Icyo abakandida Kagame, Mpayimana na Habineza bahishiye Abanyarwanda
*Paul Kagame watanzwe n’ishyaka RPF-Inkotanyi, azakomeza gushimagira ibyagezweho; kugabanya ruswa mu Rwanda, ingengo y’imari iva imbere kuva 2024…
*Mpayimana Philippe, azakora ubushakashatsi ku ’ijambo ″Hutu″ mu rwego rw’ubumwe n’ubyiyunge, azaca guhinga igihingwa kimwe mu Karere runaka.
*Habineza Frank wa DGPR we, ngo ni ″Kimaranzara″
Aba bakandida bose bafite ibyo bateganya gukora bikubiye muri porogaramu zabo (Manifeste) bazagaragariza abaturage biyamamaza guhera muri iki cyumweru tariki 14 Nyakanga.
Ni ibiki bidasanzwe bateganyiriza Abanyarwanda?
Kagame Paul
Paul Kagame, Perezisa uriho niwe uhabwa amahirwe menshi yo gutorwa. Ashyigikiwe na RPF-Inkotanyi, ishyaka riri ku butegetsi (1994-2017). Paul Kagame na none, ashyigikiwe n’andi mashyaka akomeye mu Rwanda nka PSD, PL n’andi agera hafi ku 10.
Paul Kagame uzuzuza imyaka 60 ku itariki 23 Ukwakira, amaze imyaka 17 ayobora u Rwanda kandi ashimwa ko yaruzamuye mu nzego zose z’ubuzima bw’igihugu, nyuma yo kubohora u Rwanda.
Nk’uko byagaragajwe mubyo RPF-Inkotanyi yiyemeje mu myaka irindwi iri imbere muri Kongere iheruka, Perezida Kagame azakomeza gushimangira ibyagezweho. Nubwo harimo n’ibishya nk’ibi;
* Mu myaka irindwi iri imbere u Rwanda ruzaba ruri mu bihugu bya mbere ku isi birangwamo ruswa nke, ishoboka.
*Mu myaka irindwi iri imbere kandi ngo amafaranga umunyarwanda abona ku munsi, azayakuba kabiri, ku mpuzandengo ubu umunyarwanda yinjiza USD720 ku mwaka, n’igipimo cy’ubukene bukabije kigere hafi ya zero.
* Ngo ikigereranyo cy’ibitumizwa mu mahanga (importation) n’ibyoherezwayo (exportation) kizava kuri 25% kigere kuri 70%, kandi ingengo y’imari y’u Rwanda yose izaba iva imbere mu gihugu guhera mu 2024.
* Mu myaka irindwi iri imbere buri muturarwanda wese ngo azaba afite amazi mu rugo iwe.
* Perezida Kagame na Guverinoma ye kandi bitezweho gutegura icyerekezo 2050 kizatangira nyuma y’icyerekezo 2020.
Natorerwa kuyobore u Rwanda muri manda ya gatatu, azaba ategerejwe n’akazi katoroshye ko gutegura uzamusimbura nk’uko yanabisabye Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi muri Kongere yo kumwemeza nk’umukandida yo mu kwezi gushize, kuko yatangaje ko adashaka ko iyi manda nirangira azongera kubona abantu bamusaba kongera kwiyamamaza.
Habineza Frank
Frank Habineza wujuje imyaka 40 ku itariki 22 Gashyantare, yavukiye ahitwa Mityana, muri Uganda. Amaze imyaka hafi 22 muri Politike.
Muri gahunda azagenderaho, Habineza avuga ko ashyize imbere cyane guca inzara kuko ngo Abanyarwanda badafite ibyo kurya bihagije, ngo aje ari ″Kimaranzara″ binyuze mu guteza imbere ubuhinzi.
Ngo azakura ibyo guhinga igihingwa kimwe ndetse na Politike yo guhuza ubutaka.
Arashaka gukuraho umusoro ku butaka no guha abaturage uburenganzira ku butaka.
Gahunda ye ngo ni Demokarasi isesuye iha buri muturage ijambo no kwishyira ukizana.
Natorwa azasubizaho urukiko rurinda Itegeko Nshinga, anasubizeho ubudahangarwa Urukiko rw’Ikirenga.
Gukuraho ibigo bifungirwa abantu by’agateganyo bizwi nka ″transit centers″ nk’icyo kwa Kabuga n’ahandi avuga ko hatazwi.
Ngo azashyiraho urwego ruhuza inzego z’umutekano n’abasivili bagategurira hamwe ibijyanye n’umutekano w’igihugu.
Azashyiraho kandi urwego rw’igihugu rw’umurimo ruzafasha mu guhangana n’ikibazo cy’Ubushomeri.
