Hari kugaragara uburangare bw’abatwara ibinyabiziga muri uku kwiyamamaza- ACP Badege

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko muri iki gihe cyo kwamamaza kw’abakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika umutekano ari wose haba ahiyamamarizwa, mu muhanda ndetse no mu gihugu hose, nubwo ngo hagaragara uburangare bwinshi bw’abatwara ibinyabiziga. Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yabwiye urubuga rwa Polisi ko muri iki cyumweru gishize cyanatangiyemo […]Irambuye

Birababaje kubona umugore uhetse yiruka inyuma y’umuntu ngo ‘Help Me’-

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance aranenga cyane abagore usanga bakubita abana mu mugongo bakajya kwirirwa mu mihanda basabiriza umuhisi n’umugenzi nyamara ngo nta kibazo baba bafite kibabuza gukora bakibeshaho. Mu gihe ubusanzwe hasabirizaga abafite ubumuga, ubu mu mijyi itandukanye by’umwihariko Umujyi wa Kigali hagaragara abagore basabiriza bahetse abana. Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance […]Irambuye

Gatuna: Urubyiruko rurasaba amashuri y’imyuga

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Cyumba, hafi y’umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi rurasaba amashuri y’imyuga kugira ngo narwo rubashe kwiteza imbere rwihangira imirimo. Urubyiruko ruturiye umupaka wa Gatuna ni rumwe mu bagaragara mu bikorwa byo gucuruza no kwambutsa ibiyobyabwenge ngo kuko nta kindi cyo gukora baba bafite. Nsabimana Emmanuel umwe mu rubyiruko rutuye […]Irambuye

Banki yisi yagurije u Rwanda miliyoni 120 $ yo kuzamura

Kuri uyu wa mbere, Banki y’isi yasinye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 120 z’amadolari ya America na Leta y’u Rwanda azajya mu bikorwa byo kongerera ubushobozi urwego rw’uburezi n’abanyarwanda bajya ku isoko ry’umurimo. Iyi nguzanyo Leta izayihabwa mu gihe cy’imyaka itatu (3), ndetse ikaba izanyura mu Ngengo y’Imari ya Guverinoma. Ni inguzanyo ifite inyungu ya 0,7%, […]Irambuye

Komisiyo y’amatora yongeye amasaha 24 abakiyimuza kuri Lisiti z’Itora

Komisiyo y’igihugu y’Amatora yongereye amasaha 24 ku gihe cyo kwiyimuza kuri Lisiti y’itora bifashishije ikoranabuhanga byagombaga kurangira kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’Amatora Charles Munyaneza yavuze ko igihe cyo gusoza kwiyimura kuri Lisiti y’itora cyavuye kuri uyu wa mbere tariki 17 Nyakanga, bikazasozwa ku itariki 18 Nyakanga. Munyaneza […]Irambuye

Twizeye kuzagira amatora ashingiye ku bushake bw’Abanyarwanda- Mayor Rwamurangwa

Kuri uyu wa gatandatu, mu gikorwa cyo kwamamaza Umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu Karere ka Gasabo, umuyobozi w’aka Karere Stephen Rwamurangwa yavuze ko bizeye badashidikanya ko hazabaho amatora ashingiye ku bushake bw’Abanyarwanda. Muri iki gikorwa cyo kwamamaza umukandinda wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame, by’umwihariko mu Karere ka Gasabo ngo niho uyu […]Irambuye

Kirehe: Abaturage barashinja ubuyobozi uruhare mu kwamburwa amafrw bakoreye

Abafundi n’abayede bubatse ishuri rya Rwimondo mu Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe barasaba kurenganurwa nyuma y’uko bakoreshejwe ntibubishyure, ndetse ngo bakanamburwa impapuro zigaragaza imyenda bafitiwe, gusa Ubuyobozi bw’uyu murenge abaturage bashinja burabihakana. Abafundi n’abayede bubatse ishuri rya Gashongora ishami rya Rwimondo mu Murenge wa Gahara baravuga ko bubatse amashuri bakamburwa. Ngo bagerageje kugana […]Irambuye

Episode 162: Clovis mu bwihisho, yategetswe kwica abantu atazi

Twumva Fils ari gutongana n’umuntu, Nelson arasohoka nanjye musohokaho tugeze hanze, Fils-“Mwihangane ndabakanze Boss! Nari ndi kwigana ikuntu wowe nuwo musore na wa mugabo w’inda mwavugaga ngo tuva inda imwe mwirukankanye wa mwana nirwa ndera uri mu nzu, mukaza amashati yatatamutse” Tucyumva ibyo Fils yavugaga twarasetse tujya hasi tugaruka mu nzu twakwenkwenutse Joy na Rosy […]Irambuye

Rukomo: Haravugwa ikibazo cy’abangavu baterwa inda n’ababashuka

Mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Rukomo haravugwa ikibazo cy’abana b’abakobwa babyara bakiri bato dore ko ngo hari n’ababyaye bafite imyaka 15, abaturage barasaba ingamba zihanitse mu guhagarika iki kibazo. Ababyeyi batuye muri uyu murenge bavuga ko ikibazo cy’abana baterwa inda bakiri bato gihari cyane cyane ku banyehsuri bakiri mu mashuri yisumbuye, bari mu […]Irambuye

Breaking: Dr Munyakazi yakatiwe gufungwa BURUNDU y’umwihariko, ati “Imana izabibabaza”

Kuri uyu wa gatanu Dr Leopold Munyakazi yakatiwe n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga igifungo cya ‘Burundu’ y’umwihariko nyuma yo guhamwa n’ibyaha bine muri bitanu yaregwaga birimo icyaha cya Jenoside. Amaze gukatirwa yagize ati “Imana izabibabaza” Umunyamakuru wacu ukorera mu Karere ka Muhanga aravuga ko urukiko rwahamije Dr Munyakazi Icyaha cya Jenoside, Icyaha cyo gushishikariza abantu gukora […]Irambuye

en_USEnglish