye adopted n’umuryango w’abanya-Uganda * Abana be nta Kinyarwanda bazi * Yashinze ishyaka avuye muri RPF yari amazemo imyaka 15 * Urukuta yavuze azubaka si urw’amatafari na Sima Frank Habineza washinze ubu unayobora ishyaka ″Democratic Green Party of Rwanda″ yavutse tariki 22 Gasyantare 1977 ahitwa Namutamba, mu Karere ka Mityana, muri […]Irambuye

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ wageze ku mafrw 107.17

Kuri uyu wa 10 Nyakanga, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wakomeje kuzamua, wageze ku mafaranga 107.17 Frw. Uyu mugabane wageze ku mafaranga 107.17 Frw, mu gihe kuwa gatanu w’icyumweru gishize wari ku mafaranga 107.08 Frw, bivuze ko mu minsi itatu gusa uzamutseho amafaranga y’u Rwanda +0,09 Frw. […]Irambuye

Ibiciro ku masoko byamanutseho -0,8%, bikomeje kumanuka

Imibare yasohowe kuri uyu wa mbere n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza uko ibiciro byari byifasha ku masoko y’u Rwanda muri Kamena 2017, irerekana ko ibiciro ku masoko byamanutseho -0.8% mu kwezi gushize. Ibiciro ku masoko yo mu mijyi ari nabyo bigenderwaho ugereranyije ukwezi kwa Kamena 2017 n’ukwezi kwa Gicurasi 2017, ibiciro byagabanutseho -0.8%, iri gabanuka ngo […]Irambuye

Icyo abakandida Kagame, Mpayimana na Habineza bahishiye Abanyarwanda

*Paul Kagame watanzwe n’ishyaka RPF-Inkotanyi, azakomeza gushimagira ibyagezweho; kugabanya ruswa mu Rwanda, ingengo y’imari iva imbere kuva 2024… *Mpayimana Philippe, azakora ubushakashatsi ku ’ijambo ″Hutu″ mu rwego rw’ubumwe n’ubyiyunge, azaca guhinga igihingwa kimwe mu Karere runaka. *Habineza Frank wa DGPR we, ngo ni ″Kimaranzara″  Aba bakandida bose bafite ibyo bateganya gukora bikubiye muri  porogaramu zabo […]Irambuye

en_USEnglish