Mpayimana Philippe
Philippe Mpayimana w’imyaka 46 y’amavuko, akomoka mu Karere ka Nyaruguru ari naho yigiye amashuri abanza.
Uyu yagarutse mu Rwanda bwa mbere mu 2013 avuye mu Bufaransa aho yahungiye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mpayimana avuga ko azanye “Indi ntambwe ya Demokarasi mu Iterambere” ashima ibyo u Rwanda rwagezeho ndetse ngo yifuza kubisigasira, by’umwihariko agakomeza kunga ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse agashimangira gukorera hamwe nk’uko bigaragara ku rubuga rwe “mpayimana.com″
Mpayimana avuga ko intego ye y’imena ari uguhindura u Rwanda n’Abanyarwanda igihugu kibayeho muri demokarasi isesuye aho gukora politike bitagira ingaruka ku muntu ubyinjiyemo, ndetse n’ubwisanzure muri rusange.
Mu kwiyamamaza kwe azagendera kuri gahunda 18 zirimo guharanira ubwisanzure, Ivugururamuco ribereye demokarasi, ivugurura ry’ubuhinzi, kuvugurura uburezi, kuvugurura umurimo, ubumwe – kuvugisha ukuri – ubwiyunge, umubano n’amahoro hagati y’Abanyarwanda ndetse n’ibindi bihugu cyane cyane ibyo duhana imbibi, n’ibindi.
Ngo azakoresha ubushakashatsi ku ijambo ″Hutu″, kuko ngo “Guhera mu 1954 kugeza 1994, ijambo ″Hutu″ ryakoreshejwe mu gushoza urugomo ku Batutsi kugeza ubwo barishingiyeho mu gukora jenoside”
Azajyana Gacaca no hanze y’u Rwanda kugira ngo Abanyarwanda bariyo bapfobya jenoside ndetse n’abakoze ibyaha bakihishayo, bajye baburanishwa.
Mu migambi afite kandi ngo ibihugu bine by’i Burayi aribyo: Ubufaransa, Ububiligi, Vatican n’Ubudage byagize uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi, bizasabwa ku mugaragaro gutanga indishyi yumvikanyweho, ibi abihera mu gihe cy’Ubukoloni.
Natorwa ngo ateganya kuringaniza imirimo ya Leta, by’umwihariko, kuzamura imishahara y’abarimu no gukuraho abigwizaho ibigenewe abaturage benshi.
Mpayimana ateganya impinduka mu buhinzi, aho avuga ko azakuraho kugena ibihingwa n’ibiciro byabyo ahubwo isoko ubwaryo rikaba ariryo ribitegeka, guteza imbere ubuhinzi bugamije kwihaza no kohereze mu mahanga.
Ati: “Tureke guhingira inganda zidahaga,…Tureke gutungwa n’indyo imwe, duhe ireme umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi, tureke kurambiriza ku kirere dufate amazi y’imvura, n’ay’inzuzi, tureke kumara imirima twubaka amazu, twubake inzu zigerekeranye.”
Ibi ni ibikubiye mu byo aba bakandida bazatangira kwiyamamaza babwira abanyarwanda kuvakuwa gatanu tariki 14 Nyakanga 2017.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
21 Comments
Ndumva bose bavuga neza gusa Abanyarwanda tuzi gushishoza neza ,icyakora uzatorwa uwari we wese azibuke gushyira mu bikorwa ibyo ahigiye abanyarwanda kuko ni kenshi manda irangira ukumva ngo rwose mutubabarire ibi ntitwashoboye kubigeraho,… burya amasezerano ni umwenda.
Ndabona bafite gahunda
Jye nshishikazwa n’ibihishuwe, naho ibihishe!!
Ibizateza u Rwanda n’abanyarwanda imbere babikomeze, ibizabungukira ku giti cyabo n’ababo tujya twita abo mu nda y’ingoma babishyire i ruhande. Ni icyo tubashakaho nta kindi: Ukuri, ubutabera, kworoherana, amahoro, n’iterambere kuri bose. Mu bikorwa, apana mu magambo meza y’amareshyamugeni. Yo abanyarwanda barayasesemutswe.
Njyewe ntabwo nzatora rwose.
Murabura kwandika ko Kagame ari muri Israel, mugatangaza za gahunda z’icyukaaaaaaa!?!? Aho nta nkuru irimo rwose. Icyakora niba hari akantu babahaye, ni sawa. In that case, I am so sorry kubanenga!!
