Rusizi: Abaturage bambuwe na Rwiyemezamirimo baheze mu rujijo

Abaturage bagera kuri 90 mu Mirenge ya Nzahaha na Bugarama mu Karere ka Rusizi barishyuza amamiliyo rwiyemezamirimo witwa Seburikoko wabakoresheje mu kubaka umuhanda ugana ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi III, umuhanda ngo wamaze kuzura bamuburiye irengero. Muri aba baturage 90 harimo ababwiye Umuseke ko bishyuza uriya rwiyemezamirimo amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi ijana na makumyabiri (120 000 Frw). […]Irambuye

Mutuyimana washatse afite imyaka 19 asaba abakobwa kujya barindira bagakura

Nyabihu – Mutuyimana Adelphine w’imyaka 20 yashatse afite imyaka 19 y’amavuko gusa, kubera ubuzima abona mungo asaba abakobwa kujya barindira bagashaka bafite byibura imyaka 25. Mu Karere ka Nyabihu kubera umuco n’imyumvire y’abahatuye, umukobwa gushaka ataragira imyaka y’ubukure nta kibazo, ahubwo ababyeyi babiha umugisha. Ndetse muri aka Karere hagaragara abagore benshi bashatse bakiri bato n’abakobwa […]Irambuye

Nshimiyimana agiye kongera imbaraga mu gukora imyenda yise “Lii”

Yannick Nshimiyimana winjiye mu buhanzi bw’imyambaro mu 2014 aratangaza ko agiye gushyira imbaraga mu bikorwa bye cyane cyane imyenda yahaye ikirango cy’imyenda yise ‘Lii’. Ubusanzwe Nshimiyimana wari usanzwe amurika imyabaro y’abandi (model) mu bitaramo bitandukanye birimo Kigali Fashion Week, Rwanda Cultural Fashion Show, Rwanda Clothing Fashion Show, Friday Fashion Show n’ibindi. Nyuma yo kurambirwa imyenda yakozwe n’abandi […]Irambuye

Episode 153: Mama Brown agiye kwerekeza hanze, asanze Gaju ngo

Njyewe-“Nonese wigeze wifotoza wambaye ubusa Sacha?” Sacha yaracecetse mbona afunguye telephone n’ubwoba bwinshi atangira kureba mu mafoto hashize akanya, Sacha-“Mana wee! Ubu se koko ibi bibaye ndabigira nte koko? Simbona yose Bob yayasibye? Apuuu! Ubwo nuwo dusa ntabwo ari njyewe” Njyewe-“Uuuh! Nonese Sacha! Urumva biramutse bibaye akaba ari wowe? Ariko ubundi nibwira ko usibye inzoga […]Irambuye

Umugabane w’Ikigega ‘Iterambere Fund’ ugeze ku mafrw 107.05

Kuri uyu wa 06 Nyakanga, umugabane w’Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) wageze ku mafaranga 107.05 Frw. Uyu mugabane wageze ku mafaranga 107.05 Frw, uvuye ku mafaranga 107.03 Frw wariho kuri uyu wa gatatu, bivuze ko wazamutseho amafaranga y’u Rwanda +0.02 ugereranyije n’igiciro wariho ejo hashize. Kuva mu mpera […]Irambuye

RSE: Hacurujwe treasury Bond n’imigabane ya BK na Crystal Telecom

*Umugabane wa Crystal Telecom wamanutseho -5 Frw, ubu ugeze ku mafaranga 70 Frw Kuri uyu wa 06 Nyakanga, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe impapuro mvunjwagaciro z’umwenda wa Leta (Treasury Bond) n’imigabane ya Banki ya Kigali na Crystal Telecom bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 292 342 000. Kuri uyu kane hacurujwe ‘Treasury Bond’ zifite […]Irambuye

Kirehe: Abaturage bariwe milioni 4 n’uwiyise umukozi wa BDF

Mu Murenge wa Musaza, mu Karere ka Kirehe hari abaturage basaga igihumbi bavuga ko banyazwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri 3 900 000 n’Ikigega cy’Igihugu gishinzwe kwishingira urubyiruko n’abagore “BDF”, ariko BDF yo ikavuga ko uwatse abaturage ayo mafaranga atari umukozi wabo ahubwo ari umutekamutwe wabiyitiriye. Aba baturage bagera ku 1 300 bavuga ko mu myaka […]Irambuye

Yagwiriwe n’igisimu arirwariza, nyamara ngo banyiri ibirombe bababeshya ko bafite

Umusaza Gasana Elias ni umwe mu bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Karere ka Ngororero batavuga rumwe na ba nyiri ibirombe ngo babeshya ubuyobozi ko babatangiye ubwishingizi nyamara ngo iyo bahuriyemo n’impanuka birwariza, aherutse kugwirwa n’igisimu arirwariza kugera yorohewe asubira mukazi. Nubwo ubuyobozi bwa Kompanyi zicukura amabuye mu birombe biri mu mudugudu wa Rukaragata na Ruhanga […]Irambuye

UAP-Rwanda yibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda

Kuwa 29 Kamena 2017, Ikigo cy’ubwishingizi ‘UAP-Rwanda’ bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu muhango wabereye ku rwibutso rw’Umurenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga, mu Ntara y’Amajyepfo. Uyu muhango wabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma no gutekereza ku ngaruka za Jenoside, no gukora ubuvugizi ku rugendo u Rwanda rwatangiye rw’ubwiyunge no kubaka ejo hazaza heza […]Irambuye

Nyabihu: Akarere kari guhangana n’Ikibazo cy’imirire mibi cyugarije imwe mu

Nubwo mu mirenge inyuranye y’Akarere ka Nyabihu, mu Ntara y’Iburengerazuba hakigaragara ikibazo cy’imirire mibi mu miryango bigaragarira ku bana bato, ubuyobozi bw’Akarere buremeza ko ingamba bwashyizeho zigenda zigikemura. Abaturage bavuga ko igitera imirire mibi mungo zabo ari ukurya ikiriribwa kimwe cy’ibirayi gusa n’uburangare bw’ababyeyi bamwe na bamwe. Bikorimana Jean Claude utuye mu Mudugudu wa Kajebeshi, […]Irambuye

en_USEnglish