Digiqole ad

Abanshidikanyaho ni abatemera ko mu Rwanda ibintu bishobora guca mu mucyo – Mpayimana

 Abanshidikanyaho ni abatemera ko mu Rwanda ibintu bishobora guca mu mucyo – Mpayimana

Nyuma y’uko kuwa gatanu ushize tariki 07 Nyakanga, Komisiyo y’igihugu y’amatora yemeje Philippe Mpayimana nk’Umukandida wigenga wenyine muri batatu bashakaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika nk’abakandida bigenga, havuzwe byinshi kuri Kandidatire ye, gusa nyiri ubwite we ngo asanga ngo abamushidikanyaho ari abatarakira ko mu Rwanda hari ikintu gishobora gukorwa giciye mu mucyo.

Philippe Mpayimana mu biro bye mu Biryogo, i Nyamirambo.
Philippe Mpayimana mu biro bye mu Biryogo, i Nyamirambo.

Philippe Mpayimana yabwiye Umuseke ko hari abantu batekereza ko kwemererwa kwiyamamaza kwe byaba byaranyuze mu zindi ‘kata’, gusa ngo ibyo biri mubyo azahangana nabyo.

Ati “Abantu niko batekereza… mubyo nzahangana nabyo ni imyumvire y’Abanyarwanda baca iruhande rw’ibintu by’ukuri bagashyira imbere ibyo batekereza,… ibyo abantu batekereza ntabwo wabibakura mu mitwe, nicyo kiremeera ku banyarwanda.

Yongeraho ati “Nyamara ibintu bita facts (ibimenyetso), ibintu bita amategeko, ibintu bita ‘procedures’ nibyo bintu bishyashya abantu bagomba gukurikirana. Niyo mpamvu nzatinda kuri izi ntego ‘WLL: Work,Life and Law (Umurimo,Ubuzima n’amategeko) ‘.”

Kandida Mpayimana avuga ko niba umuntu itegeko rimuhesha uburenganzira ku kintu iki n’iki agomba kugiharanira yemye, kandi akaba azi ko icyo aharanira agifitiye uburenganzira kubera ko itegeko rimuha uburenganzira akakigeraho.

Ati “Nonese abantu niba bamara kubona ko yujuje ibyangombwa bimuhesha uburenganzira, kubera iki bongera bakavuga bati: Yaciye inyuma nanone ajya ‘ku-Negotia’ (kumvikana n’abantu runaka), ni ukuvuga ko gukunda ruswa, gutanga ruswa biri mu muco w’Abanyarwanda kandi biri mu bintu ndwanya.

Ese ninjyewe uzaca inyuma nkajya gutanga ruswa kugira ngo munyemerere ari ibyo nta nubwo nagombaga kwirirwa nsha mu matora, abantu benshise ntibaza bagasaba imyanya mu butegetsi bakayibona,  njyenahisemo kubisaba abaturage. Uraza ukavuga uti njyewe ndashaka kujya muri RPF, mungire Minisitiri cyangwa Depite bakabiguha, njye nahisemo inzira yo kubisaba abaturage.”

Mpayimana yatubwiye ko adashobora gukora amanyanga ngo akomeze kwiyita Umukandida wigenga (un un independant).

Ati “No, Oya,…Abanyarwanda dushatse twakongera tukabiha agaciro, umuntu yavuga ikintu cy’ukuri, yakubwira ko avuze ukuri washaka ukamusaba indahiro akarahira, kandi ukabyemera gutyo, ariko nzabikurahirira uri Umunyarwanda ntabwo uzigera ubyemera, uzavuga ngo arabeshya, ngo turabazi,…”

Mpayimana avugako abantu batekereza ko hari amanyanga yaba yarakoze kugira ngo yemererwe kwiyamamaza bibeshya, nubwo ngo aribo benshi kubera ko mu myumvire y’Abanyarwanda batemera ko ibintu bishobora guca mu mucyo ngo bikunde.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • kwemererwa kwiyamamaza nogutsinda amatora nibintu bibiri bitandukanye reka turebeko uzabona amajwi 600 yabantu bagusinyiye nibwo tuzemerako ibintu bica mumucyo aho guhabwa uburenganzira bwo kwimamaza biroroshye cyane

    • @Patrick, wagize se ngo abamusinyiye ningombwa ko ariwe bazatora? ntaho bihuriye namba! nawe wari kumusinyira niba umuzi ko ari inyangamugayo (sinzi niba utaramusinyiye)

  • ibi byo ubivuze ukuri.

  • Niba wemera ko mu Rwanda ibintu bica mu mucyo se wowe igishya uzanye ni iki? Umwijima?

  • “Mu biro bye mu Biryogo, i Nyamirambo” ese burya niho akorera!! ndumiwe!!

    • Urumiwe se si mu Rwanda? Mwagiye mureka ububwa bagabo

      • hahah uramumbwiriye kweri,wamugani mubiryogo nibuganda ko atangaye?

  • uyu mugabo ibyo avuga kubijyanye na ruswa ni ukuri rwose kuko icyo twita gutanga akantu bimaze kuba umuco gusa iki kibazo intore izirusha intambwe buriya azakireba kndi yashoboye byishi sicyo kizamunanira rwose

  • Ese sha wa mugabo we, uhurudutse mu bufaransa baguhamagaye ngo uze uhagararire abakandida bigenga, utikuyeho ubwenegihugu bw’ ubufaransa, abagusinyiye batuzuye, none ngo uje kuvugurura imitekerereze y’ abanyarwanda? Tuzagumana abo dufite urabona ko bamwe batangiye guhembuka ubu bashobora gukora badashonje. Tuzakomezanya nabo ntabwo twatangirana n’ abandi bashonji, twahera muri urwo kandi ubona amajyambere twari tumaze kugeraho. Ubanze baguhe umurenge wiyondore, tuzavugana hanyuma. N’ est-ce pas Mister Frenchman?

    • KAGIRE INKURU BURYA IYO BAGUHAYE UMURENGE UBA UGIYE KWIYONDORA!!!!
      IYI MYUMVIRE IRASHAJE.

  • “Uraza ukavuga uti njyewe ndashaka kujya muri RPF, mungire Minisitiri cyangwa Depite bakabiguha”.!! None wowe niba atariyo myumvire ufite ibi wabikuye he, facts ufite ni izihe? Tubwire ahantu n’umuntu bajya gusaba kuba minisitiri nange nzajyeyo!

    • EVODE

  • Uyu mugabo ntiyatubera President mba ndoga Rwabutogo ararutwa na Barafinda!

  • Ahubwo bazamugire gitifu w’akagari kuko ndabona ariyo standards ye na bureau ye isa n’iya Gitifu mu kagari!

  • Nareke gupfusha ubusa n’dufaranga duke yari yifitiye atazabura n’itike imusubiza muri Farance

Comments are closed.

en_USEnglish