Aba bakandida Bose ndabona bafite imigambi myiza ku banyarwanda n’ igihugu muri rusange,ariko urupapuro rwitora ni ugutora umwe muribo, warenzaho bikaba imfabusa. Ndemeranya ku ngingo imwe ya Paul Kagame” Buri munyarwanda wese akaba afite amazi mu rugo ” ibyo ni ukuri. Nkurikije ko uyu munsi umuturage wo mu Kagari ka Kabazungu, umudugudu wa Bihinga, umurenge wa Musanze, mu Karere ka Musanze,acana amashanyarazi, ndabarahiye imvugo niyo ngiro kwa Kagame mba mbaroga.
Good luck to the 3.
Imana izatugenere uwo ibona yatugeza kure hashoboka nubwo twe tumuzi neza.
gutora ni itegeko? hari igihugu cyahana umuntu utazatora? munsubize hagize ufite uko abyumva
Ntabwo ar’ itegeko ariko n’ inshigano, ndakeka twemeranya k’ umugabo ari uwuzuza inshingano ze kandi neza.umunsi mwiza.
@VAVA gutora si itegeko nta n ubwo ari inshingano ni ubushake bw umuntu igihe wumva mu bakandida ntawe ushima urabireka.
@ maisha
harubivuze neza ni devoir civique.
inshingano ushobora kutayubahiriza ariko burya n’ ubugwari.
@phenias kudatora n’ukwibuza uburenganzira bwawe kandi ubufite muri make uba wambuye umunyarwanda uburenganzira bwe ariwe wowe,nkuko ushaka kwiyahura agafatwa ahanwa, nawe wahanwa nkuwambuye umuntu uburenganzira bwe… urumva ataribyo?
Pat subyo, gutora si itegeko ni iburenganzira kuko ntawabikubuza igihe itegeko ritagukumira ariko ni n’ubushake. udatoye ntawabikuryoza.( voter ce n’est pas un droit plutot un devoir civique)
Pat sibyo, gutora si itegeko ni iburenganzira kuko ntawabikubuza igihe itegeko ritagukumira ariko ni n’ubushake. udatoye ntawabikuryoza.( voter ce n’est pas un droit plutot un devoir civique)
Kuvuga biroroha ariko ikigora ni ugushyira Mubikorwa. Abanyarwanda turasobanutse nizeye ko ntatakaza cg ngo ntatire igihango ku waduhaye Amahoro asesuye 24/24 hanze munzu nta bwoba bwu mutekano muke ntahandi biba usibye i Rwanda. ndumva rero gusigasira ibyagenzwe ni Ngengo y’Imariri ituka imbere mu gihugu muri 2024 nta utashima iyo Mihigo. Gusa Imana ikunda Urwanda na Barutuye ubu ndimo gutekereza 2024 and vison 2050 kuko niho hasabwa kwigaho neza kandi mugashyiraho imbaraga tukabiraga abo tubyara nabo abana bacu baza ryari mpa Imana Igarutse.
Muraya matora ntawuzanca iryera.
Umvabiyamamaze ariko bibukeko Imana haruwo yateganyije uzayobora urwanda arikubundi nibamureke ayobore
TORA KAGAME PAUL
1 TWUBAKE URWANDA TWIFUZA
TORA KAGAME PAUL
2DUKOMEZE INZIRA Y’ITERAMBERE
TORA KAGAME PAUL
3TUGIRE UMUNYARWANDA USHOBOYE
TORA KAGAME PAUL
4DUHAMYE UBUMWE DEMOCRATIE,N’AMAJYAMBERE
TORA KAGAME PAUL
5UMUGORE ASIGASIRE AGACIRO YA SUBIJWE
TORA KAGAME PAUL
6URUBYIRUKO RUHORANE AMAHIRWE
hari umukandidat uvuze akantu keza “kumara ubutaka bubaka amazu”
ariko Kagame Paul oyeeee!!!!!
Uzatorwa azashyire gahunda y’uburezi ihamye kuko imyaka 23 nyuma ya genocide yakorewe abatutsi mu 1994, uburezi aricyo cyananiranye kujya mu buryo, bahora bahindagura ariko byaranze.
Ngaho ngo abana mu mashuri abanza kugera mu kiciro rusange bazigira ubuntu none amafaranga yakwa ayabaye menshi ugereranyije na mbere, abana bagata ishuri kubera amafaranga y’ishuri nkuko hari uturere twashyize mu mihigo kugarura aba bana mu ishuri nuko byari bikabije.
Hari hakwiye kujyaho ireme ry’uburezi rihamye uzatorwa abigezeho yaba afashije igihugu, ndavuga bwa burezi (programme) n’umwana yakwigamo, kuba hari abana barangiza amashuri abanza batazi gusoma neza wakwibaza icyo gihugu mu myaka 20 y’indi iri imbere.
Ikindi nuko rapport zagombye kujyana nibyakozwe, abo zishyikirijwe bagakurikirana ko ibyo zigaragaza bihari.
Comments are closed.