Digiqole ad

Ibiciro ku masoko byamanutseho -0,8%, bikomeje kumanuka

 Ibiciro ku masoko byamanutseho -0,8%, bikomeje kumanuka

Aba bagore buri umwe igitebo yari yanze 5 000Frw bashaka 6 000Frw ku gatebo

Imibare yasohowe kuri uyu wa mbere n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare igaragaza uko ibiciro byari byifasha ku masoko y’u Rwanda muri Kamena 2017, irerekana ko ibiciro ku masoko byamanutseho -0.8% mu kwezi gushize.

Ibiciro ku masoko yo mu mijyi ari nabyo bigenderwaho ugereranyije ukwezi kwa Kamena 2017 n’ukwezi kwa Gicurasi 2017, ibiciro byagabanutseho -0.8%, iri gabanuka ngo rikaba ryaratewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho -2,0%. Muri Gicurasi 2017 kandi ibiciro ku masoko byari byagabanutseho -0,2% ukugereranyije n’ukwezi kwa Mata.

Ugereranyije Kamena 2017 na Gicurasi 2017, usanga ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byaramanutseho -2,0%; Ibiciro by’ubukode, amazi, amashanyarazi, Gaze n’ibindi bicanwa byamanutseho -0,3%, ibiciro by’itumanaho bimanukaho -1,7%, ubwikorezi imyidagaduro n’ibindi bigenda nabyo bimanuka.

Ugereranyije ayo mezi yombi kandi, ibinyobwa ibiciro by’ibinyobwa bisembuye byazamutseho 0,1%, iby’imyenda n’inkweto bizamukaho, ndetse na Hoteli na Resitora bizamukaho bizamukaho 0,2%.

Ku rundi ruhande ibipimo by’umwaka byo bikomeje kuzamuka, kuko ibiciro ku masoko yo mu mijyi byiyongereyeho 4,8% mu kwezi gushize kwa Kamena 2017 ugereranyije na Kamena 2016. Ni mu gihe, mu kwezi kwa Gicurasi 2017 iki gipimo cyari kuri 6,5%.

Iki ni ikimenyetso cyiza ku mihindagurikire y’ibiciro ku masoko, kuko mu mezi nk’aya mu mwaka ushize wa 2016 ibiciro byarimo bizamuka cyane. Muri Kamena 2016 ibiciro ku masoko byazamutseho 0.9 mu gihe ubu biri kumanuka.

Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare kiravuga ko bimwe mu byatumye ibiciro bizamuka gutya harimo ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 9,8%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa 1,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byazamutseho 4,6%.

Mu byaro, Ibiciro byamanutseho -1,2% ugereranyije Kamena na Gicurasi 2017, gusa ugereranyije Kamena 2017 na Kamena 2016 ibiciro byazamutseho 11,8%.

Muri rusange ku rwego rw’igihugu, ibiciro byamanutseho -1,0% ugereranyije Kamena na Gicurasi 2017, ariko ugereranyije Kamena 2017 na Kamena 2016 ibiciro byazamutseho 9.4%.

Bitegenyijwe ko kugera mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 ibiciro ku masoko bizaba bimaze kuzamukaho 7%.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish